Mose asabira imiryango y’Abisirayeli umugisha |
| 1. | Uyu ni wo mugisha Mose umuntu w’Imana, yahesheje Abisirayeli agiye gupfa |
| 2. | ati “Uwiteka yaturutse kuri Sinayi, Yabarasiye atungutse kuri Seyiri, Yabaviriye atungutse ku musozi wa Parani, Ava hagati mu bera inzovu nyinshi, Iburyo bwe haturuka umuriro w’amategeko ye, arawuboherereza. |
| 3. | Ni ukuri akunda amahanga, Abera be bose bari mu kuboko kwawe, Bicaye imbere y’ibirenge byawe, Umuntu wese wo muri bo azemera amagambo yawe. |
| 4. | Mose yadutegetse amategeko, Ni yo gakondo y’iteraniro ry’Abayakobo. |
| 5. | Yari umwami mu ba Yeshuruni, Ubwo abatware b’ubwoko n’imiryango y’Abisirayeli yose, Bateraniraga hamwe. |
| 6. | “Rubeni abeho ye gupfa, Ariko abantu be babe bake.” |
| 7. | Ibi ni byo yavuze kuri Yuda: “Uwiteka umva ijwi rya Yuda, Umujyane mu bwoko bwe. Amaboko ye yaramurwaniye, Nawe umubera umutabazi, umufasha kurwanya ababisha be.” |
| 8. | Kuri Lewi aravuga ati “Tumimu zawe na Urimu zawe zifitwe n’umukunzi wawe, Uwo wageragereje i Masa, Uwo wagishirije impaka ku mazi y’i Meriba. |
| 9. | Lewi yavuze se na nyina ati ‘Sinigeze kubabona’. Ntiyemera na bene se, Ntiyamenya abana be ubwe. Koko Abalewi bitondera ijambo ryawe, Bakomeza isezerano ryawe. |
| 10. | Bazigisha Abayakobo amateka yawe, Bazigisha Abisirayeli amategeko yawe. Bazakunukiriza imibavu, Bazashyira ibitambo byo koswa bitagabanije ku gicaniro cyawe. |
| 11. | Uwiteka ujye uha umugisha ubutunzi bwe, Ujye wemera umurimo w’amaboko ye. Ujye uhinguranya urukenyerero rw’abamuhagurukiye, N’urw’abamwanga kugira ngo batongera kubyuka.” |
| 12. | Kuri Benyamini aravuga ati “Ukundwa n’Uwiteka azabana na we amahoro, Ahora amukingira umunsi ukīra, Aba mu bitugu bye.” |
| 13. | Kuri Yosefu aravuga ati “Igihugu cye gihabwe umugisha n’Uwiteka, W’iby’igiciro cyinshi byo mu ijuru n’uw’ikime, N’uw’amazi y’ikuzimu adendeje hasi y’ubutaka, |
| 14. | N’uw’imyaka y’igiciro cyinshi yezwa n’izuba, N’uw’imyaka y’igiciro cyinshi iboneka uko kwezi gutashye, |
| 15. | N’uw’ibirushaho kuba byiza biva mu misozi yahoze na kera, N’uw’iby’igiciro cyinshi biva mu misozi ihoraho, |
| 16. | N’uw’iby’igiciro cyinshi byo mu isi n’ibiyuzuye, N’uw’ubuntu bw’Iyabaga muri cya gihuru cy’amahwa. Umugisha ugwe ku mutwe wa Yosefu, Mu izingiro ry’umutware wa bene se. |
| 17. | Ikimasa cye cy’uburiza icyubahiro ni icyacyo, Gifite amahembe nk’ay’imbogo. Kizayicisha amahanga yose kigeze ku mpera y’isi. Ayo mahembe ni abantu inzovu nyinshi ba Efurayimu, Ayo ni ibihumbi bya Manase.” |
| 18. | Kuri Zebuluni aravuga ati “Zebuluni, wishimira amagenda yawe, Isakari, wishimira amahema yawe. |
| 19. | Bazahamagara amahanga aze ku musozi, Aho ni ho bazatambira ibitambo by’abakiranutsi, Kuko bazanyunyuza ibintu byinshi biva ku nyanja nyinshi, N’ubutunzi bwahishwe mu musenyi.” |
| 20. | Kuri Gadi aravuga ati “Hahirwe uwāgura Gadi. Aryama nk’intare y’ingore, Atanyagura ukuboko n’izingiro ry’umutwe. |
| 21. | Yitoranirije igihugu ho umugabane kimeze nk’umuganura, Kuko ari ho gakondo y’uwategetse amategeko ihishwe. Yagiye ubwoko imbere, Asohoza amateka y’Uwiteka N’ibyo yategetse ku Bisirayeli.” |
| 22. | Kuri Dani aravuga ati “Dani ni icyana cy’intare, Gisimbuka kivuye i Bashani.” |
| 23. | Kuri Nafutali aravuga ati “Nafutali, uhaze ibyo waherewe ubuntu, Wuzuye imigisha y’Uwiteka, Hindūra igihugu cy’iburengerazuba n’icy’ikusi.” |
| 24. | Kuri Asheri aravuga ati “Asheri ahabwe umugisha w’urubyaro, Ashimwe na bene se, Yinike ikirenge mu mavuta ya elayo. |
| 25. | Ibihindizo byawe bizaba ibyuma n’imiringa, Kandi uko iminsi yawe ingana, Ni ko intege zawe zizangana. |
| 26. | “Yeshuruni, nta wuhwanye n’Imana, Izanwa no kugutabara ihetswe n’ijuru, Izana gukomera, ihetswe n’ibicu. |
| 27. | Imana ihoraho ni ubuturo bwawe, Amaboko ye iteka ryose arakuramira. Yirukanye ababisha imbere yawe, Iravuga iti ‘Rimbura.’ |
| 28. | Kandi Abisirayeli babe amahoro, Isōko ya Yakobo ibe ukwayo, Mu gihugu cya vino n’imyaka y’impeke, Ijuru ryacyo ritondeshe ikime. |
| 29. | Wa bwoko bw’Abisirayeli we, urahiriwe. Ni nde uhwanije nawe kuba ubwoko bwakijijwe n’Uwiteka, Ari we ngabo igukingira ikagutabara, Ari we nkota igutera icyubahiro? Ababisha bawe uzabahindūra bagushyeshye, Ukandagire mu mpinga z’imisozi yabo.” |