Urupfu rwa Mose |
   | 1. | Mose ava mu kibaya cy’i Mowabu kinini, azamuka umusozi wa Nebo agera mu mpinga ya Pisiga, iteganye n’i Yeriko. Uwiteka amwereka igihugu cy’i Galeyadi cyose ageza i Dani, |
   | 2. | n’icy’Abanafutali cyose, n’icy’Abefurayimu n’Abamanase, n’icy’Abayuda cyose ageza ku Nyanja y’iburengerazuba. |
   | 3. | Amwereka n’i Negebu, n’ikibaya cyo kuri Yorodani, ari cyo gikombe cy’i Yeriko, umudugudu w’imikindo ageza i Sowari. |
   | 4. | Uwiteka aramubwira ati “Ngikiriya igihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti ‘Nzagiha urubyaro rwawe.’ None nguhaye kukirebesha amaso, ariko ntuzambuka ngo ukijyemo.” |
   | 5. | Nuko Mose umugaragu w’Uwiteka apfira aho ngaho mu gihugu cy’i Mowabu, uko Uwiteka yategetse. |
   | 6. | Amuhamba mu gikombe cyo mu gihugu cy’i Mowabu giteganye n’i Betipewori, ariko nta wuzi igituro cye na bugingo n’ubu. |
   | 7. | Mose yapfuye amaze imyaka ijana na makumyabiri avutse, ijisho rye ritabaye ibirorirori, intege ze zari zitagabanutse. |
   | 8. | Abisirayeli bamara iminsi mirongo itatu bariririra Mose mu kibaya cy’i Mowabu kinini, nuko iminsi yo kuririra Mose no kumwiraburira irashira. |
   | 9. | Yosuwa mwene Nuni yari yuzuye umwuka w’ubwenge, kuko Mose yari yaramurambitseho ibiganza. Abisirayeli baramwumvira, bagenza uko Uwiteka yategetse Mose. |
   | 10. | Mu Bisirayeli ntihabonetse ukundi umuhanuzi uhwanye na Mose, uwo Uwiteka yamenyaga barebana. |
   | 11. | Ntawagereranywa na we, ku bw’ibimenyetso n’ibitangaza byose Uwiteka yamutumye gukorera mu gihugu cya Egiputa, ngo abigirire Farawo n’abagaragu be bose n’igihugu cye cyose, |
   | 12. | no ku bw’iby’amaboko menshi byose n’ibiteye ubwoba byose, Mose yakoreye mu maso y’Abisirayeli bose. |