| 1. | Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati “Mwabonye ibyo Uwiteka yagiririye Farawo, n’abagaragu be bose n’igihugu cye cyose mu maso yanyu mu gihugu cya Egiputa, |
| 2. | ibigerageresho bikomeye n’ibimenyetso na bya bitangaza bikomeye, amaso yanyu yiboneye. |
| 3. | Ariko Uwiteka ntabaha umutima umenya n’amaso areba n’amatwi yumva, ageza kuri uyu munsi.” |
| 4. | Kandi Uwiteka ati “Namaze imyaka mirongo ine mbashorerera mu butayu, imyambaro yanyu ntībasaziyeho, inkweto zanyu ntizasaziye mu birenge byanyu. |
| 5. | Ntimurye umutsima, ntimunywe vino cyangwa igisindisha, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka Imana yanyu.” |
| 6. | Mugeze aha hantu, Sihoni umwami w’i Heshiboni na Ogi umwami w’i Bashani badusanganirira kuturwanya turabatsinda, |
| 7. | duhindūra ibihugu byabo tubiha ho gakondo Abarubeni n’Abagadi, n’igice kingana n’ikindi cy’umuryango w’Abamanase. |
| 8. | Nuko mwitondere amagambo y’iri sezerano muyumvire, mubone uko mugira ukuboko kwiza mu byo mukora byose. |
| 9. | Uyu munsi mwese muhagaze imbere y’Uwiteka Imana yanyu: abatware banyu b’imiryango n’abakuru banyu, n’abatware b’ingabo banyu n’abagabo b’Abisirayeli bose, |
| 10. | n’abana banyu bato n’abagore banyu, n’umunyamahanga uri hagati mu ngando zanyu, uhereye ku mushenyi w’inkwi zawe ukageza ku muvomyi wawe. |
| 11. | Muzanywe no kwemera isezerano ry’Uwiteka Imana yawe, isezerano rikomezwa n’indahiro, Uwiteka Imana yawe isezeranira nawe uyu munsi |
| 12. | kugira ngo igukomereze kuyibera ubwoko, na yo ngo ikubere Imana nk’uko yakubwiye, kandi nk’uko yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo. |
| 13. | Kandi si mwe mwenyine nsezeranishiriza iri sezerano n’iyi ndahiro, |
| 14. | ahubwo ndisezeraniye abahagararanye natwe uyu munsi imbere y’Uwiteka Imana yacu, kandi n’abatari hano hamwe natwe uyu munsi. |
| 15. | Muzi uko twabaga mu gihugu cya Egiputa, kandi uko twaciye hagati y’amahanga mwaciyemo, |
| 16. | kandi mwabonye ibizira bakunda, n’ibigirwamana byabo by’ibiti n’amabuye n’ifeza n’izahabu, byari muri bo. |
| 17. | Muri mwe he kugira umugabo cyangwa umugore, cyangwa inzu cyangwa umuryango, umutima we uteshuka uyu munsi ngo uve ku Uwiteka Imana yacu, agende akorere ibigirwamana by’ayo mahanga, he kuba muri mwe umuzi wera icyishi n’igisharira cyane. |
| 18. | He kugira uwumvise amagambo ya wa muvumo ngo yirarire mu mutima we ati “Nzagira amahoro nubwo ngendana umutima unangiye”, akarimbuza abahehereye n’abumye. |
| 19. | Uwiteka ntazemera kumubabarira, ahubwo uburakari bw’Uwiteka n’ifuhe rye bizagurumanira uwo muntu kuri icyo gihe, imivumo yose yanditswe muri iki gitabo imubeho, kandi Uwiteka azatsemba izina ry’uwo arikure munsi y’ijuru. |
| 20. | Uwiteka azamurobanurira mu miryango y’Abisirayeli yose, kugira ibyago bihwanye n’imivumo yose yo mu isezerano ryanditswe muri iki gitabo cy’amategeko. |
| 21. | Nuko urubyaro rwanyu ruzakurikiraho, abana banyu bazakura babakurikiye, n’umunyamahanga uzava mu gihugu cya kure, nibabona ibyago byabaye muri icyo gihugu n’indwara Uwiteka yagiteje, |
| 22. | kandi yuko icyo gihugu cyose ari amazuku n’umunyu n’ururimbi, kidahingwa, kitera, kitameramo akatsi, gihwanye na kwa gutsembwa kw’i Sodomu n’i Gomora, na Adima n’i Seboyimu Uwiteka yatsembesheje uburakari bwe n’umujinya we, |
| 23. | bo n’amahanga yose bazabaza bati “Ni iki cyatumye Uwiteka agira iki gihugu atya? Umujinya ugurumana utya watewe n’iki?” |
| 24. | Abantu bazabasubiza bati “Ni uko baretse isezerano ry’Uwiteka Imana ya ba sekuruza, iryo yasezeranye na bo ubwo yabakuraga mu gihugu cya Egiputa, |
| 25. | bakagenda bagakorera izindi mana bakazikubita imbere, imana bari batazi kandi Uwiteka yari atazibahaye. |
| 26. | Ni cyo cyatumye uburakari bw’Uwiteka bugurumanira iki gihugu, bakakizanira imivumo yose yanditswe muri iki gitabo. |
| 27. | Ni cyo cyatumye Uwiteka aterwa n’uburakari n’umujinya, no kurakara kwinshi kubarandura mu gihugu cyabo akabajugunya mu kindi, nk’uko biri none.” |
| 28. | Ibihishwe ni iby’Uwiteka Imana yacu, ariko ibyahishuwe ni ibyacu n’urubyaro rwacu iteka, kugira ngo twumvire amagambo yose y’aya mategeko. |