Urugendo n’intambara baboneye mu butayu |
| 1. | Maze turahindukira tujya mu butayu, duca mu nzira ijya ku Nyanja Itukura uko Uwiteka yantegetse, tuzenguruka umusozi wa Seyiri igihe kirekire. |
| 2. | Uwiteka arambwira ati |
| 3. | “Igihe mwazengurukiye uyu musozi kirahagije, nimucyamike mugende mwerekeje ikasikazi. |
| 4. | Kandi utegeke abantu uti ‘Mugiye kunyura mu gihugu cya bene wanyu Abesawu batuye kuri Seyiri, bo bazabatinya. Nuko mwirinde cyane |
| 5. | ntimubarwanye, kuko ntazabaha ku gihugu cyabo naho yaba intambwe imwe y’ikirenge, kuko nahaye Esawu umusozi wa Seyiri ho gakondo. |
| 6. | Muzabahaheho ibyokurya n’amazi.’ ” |
| 7. | Kuko Uwiteka Imana yawe iguhera umugisha imirimo yose ikuva mu maboko, ikita ku rugendo rwawe rwo muri ubu butayu bunini, Uwiteka Imana yawe ikabana nawe iyi myaka uko ari mirongo ine, ntihagire icyo ubura. |
| 8. | Tunyura kure ya bene wacu Abesawu batuye kuri Seyiri, na kure y’inzira ica mu Araba iva muri Elati no muri Esiyonigeberi. Turahindukira duca mu nzira ijya mu butayu bw’i Mowabu. |
| 9. | Uwiteka arambwira ati “Ntugirire Abamowabu urugomo, ntubarwanye kuko ntazaguha ku gihugu cyabo ho gakondo, kuko nahaye Abaloti Ari ho gakondo.” |
| 10. | (Kera Abemi baturagayo bwari ubwoko bukomeye bw’abantu benshi barebare, nk’uko Abānaki bameze. |
| 11. | Bariya na bo bitwa Abarafa nk’uko Abānaki bitwa, ariko Abamowabu babita Abemi. |
| 12. | Kandi kera Abahori baturaga kuri Seyiri, maze Abesawu barabazungura babarimburira imbere yabo, batura ahabo nk’uko Abisirayeli bagiriye igihugu cya gakondo yabo, Uwiteka yabahaye.) |
| 13. | Uwiteka ati “Nuko nimuhaguruke mwambuke akagezi Zeredi.” Nuko twambuka ako kagezi Zeredi. |
| 14. | Uhereye igihe twaviriye i Kadeshi y’i Baruneya ukageza igihe twambukiye ako kagezi Zeredi, ni imyaka mirongo itatu n’umunani igeza igihe abarwanyi ba cya gihe bose bashiriye mu ngando zacu, uko Uwiteka yari yarabarahiye. |
| 15. | Kandi amaboko y’Uwiteka yarwanaga na bo, ngo abarimburire mu ngando zacu ageze aho bashiriye. |
| 16. | Maze abarwanyi bose bamaze gupfa bashize mu bantu, |
| 17. | Uwiteka arambwira ati |
| 18. | “Uyu munsi ugiye kunyura muri Ari urenge urugabano rw’i Mowabu, |
| 19. | kandi nugera ahateganye n’Abamoni ntubagirire urugomo, ntubarwanye kuko ntazaguha ku gihugu cy’Abamoni ho gakondo, ubwo nagihaye Abaloti ho gakondo.” |
| 20. | (Icyo gihugu na cyo cyitwa icy’Abarafa kuko Abarafa baturagamo kera, ariko Abamoni babita Abazamuzumi. |
| 21. | Bwari ubwoko bukomeye bw’abantu benshi barebare nk’uko Abānaki bameze, ariko Uwiteka yabarimburiye imbere y’Abamoni barabazungura, batura ahabo |
| 22. | nk’uko yagiriye Abesawu batuye kuri Seyiri, ubwo yarimburiraga Abahori imbere yabo bakabazungura, bagatura ahabo bakageza na bugingo n’ubu. |
| 23. | N’Abawi baturaga mu birorero bakageza i Gaza, barimbuwe n’Abakafutori baturutse i Kafutori, batura ahabo.) |
| 24. | Uwiteka ati “Nimuhaguruke mugende mwambuke umugezi Arunoni, dore mbagabizanije Sihoni Umwamori, umwami w’i Heshiboni n’igihugu cye, mutangire kugihindūra mumurwanye. |
| 25. | Uyu munsi ndatangira guteza ubwoba amahanga yose yo munsi y’ijuru ngo agutinye. Bazumva inkuru yawe bahinde imishyitsi, ubatere kubabara cyane.” |
| 26. | Kandi ndi mu butayu bw’i Kedemoti, ntuma intumwa kuri Sihoni umwami w’i Heshiboni kumubwira amagambo y’amahoro ziti |
| 27. | “Reka anyure mu gihugu cyawe, azaca mu nzira nini ye gutambikira iburyo cyangwa ibumoso. |
| 28. | Uzamuhahishe ibyokurya n’amazi, umwemerere gucishamo amaguru gusa, |
| 29. | nk’uko Abesawu batuye kuri Seyiri n’Abamowabu batuye muri Ari bamugiriye, agende ageze aho azambukira Yorodani, agere mu gihugu Uwiteka Imana yacu iduha.” |
| 30. | Maze Sihoni umwami w’i Heshiboni ntiyemera ko tunyura mu gihugu cye, kuko Uwiteka Imana yawe yanangiye umutima we, ikawukomereza kugira ngo imukugabize nk’uko biri na none. |
| 31. | Uwiteka arambwira ati “Dore ntangiye kukugabiza Sihoni n’igihugu cye, tangira kugihindūra ubone kukigira gakondo.” |
| 32. | Maze Sihoni adusanganiza ingabo ze zose i Yahasi ngo aturwanirizeyo. |
| 33. | Turwanye Uwiteka Imana yacu iramutugabiza, tumwicana n’abahungu be n’abantu be bose. |
| 34. | Icyo gihe dutsinda imidugudu ye yose turayirimbura rwose, si abagabo, si abagore, si abana bato ntitwasiga n’uwa kirazira, |
| 35. | keretse amatungo yonyine ni yo twanyaganye n’ibyo twasahuye mu midugudu twatsinze. |
| 36. | Uhereye kuri Aroweri iri mu mutwe w’igikombe cyo kuri Arunoni, no ku mudugudu uri muri icyo gikombe ukageza kuri Galeyadi, ntihagira umudugudu utunanizwa n’uburebure bw’inkike z’amabuye zawo, ahubwo Uwiteka Imana yacu iyitugabiza yose. |
| 37. | Icyakora ntimwigira hafi y’igihugu cy’Abamoni, igikombe cyose cyo ku mugezi Yaboki n’imidugudu yo mu misozi, n’ahandi hose Uwiteka Imana yacu yatubujije gutera. |