Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Ntihakagire ucyura muka se, ntakorosore umwenda wa se ngo amwambike ubusa.
Andi mategeko
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Umenetse ibinyita bito cyangwa ushahuwe, ntakajye mu iteraniro ry’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Ikibyarwa n’ikinyandaro ntibikajye mu iteraniro ry’Uwiteka, ntihakagire uwo mu rubyaro rwabo ujya mu iteraniro ry’Uwiteka, kugeza ku buzukuruza babo b’ibihe cumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Umwamoni cyangwa Umumowabu ntakajye mu iteraniro ry’Uwiteka, iteka ntihakagire uwo mu rubyaro rwabo ujya mu iteraniro ry’Uwiteka, kugeza ku buzukuruza babo b’ibihe cumi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
kuko batabasanganije ibyokurya n’amazi ubwo mwavaga muri Egiputa, kandi kuko baguriye Balāmu mwene Bewori w’i Petori yo muri Mezopotamiya ngo akuvume.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Ariko Uwiteka Imana yawe yanga kumvira Balāmu, ahubwo Uwiteka Imana yawe iguhindurira umuvumo kuba umugisha, kuko Uwiteka Imana yawe yagukundaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Ntuzabashakire amahoro cyangwa ibyiza iminsi yose ukiriho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Ntukange urunuka Umwedomu kuko ari mwene wanyu, ntukange urunuka Umunyegiputa kuko wari umusuhuke mu gihugu cyabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Abuzukuru babo bazajye mu iteraniro ry’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Nutabara kurwanya ababisha bawe ukagerereza, uzirinde ikibi cyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Muri mwe nihaba umugabo wahumanijwe n’ibyamubayeho nijoro, azave mu rugerero ye kuhagaruka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
ariko nibujya kwira yiyuhagire, izuba ryamara kurenga akagaruka mu rugerero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Kandi uzagire ahantu h’inyuma y’urugerero aho muca kwihagarika,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
kandi mu bintu byawe uzajyanemo igihōsho, nusohoka ukicara ugicukuze, uhindukire utwikīre aho uhagurutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Kuko Uwiteka Imana yawe igendera hagati aho muganditse kugira ngo igukize, ikugabize ababisha bawe bari imbere yawe. Ni cyo gituma aho muganditse hakwiriye kuba ahera itababonamo ikintu cyose giteye isoni, igahindukira ikabavamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Imbata icitse shebuja ikaguhungiraho ntuzayimusubize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Ibane namwe hagati muri mwe, aho izatoranya muri umwe mu midugudu yanyu, aho ikunze kuba ntuzayigirire nabi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Ntihazagire maraya mu Bisirayelikazi, ntihazagire utinga abagabo mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Ntuzajyane igisasūro cya maraya cyangwa ibihembo by’utingwa mu nzu y’Uwiteka Imana yawe ngo uhiguze umuhigo wose, kuko ibyo byombi ari ibizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Ntuzaguririze mwene wanyu ku mwaka inyungu, naho yaba iy’ifeza cyangwa iy’ibyokurya, cyangwa iy’ikindi kintu cyose kiguririzwa kubona inyungu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Umunyamahanga wemererwa kumuguririza ku mwaka inyungu, ariko mwene wanyu ntuzamwake inyungu, Uwiteka Imana yawe ibone kuguhera umugisha ibyo ugerageza gukorera byose mu gihugu ujyanwamo no guhindūra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Nuhiga Uwiteka Imana yawe umuhigo ntuzatinde kuwuhigura, kuko Uwiteka Imana yawe itazabura kuwukubaza bikakubera icyaha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
ariko niwirinda guhiga ntibizakubera icyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Ijambo riva mu kanwa kawe ujye uryitondera urisohoze, numara guhiga Uwiteka Imana yawe umuhigo wahigishijwe n’umutima ukunze, ukawusezeranisha akanwa kawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Nujya mu ruzabibu rwa mwene wanyu, wemererwa kurya inzabibu ugahaga uko ushaka, ariko ntuzagire izo usoromera mu kintu ufite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Nujya mu masaka ya mugenzi wawe agihagaze wemererwa guca amahundo, ariko ntuzatemesha umuhoro imyaka ye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: