Somera Bibiliya kuri Telefone
Urubyiruko rw’Abisirayeli bigishwa ibya Sinayi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
None mwa Bisirayeli mwe, mwumvire amategeko n’amateka mbigisha, muyitondere kugira ngo mubeho, mujye mu gihugu Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu ibaha mugihindūre.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Ntimukōngere ku mategeko mbategeka, ntimukayagabanye mubone kwitondera amategeko y’Uwiteka Imana yanyu mbategeka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Amaso yanyu yiboneye ibyo Uwiteka yakoreshejwe n’ibya Bāli y’i Pewori, kuko Uwiteka Imana yanyu yarimbuye abantu bose bakurikije ibya Bāli y’i Pewori, ikabakura hagati muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Ariko mwebweho, abifatanije n’Uwiteka Imana yanyu muracyariho mwese uyu munsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Dore mbigishije amategeko n’amateka uko Uwiteka Imana yanjye yantegetse, kugira ngo abe ari ko mugenzereza mu gihugu mujyanwamo no guhindūra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Nuko mujye muyitondera muyumvire, kuko ari ko ubwenge bwanyu n’ubuhanga bwanyu mu maso y’amahanga azumva ayo mategeko yose, akavuga ati “Ni ukuri iri shyanga rikomeye ni ubwoko bw’ubwenge n’ubuhanga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Mbese hari ishyanga rikomeye rifite imana iriri hafi, nk’uko Uwiteka Imana yacu ituba hafi, iyo tuyambaje?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Kandi ni ishyanga rikomeye ki rifite amategeko n’amateka atunganye, ahwanye n’aya mategeko yose mbashyira imbere uyu munsi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Wirinde gusa ugire umwete wo kurinda umutima wawe, we kwibagirwa ibyo amaso yawe yiboneye, bye kuva mu mutima wawe iminsi yose ukiriho, ahubwo ubimenyeshe abana bawe n’abazukuru bawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Ujye wibuka wa munsi wahagarariye imbere y’Uwiteka Imana yawe kuri Horebu, ubwo Uwiteka yambwiraga ati “Nteraniriza abantu mbumvishe amagambo yanjye, kugira ngo bige kunyubaha iminsi yose bazarama mu isi, kandi bigishe n’abana babo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Namwe mwigira hafi, muhagarara hepfo y’uwo musozi waka umuriro ugera mu ijuru hagati, ubaho n’umwijima n’igicu n’umwijima w’icuraburindi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Uwiteka ababwira ari hagati muri uwo muriro, mwumva ijwi rivuga amagambo ariko ntimwagira ishusho mureba, mwumva ijwi risa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Ababwira isezerano rye abategeka kurisohoza. Ni ryo ya mategeko cumi, ayandika ku bisate by’amabuye bibiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Nanjye Uwiteka antegeka muri icyo gihe kubigisha amategeko n’amateka, kugira ngo muzayitonderere mu gihugu mwambuka mujyanwamo no guhindūra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Nuko murinde imitima yanyu cyane, kuko mutagize ishusho mureba ku munsi Uwiteka yababwiriraga kuri Horebu, ari hagati mu muriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Mwe kwiyonona ngo mwiremere igishushanyo kibajwe gishushanijwe mu ishusho yose, igishushanyo cy’ikigabo cyangwa cy’ikigore,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
igishushanyo cy’inyamaswa cyangwa icy’itungo cyose kiri ku butaka, cyangwa icy’ikiguruka mu kirere cyose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
cyangwa icy’igikururuka hasi cyose, cyangwa icy’ifi yose yo mu mazi yo hepfo y’ubutaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Kandi rinda umutima wawe kugira ngo nurarama ukareba izuba n’ukwezi n’inyenyeri, ibiri mu ijuru byinshi byose we kureshywa ngo wikubite imbere yabyo ubisenge, kandi ari byo Uwiteka Imana yawe yagabanije amahanga yose yo munsi y’ijuru hose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Ariko mwebweho, Uwiteka yarabajyanye abakura muri rya tanura ryubakishijwe icyuma, ni ryo Egiputa kugira ngo mumubere ubwoko bwa gakondo, uko muri na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Kandi Uwiteka yandakariye ku bwanyu, arahira yuko ntazambuka Yorodani ngo njye mu gihugu cyiza, Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
