| 1. | Ibyo byose nibimara kukubaho, umugisha n’umuvumo nagushyize imbere ukabyibukira mu mahanga yose Uwiteka Imana yawe izaba yarakwirukaniyemo, |
| 2. | ukagarukira Uwiteka Imana yawe ukayumvira, ugakora ibyo ngutegetse uyu munsi byose wowe n’abana bawe, ubikoresha umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, |
| 3. | Uwiteka Imana yawe izagarura abawe bajyanywe ari imbohe, ikubabarire, isubire guteranya abawe ibakuye mu mahanga yose Uwiteka Imana yawe izaba yarabatatanirijemo. |
| 4. | Niba abirukanywe bawe bazaba ku mpera y’isi, ni ho Uwiteka Imana yanyu izabakura ngo ibateranye, ni ho izabatarura. |
| 5. | Kandi Uwiteka Imana yawe izagusubiza mu gihugu ba sekuruza banyu bari baragize gakondo ukigire gakondo, kandi izakugirira neza, izakugwiza urute ba sekuruza banyu ubwinshi. |
| 6. | Kandi ibyo mu mutima wawe no mu y’urubyaro rwawe bituma iba nk’imibiri itakebwe, Uwiteka Imana yawe izabikuriramo kugira ngo ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, ubone uko ubaho. |
| 7. | Kandi Uwiteka Imana yawe izashyira iyo mivumo yose ku babisha bawe no ku banzi bawe, bazaba bakugiriye nabi. |
| 8. | Nawe uzahindukirire Uwiteka umwumvire, witondere amategeko ye yose ngutegetse uyu munsi. |
| 9. | Kandi Uwiteka Imana yawe izakugwiriza ibyiza by’ibikuva mu maboko byose, n’iby’imbuto zo mu nda yawe, n’iby’iz’amatungo yawe, n’iby’imyaka yo ku butaka bwawe, kuko Uwiteka azongera kwishimira kukugirira neza nk’uko yishimiraga ba sekuruza banyu, |
| 10. | niba uzaba wumviye Uwiteka Imana yawe, ukitondera amategeko ye y’uburyo bwose yanditswe muri iki gitabo cy’amategeko, niba uzaba uhindukiriye Uwiteka Imana yawe, uyishakisha umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose. |
| 11. | Kuko ayo mategeko ngutegetse uyu munsi atari ayo kukunanira, kandi atari aya kure ngo utayageraho. |
| 12. | Ntari mu ijuru ngo ubaze uti “Ni nde uri butuzamukire mu ijuru ngo ayatuzanire, ayatwumvishe tuyumvire?” |
| 13. | Kandi ntari hakurya y’inyanja ngo ubaze uti “Ni nde uri butwambukire inyanja ngo ayatuzanire, ayatwumvishe tuyumvire?” |
| 14. | Ahubwo iryo jambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe ngo uryumvire. |
| 15. | Dore uyu munsi ngushyize imbere ubugingo n’ibyiza, n’urupfu n’ibibi, |
| 16. | kuko ngutegeka uyu munsi gukunda Uwiteka Imana yawe no kugenda mu nzira ikuyoboye, no kwitondera ibyo yategetse n’amategeko yayo n’amateka yayo kugira ngo ubeho, ugwire, Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha mu gihugu ujyanwamo no guhindūra. |
| 17. | Ariko umutima wawe nuteshuka ntuyumvire, ukoshywa, ukikubita imbere y’izindi mana ukazikorera, |
| 18. | uyu munsi ndababwira yuko muzarimbuka, ntimuramire mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra. |
| 19. | Uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n’urubyaro rwawe, |
| 20. | ukunde Uwiteka Imana yawe uyumvire, uyifatanyeho akaramata kuko ari yo bugingo bwawe no kurama kwawe, kugira ngo ubone kuba mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo ko azabaha. |