Ibibuye binini byashinzwe Ebali n’i Gerizimu |
| 1. | Mose n’abakuru b’Abisirayeli bategeka abantu bati “Muhore mwitondera amategeko yose mbategeka uyu munsi. |
| 2. | Kandi ubwo muzambuka Yorodani mukagera mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha, uzishingire ibibuye binini ubihome ingwa. |
| 3. | Uzandike kuri ibyo bibuye amagambo yose y’ayo mategeko, numara kwambutswa no kujya mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, igihugu cy’amata n’ubuki, nk’uko Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu yagusezeranije. |
| 4. | Nuko nimumara kwambuka Yorodani muzashinge ibyo bibuye mbategetse uyu munsi ku musozi wa Ebali, ubihome ingwa. |
| 5. | Kandi uzubakireyo Uwiteka Imana yawe igicaniro cy’amabuye, ntuzayakozeho ikintu cy’icyuma. |
| 6. | Uzubakishe igicaniro cy’Uwiteka Imana yawe amabuye atabajwe, abe ari cyo utambiriraho Uwiteka Imana yawe ibitambo byoswa, |
| 7. | kandi utambireyo ibitambo by’uko muri amahoro ubirīreyo, wishimire imbere y’Uwiteka Imana yawe. |
| 8. | Uzandike kuri ibyo bibuye amagambo yose y’aya mategeko, wandikishije gukeba inyuguti zisomeka neza.” |
| 9. | Mose n’abatambyi b’Abalewi babwira Abisirayeli bose bati “Wa bwoko bw’Abisirayeli we, ceceka wumve: uyu munsi uhindutse ubwoko bw’Uwiteka Imana yawe. |
| 10. | Ni cyo gituma ukwiriye kumvira Uwiteka Imana yawe, ukitondera amategeko y’Uwiteka y’uburyo bwose, ngutegeka uyu munsi.” |
| 11. | Mose yihanangiriza abantu kuri uwo munsi ati |
| 12. | “Aba azabe ari bo bahagarikwa ku musozi wa Gerizimu no kwifuriza abantu umugisha, nimumara kwambuka Yorodani: ab’imiryango ya Simiyoni na Lewi na Yuda, na Isakari na Yosefu na Benyamini. |
| 13. | Kandi aba azabe ari bo bahagarikwa ku musozi wa Ebali no kuvuga umuvumo: ab’imiryango ya Rubeni na Gadi na Asheri, na Zebuluni na Dani na Nafutali.” |
| 14. | Abalewi babwize Abisirayeli bose ijwi rirenga bati |
| 15. | “Nihagira umuntu urema igishushanyo kibajwe cyangwa kiyagijwe, ikizira Uwiteka yanga urunuka, kiremwa n’umuhanga wabyo akagishinga rwihishwa, avumwe.” Abantu bose babasubize bati “Amen!” |
| 16. | Abalewi bati “Usuzugura se cyangwa nyina avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” |
| 17. | Abalewi bati “Uhina imbago z’urubibi rwa mugenzi we avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” |
| 18. | Abalewi bati “Uyobya impumyi inzira avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” |
| 19. | Abalewi bati “Ugoreka urubanza rw’umusuhuke w’umunyamahanga, cyangwa rw’impfubyi cyangwa rw’umupfakazi, avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” |
| 20. | Abalewi bati “Usambana na muka se avumwe, kuko aba yorosoye umwenda wa se akamwambika ubusa.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” |
| 21. | Abalewi bati “Uryamana n’itungo ryose avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” |
| 22. | Abalewi bati “Usambana na mushiki we basangiye se cyangwa nyina, avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” |
| 23. | Abalewi bati “Usambana na nyirabukwe avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” |
| 24. | Abalewi bati “Uwica mugenzi we rwihishwa avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” |
| 25. | Abalewi bati “Uwenda ibiguzi byo kwicisha utacumuye avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” |
| 26. | Abalewi bati “Udasohoza amagambo y’ayo mategeko ngo ayumvire, avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” |