ahubwo ko nkwiriye gupfira muri iki gihugu, ko ntakwiriye kwambuka Yorodani, ariko mwebweho muzambuka muhindūre icyo gihugu cyiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Mwirinde mwe kwibagirwa isezerano ry’Uwiteka Imana yanyu yasezeranye namwe, ngo mwiremere igishushanyo kibajwe mu ishusho y’ikintu cyose Uwiteka Imana yawe yakubujije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Kuko Uwiteka Imana yawe ari umuriro ukongora, ari Imana ifuha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Ubwo muzaba mubyaye abana n’abuzukuru, mukaba mumaze igihe kirekire muri icyo gihugu, nimwiyonona mukarema igishushanyo kibajwe mu ishusho y’ikintu cyose, mugakora icyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari kibi mukayirakaza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko muzarimbuka vuba, mukarangira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra, ntimuzakimaramo igihe kirekire, ahubwo muzarimbuka rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Kandi Uwiteka azabatataniriza mu mahanga, muzasigara muri bake mu mahanga Uwiteka azabimuriramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Muzakorerayo imana zabajwe n’intoki z’abantu mu biti no mu mabuye, zitareba, zitumva, zitarya, zitanukirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Ariko niba uzashakirayo Uwiteka Imana yawe, uzayibona nuyishakisha umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Nugira ibyago, ibyo byose bikaba bikujeho, mu minsi izaza kera uzahindukirira Uwiteka Imana yawe uyumvire,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
kuko Uwiteka Imana yawe ari Imana y’inyebambe, ntizakureka, ntizakurimbura pe, ntizibagirwa isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Wibaze iby’ibihe byashize byakubanjirije, uhereye ku munsi Imana yaremeyeho umuntu mu isi, kandi uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi mpera yayo, yuko higeze kubaho igihwanye n’iki kintu gikomeye, cyangwa ko humvikanye igihwanye na cyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Mbese hariho ubwo abantu bumvise ijwi ry’Imana ivuga iri hagati mu muriro, nk’uko wowe uryumvise bakabaho?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Cyangwa higeze kuba imana yageragereje kwijyanira ishyanga, irikuje hagati y’irindi ibigerageresho n’ibimenyetso n’ibitangaza, n’intambara n’amaboko menshi n’ukuboko kurambutse n’ibiteye ubwoba bikomeye, bihwanye n’ibyo Uwiteka Imana yanyu yabakorereye muri Egiputa mu maso yanyu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Ni wowe werekewe ibyo kugira ngo umenye yuko Uwiteka ari we Mana, ari nta yindi keretse yo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Mu ijuru ijwi ryayo ryaturutseyo, irikumvishiriza kugira ngo ikwigishe. Mu isi yakwerekeyeyo umuriro wayo mwinshi, wumva amagambo yayo yaturutse hagati muri wo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
Kuko yakundaga ba sekuruza banyu, ni cyo cyatumye itoranya urubyaro rwabo ikagukūza muri Egiputa imbaraga zayo nyinshi, ubwayo iri kumwe nawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
Yagukuriyeyo kwirukana imbere yawe amahanga akuruta ubwinshi, akurusha amaboko, no kukujyana mu gihugu cyabo akakiguha ho gakondo, uko kiri n’uyu munsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
Nuko uyu munsi menya iki ugishyire mu mutima wawe, yuko Uwiteka ari we Mana mu ijuru no mu isi, nta yindi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter40.
Kandi ujye witondera amategeko yayo y’uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, kugira ngo ubone ibyiza wowe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho, uhore iteka ryose mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter41.
Maze Mose arobanura imidugudu itatu hakurya ya Yorodani mu ruhande rw’iburasirazuba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter42.
yo guhungirwamo na gatozi wishe undi atabyitumye, adasanzwe amwanga, ngo ahungire muri umwe muri iyo midugudu, abeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter43.
Iyo ni Beseri iri mu butayu bwo mu kibaya, y’ubuhungiro bw’Abarubeni, n’i Ramoti iri i Galeyadi ngo ibe ubw’Abagadi, n’i Golani iri Bashani ngo ibe ubw’Abamanase.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter44.
Aya ni yo mategeko Mose yashyize imbere y’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter45.
Ibi ni byo Bihamya n’amategeko n’amateka, Mose yabwiye Abisirayeli ubwo bavaga muri Egiputa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter46.
bari hakurya ya Yorodani mu gikombe ahateganye n’i Betipewori, cyo mu gihugu cya Sihoni umwami w’Abamori waturaga i Heshiboni, uwo Mose n’Abisirayeli batsinze ubwo bavaga mu Egiputa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter47.
bagahindūra igihugu cye n’icya Ogi, umwami w’i Bashani. Abo ni bo bami b’Abamori bombi bari hakurya ya Yorodani mu ruhande rw’iburasirazuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter48.
Nuko bahindūra ibihugu byabo bihereye kuri Aroweri, iri mu mutwe w’igikombe cyo kuri Arunoni, bikageza ku musozi wa Siyoni, ari wo Herumoni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter49.
no muri Araba hose ho hakurya ya Yorodani mu ruhande rw’iburasirazuba, bikageza ku nyanja yo muri Araba yo hepfo y’agacuri ka Pisiga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: