Somera Bibiliya kuri Telefone
Urubyiruko rw’Abisirayeli bigishwa isezerano rya Mose (Kuva 20.1-21)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati “Mwa Bisirayeli mwe, nimwumve amategeko n’amateka mvugira mu matwi yanyu uyu munsi, kugira ngo muyige muyitondere, muyumvire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Uwiteka Imana yacu yasezeraniye natwe isezerano kuri Horebu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Ba sogokuruza bacu si bo Uwiteka yasezeranye na bo iryo sezerano, ahubwo ni twe abari hano twese uyu munsi tukiriho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Uwiteka yababwiriye kuri wa musozi murebana, ari hagati mu muriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Icyo gihe nahagaritswe hagati y’Uwiteka namwe no kubabwira ijambo ry’Uwiteka, kuko mwari mutinyishijwe n’uwo muriro ntimuzamuke uwo musozi, arababwira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
“Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
“Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
“Ntukiremere igishushanyo kibajwe gisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru cyangwa hasi ku butaka, cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
“Ntukavugire ubusa izina ry’Uwiteka Imana yawe, kuko Uwiteka atazamubara nk’utacumuye uvugiye ubusa izina rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
“Ziriririza umunsi w’isabato kugira ngo uweze, uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Mu minsi itandatu ujye ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
ariko uwa karindwi ni wo sabato y’Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa inka yawe cyangwa indogobe yawe cyangwa itungo ryawe ryose, cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu, kugira ngo umugaragu wawe n’umuja wawe babone uko baruhuka nkawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Kandi ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagukūzayo amaboko menshi n’ukuboko kurambutse. Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana yawe igutegeka kuziririza umunsi w’isabato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
“Wubahe so na nyoko uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, uboneremo ibyiza. 18.20; Ef 6.2,3
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
“Ntukice. 18.20; Rom 13.9; Yak 2.11
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
“Kandi ntugasambane. 13.9; Yak 2.11
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
“Kandi ntukibe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
“Kandi ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
“Kandi ntukifuze umugore wa mugenzi wawe. Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe cyangwa umurima we, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Ayo magambo Uwiteka yayabwiriye iteraniro ryanyu ryose kuri wa musozi, ari hagati mu muriro n’igicu n’umwijima w’icuraburindi, ayavugisha ijwi rirenga ntiyagira ikindi yongeraho. Ayandika ku bisate bibiri by’amabuye, arabimpa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Mwumvise ijwi riturutse hagati muri uwo mwijima, mukabona umusozi waka umuriro, abatware b’imiryango yanyu bose n’abakuru banyu munyigira hafi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Murambwira muti “Dore Uwiteka Imana yacu itweretse ubwiza bwayo no gukomera kwayo, kandi twumvise ijwi ryayo riturutse hagati mu muriro. Uyu munsi tubonye yuko Imana ibwira umuntu akabaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Nuko none turicirwa iki? Uriya muriro mwinshi ugiye kudukongora. Nitwongera kumva ijwi ry’Uwiteka Imana yacu tuzapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Ni nde mu bantu bose wigeze kumva ijwi ry’Uwiteka Imana ihoraho, ivugira hagati mu muriro nk’uko turyumvise akabaho?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Ba ari wowe wigira hafi wumve ibyo Uwiteka Imana yacu ivuga byose, utubwire ibyo Uwiteka Imana yacu iri bukubwire byose, natwe turabyumva tubyitondere.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Uwiteka yumva amagambo yanyu mumbwiye, arambwira ati “Numvise amagambo ubu bwoko bukubwiye, ibyo bavuze byose babivuze neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Icyampa bagahorana umutima umeze utyo ubanyubahisha, ukabitonderesha amategeko yanjye yose, kugira ngo babone ibyiza bo n’urubyaro rwabo iteka ryose!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Genda ubabwire uti ‘Nimusubire mu mahema yanyu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Ariko wowe ho uhagarare aho ndi hano nkubwire icyo ntegeka cyose, n’amategeko n’amateka ukwiriye kubigisha, kugira ngo bazabyitonderere mu gihugu mbaha guhindūra.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Nuko mujye mwitondera ibyo Uwiteka Imana yanyu yabategetse, ntimugatambikire iburyo cyangwa ibumoso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Mujye mugenda mu nzira yose Uwiteka Imana yanyu ibayoboye, kugira ngo mubeho mubone ibyiza, muramire mu gihugu muzahindūra.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: