Mose asezera ku batambyi no kuri Yosuwa |
| 1. | Mose arongera abwira Abisirayeli bose aya magambo. |
| 2. | Arababwira ati “Uyu munsi maze imyaka ijana na makumyabiri mvutse, singishobora gutambagira. Ndetse Uwiteka yarambwiye ati ‘Ntuzambuka Yorodani iyi.’ |
| 3. | Uwiteka Imana yanyu ubwayo izambuka ibagiye imbere, irimbure ayo mahanga abari imbere, uyahindūre. Yosuwa ni we uzambuka abagiye imbere nk’uko Uwiteka yavuze. |
| 4. | Kandi Uwiteka azayagirira nk’uko yagiriye Sihoni na Ogi, abami b’Abamori n’ibihugu byabo, abo yarimbuye. |
| 5. | Uwiteka azayabagabiza, namwe muzayagirire ibyo nabategetse byose. |
| 6. | Mukomere mushikame ntimubatinye, ntimubakukire imitima kuko Uwiteka Imana yawe ubwayo izakujya imbere, ntizagusiga ntizaguhāna.” |
| 7. | Mose ahamagara Yosuwa amubwirira imbere y’Abisirayeli bose ati “Komera ushikame, kuko uzajyana n’aba bantu mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza ko azabaha, nawe uzakibahesha ho gakondo. |
| 8. | Uwiteka ubwe azakujya imbere, azabana nawe ntazagusiga, ntazaguhāna. Ntutinye, ntukuke umutima.” |
| 9. | Mose yandika ayo mategeko, ayaha abatambyi b’Abalewi baremērwa isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, n’abakuru b’Abisirayeli bose. |
| 10. | Mose arabategeka ati “Uko imyaka irindwi ishize, mu gihe cyashyizweho cy’umwaka wo guhara, mu minsi mikuru y’ingando, |
| 11. | Abisirayeli bose bazanywe no kubonekera imbere y’Uwiteka Imana yawe ahantu izaba yaratoranije, uzajye usomera aya mategeko imbere y’Abisirayeli bose bayumve. |
| 12. | Uzajye uteranya abantu, abagabo n’abagore n’abana bato, n’umusuhuke w’umunyamahanga uri iwanyu kugira ngo bayumve, bayige bubahe Uwiteka Imana yanyu, bitondere amagambo yose y’aya mategeko bayumvire, |
| 13. | no kugira ngo abana babo batigeze kuyamenya bayumve, bige guhora bubaha Uwiteka Imana yanyu, igihe cyose muri mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra.” |
| 14. | Uwiteka abwira Mose ati “Dore igihe cyawe cyo gupfa kigeze bugufi. Hamagara Yosuwa mwiyerekane mu ihema ry’ibonaniro, mbone kumwihanangiriza.” Mose na Yosuwa baragenda, biyerekana mu ihema ry’ibonaniro. |
| 15. | Uwiteka abonekera muri iryo hema ari mu nkingi y’igicu, iyo nkingi ihagarara hejuru y’umuryango w’iryo hema. |
| 16. | Uwiteka abwira Mose ati “Dore ugiye gusinzirana na ba sekuruza banyu. Aba bantu bazahaguruka bararikire izindi mana, ari byo bigirwamana by’igihugu aho bazajya gutura muri bene cyo, bandeke, bice isezerano ryanjye nasezeranye na bo. |
| 17. | Maze icyo gihe bazikongerezaho uburakari bwanjye nanjye mbareke, mbime amaso, batsembwe, bagibweho n’ibyago byinshi n’imibabaro myinshi. Muri icyo gihe bazabaza bati ‘Igituma ibi byago bituzaho si uko Imana yacu itari muri twe?’ |
| 18. | Icyo gihe nzabima amaso nta kabuza, mbahōre ibyaha byose bazaba bakoze byo guhindukirira izindi mana. |
| 19. | “Nuko none mwandike iyi ndirimbo uyigishe Abisirayeli, uyibatoreze kugira ngo iyi ndirimbo imbere umuhamya ushinja Abisirayeli. |
| 20. | Kuko bazahindukirira izindi mana bakazikorera, bakansuzugura bakica isezerano ryanjye, nimara kubajyana mu gihugu cy’amata n’ubuki narahiye ba sekuruza ko nzabaha, bakamara kurya no guhaga no kubyibuha. |
| 21. | Kandi nibamara kugibwaho n’ibyago byinshi n’imibabaro myinshi, iyi ndirimbo izaba umugabo uhamiriza imbere yabo, kuko itazibagirana ngo ive mu kanwa k’urubyaro rwabo. Nzi ibyo mu mitima yabo biyerekana na none, ntarabajyana mu gihugu narahiye ko nzabaha.” |
| 22. | Kuri uwo munsi Mose yandika iyi ndirimbo, ayigisha Abisirayeli. |
| 23. | Kandi Uwiteka yihanangiriza Yosuwa mwene Nuni ati “Komera ushikame, kuko uzajyana Abisirayeli mu gihugu narahiye ko nzabaha, nanjye nzabana nawe.” |
| 24. | Mose amaze kwandika amagambo y’ayo mategeko mu gitabo, ayarangije |
| 25. | ategeka Abalewi baremērwa isanduku y’isezerano ry’Uwiteka ati |
| 26. | “Nimwende iki gitabo cy’amategeko, mugishyire iruhande rw’isanduku y’isezerano ry’Uwiteka Imana yanyu, kibereyo kuba umuhamya ubashinja |
| 27. | kuko nzi ubugome bwanyu n’uko mutagonda amajosi. Ubwo mugomera Uwiteka nkiriho, nkiri kumwe namwe muri iki gihe, ntimuzarushaho nimara gupfa? |
| 28. | Munteranirize abakuru b’imiryango yanyu bose n’abatware banyu, kugira ngo mvugire aya magambo mu matwi yabo, ntange ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, |
| 29. | kuko nzi yuko nimara gupfa muziyonona rwose, mugateshuka mukava mu nzira nabategetse. Kandi ibyago bizababaho mu gihe cya nyuma, kuko muzakora icyo Uwiteka abona ko ari kibi, ngo mumurakarishe ibiremwa n’intoki zanyu.” |
| 30. | Mose avugira mu matwi y’iteraniro ry’Abisirayeli ryose amagambo y’iyi ndirimbo, ageza aho yayarangirije. |