Mose abihanangiriza |
| 1. | Amategeko yose mbategeka uyu munsi mujye muyitondera muyumvire, kugira ngo mubeho mugwire, mujye mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko azabaha, mugihindūre. |
| 2. | Kandi ujye wibuka urugendo rwose rwo mu butayu, Uwiteka Imana yawe yakuyoboyemo iyi myaka uko ari mirongo ine, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze imenye ibyo mu mutima wawe, yuko wakwitondera amategeko yayo cyangwa utayitondera. |
| 3. | Nuko yagucishije bugufi ikundira ko wicwa n’inzara, ikugaburira manu wari utazi, na ba sekuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo ikumenyeshe yuko umuntu adatungwa n’umutsima gusa, ahubwo yuko amagambo yose ava mu kanwa k’Uwiteka ari yo amutunga. |
| 4. | Imyenda yawe ntiyagusaziragaho, kandi ikirenge cyawe nticyabyimbaga muri iyo myaka uko ari mirongo ine. |
| 5. | Emeza umutima wawe yuko Uwiteka Imana yawe iguhanisha ibihano, nk’uko umuntu ahana umwana we. |
| 6. | Ujye witondera amategeko y’Uwiteka Imana yawe, ugende mu nzira ikuyoboye, uyubahe. |
| 7. | Kuko Uwiteka Imana yawe ikujyana mu gihugu cyiza, kirimo imigezi n’amasōko n’ibidendezi birebire, bitembera bidudubiriza mu bikombe no ku misozi. |
| 8. | Ni igihugu cy’ingano na sayiri, n’imizabibu n’imitini n’amakomamanga, ni igihugu cy’imyelayo n’ubuki, |
| 9. | ni igihugu uzariramo ibyokurya ntibibure, ntuzagire icyo ugikeneramo. Ni igihugu cy’amabuye y’ibyuma, n’icy’imisozi wacukuramo imiringa. |
| 10. | Uzarya uhage, uzashimira Uwiteka Imana yawe igihugu cyiza yaguhaye. |
| 11. | Wirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe, ngo utitondera ibyo yategetse n’amateka yayo n’amategeko yayo, ngutegeka uyu munsi. |
| 12. | Numara kurya ugahaga, ukamara kūbaka amazu meza ukayabamo, |
| 13. | inka zawe n’imikumbi yawe, n’ifeza zawe n’izahabu zawe n’ibyo ufite byose bikaba bigwiriye, |
| 14. | uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa, |
| 15. | ikakuyobora inzira ica muri bwa butayu bunini buteye ubwoba, burimo inzoka z’ubusagwe butwika na sikorupiyo, n’ubutaka bugwengeye butarimo amazi, ikagukūrira amazi mu gitare kirushaho gukomera, |
| 16. | ikakugaburirira manu mu butayu, iyo ba sekuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze ibone uko izakugirira neza ku iherezo ryawe. |
| 17. | Uzirinde we kwibwira uti “Imbaraga zanjye n’amaboko yanjye ni byo byampesheje ubu butunzi.” |
| 18. | Ahubwo uzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ari yo iguha imbaraga zikuronkesha ubutunzi, kugira ngo ikomeze isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu, nk’uko irikomeza muri iki gihe. |
| 19. | Niwibagirwa Uwiteka Imana yawe ugahindukirira izindi mana ukazikorera, ukikubita hasi imbere yazo, uyu munsi ndaguhamiriza yuko utazabura kurimbuka. |
| 20. | Nk’amahanga Uwiteka arimbura imbere yanyu ni ko muzarimbuka, kuko muzaba mutumviye Uwiteka Imana yanyu. |