Amategeko yo kwahukana |
   | 1. | Umuntu narongora umugeni maze ntamukundwakaze kuko hari igiteye isoni yamubonyeho, amwandikire urwandiko rwo kumusenda arumuhe, amwirukane mu nzu ye. |
   | 2. | Namara kuva mu nzu ye, yemererwa kugenda agacyurwa n’undi. |
   | 3. | Kandi umugabo wamucyuye namunyungwakaza, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda akarumuha, akamwirukana mu nzu ye, cyangwa uwo mugabo wamucyuye napfa, |
   | 4. | umugabo we wa mbere wabanje kumwirukana ntazamucyure amaze kononekara, kuko ibyo byaba ikizira imbere y’Uwiteka. Kandi ntuzashyire icyaha ku gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo. |
   | 5. | Umugabo naba arongoye vuba ntazatabare kandi ntazakoreshwe umurimo wose, amare umwaka iwe aruhutse anezeze umugore yarongoye. |
   | 6. | Ntihakagire umuntu waka urusyo cyangwa ingasīre ho ingwate, kuko yaba yatse ubugingo bw’umuntu ho ingwate. |
   | 7. | Nibabona umuntu wibye uwo muri bene wabo Abisirayeli, akamugira nk’imbata cyangwa akamugura, uwo mujura azicwe. Uko abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe. |
   | 8. | Wite ku muze w’ibibembe, kugira ngo ugire umwete wo kwitondera no kumvira ibyo abatambyi b’Abalewi bazabigisha byose. Ibyo nategetse abo azabe ari byo mwitondera, mwumvira. |
   | 9. | uhore wibuka ibyo Uwiteka Imana yawe yagiriye Miriyamu mu rugendo ubwo mwavaga muri Egiputa. |
   | 10. | Nuguriza cyangwa nutiza mugenzi wawe ikintu cyose, ntuzinjizwe mu nzu ye no kwiha ingwate mu bye. |
   | 11. | Uhagarare hanze, uwo uguriza abe ari we usohokana ingwate ayiguhe. |
   | 12. | Kandi niba ari umukene ntuzararane ingwate ye, |
   | 13. | ntuzabure kuyimusubiza izuba nirirenga, kugira ngo aryame muri uwo mwambaro agusabira umugisha. Ibyo bizakubera gukiranuka imbere y’Uwiteka Imana yawe. |
   | 14. | Ntuzagirire nabi umukozi ukorera ibihembo w’umukene w’umworo, naho yaba uwo muri bene wanyu, cyangwa uwo mu basuhuke b’abanyamahanga bari iwanyu mu gihugu cyanyu. |
   | 15. | Uzajye umuha ibihembo bye by’umunsi akoze, izuba ntirizarenge utarabimuha, kuko ari umukene akabihoza ku mutima abyifuza, adatakira Uwiteka akakurega, bikakubera icyaha. |
   | 16. | Ba se b’abana ntibakicwe babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se, umuntu wese yicishwe n’icye cyaha. |
   | 17. | Ntuzagoreke urubanza rw’umusuhuke w’umunyamahanga cyangwa urw’impfubyi, kandi umwambaro w’umupfakazi ntukawumwake ho ingwate. |
   | 18. | Ahubwo ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagucungura ikagukurayo. Ni cyo gituma nkubuza kugenza utyo. |
   | 19. | Nusarura umurima wawe ukibagirwa umuganda muri wo, ntuzasubireyo kuwenda, uzabe uw’umusuhuke w’umunyamahanga n’uw’impfubyi n’uw’umupfakazi, kugira ngo Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha imirimo ukora yose. |
   | 20. | Nukubitira umwelayo wawe kugusha imbuto zawo, ntuzasubire kwakura amashami yawo ubwa kabiri, izisigaye zizabe iz’umusuhuke w’umunyamahanga, n’iz’impfubyi n’iz’umupfakazi. |
   | 21. | Nusoroma imbuto z’uruzabibu rwawe ntuzasubiremo guhumba, izisigaye zizabe iz’umusuhuke w’umunyamahanga, n’iz’impfubyi n’iz’umupfakazi. |
   | 22. | Kandi ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, ni cyo gitumye ngutegeka kugenza utyo. |