| 1. | Umva wa bwoko bw’Abisirayeli we, muri iki gihe ugiye kwambuka Yorodani ukajya mu gihugu, ugahindūra amahanga akurusha gukomera n’amaboko, n’imidugudu minini igoteshejwe inkike z’amabuye zigera mu ijuru. |
| 2. | Ni ubwoko bukomeye bw’abantu barebare, ari bo Bānaki uzi ukumva babavuga bati “Ni nde wahagarara Abānaki imbere?” |
| 3. | Nuko muri iki gihe, menya yuko Uwiteka Imana yawe ubwayo izambuka ikugiye imbere ari umuriro ukongora ikabarimbura, ikabatsinda imbere yawe. Nawe uzabirukane ubarimbure vuba, uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse. |
| 4. | Uwiteka Imana yawe nimara kubirukana imbere yawe, ntuzibwire uti “Gukiranuka kwanjye ni ko guteye Uwiteka kunzana muri iki gihugu kugihindūra”, kuko gukiranirwa kw’ayo mahanga ari ko gutumye Uwiteka ayirukana imbere yawe. |
| 5. | Gukiranuka kwawe cyangwa gutungana k’umutima wawe, si byo bitumye ujyanwa mu gihugu cyayo no kugihindūra, ahubwo gukiranirwa kw’ayo mahanga ni ko gutumye Uwiteka Imana yawe iyirukana imbere yawe, kandi no kugira ngo ikomeze ijambo Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo. |
| 6. | Nuko menya yuko gukiranuka kwawe atari ko gutumye Uwiteka Imana yawe iguha iki gihugu cyiza ngo ugihindūre, kuko uri ubwoko butagonda ijosi. |
| 7. | Ujye wibuka, ntukibagirwe uko warakazaga Uwiteka Imana yawe uri mu butayu, uhereye igihe mwaviriye mu gihugu cya Egiputa ukageza aho mwaziye aha, mugomera Uwiteka. |
| 8. | No kuri Horebu mwarakaje Uwiteka arabarakarira, ashaka kubarimbura. |
| 9. | Nazamuwe uwo musozi no guhabwa bya bisate by’amabuye, ibisate biriho isezerano Uwiteka yasezeranye namwe, mara kuri uwo musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, ntarya umutsima, ntanywa n’amazi. |
| 10. | Uwiteka ampa ibyo bisate bibiri by’amabuye byandikishijweho urutoki rw’Imana, byanditsweho amagambo yose Uwiteka yababwiriye kuri uwo musozi ari hagati mu muriro, kuri wa munsi w’iteraniro. |
| 11. | Iyo minsi uko ari mirongo ine n’amajoro mirongo ine bishize, Uwiteka ampa ibyo bisate by’amabuye, ibisate biriho iryo sezerano. |
| 12. | Uwiteka arambwira ati “Haguruka uve hano, umanuke vuba kuko ubwoko bwawe wakuye muri Egiputa bwiyononnye. Bateshutse vuba inzira nabategetse, biremera igishushanyo kiyagijwe.” |
| 13. | Kandi Uwiteka arambwira ati “Ubwo bwoko ndabubonye, dore ni ubwoko butagonda ijosi. |
| 14. | Nyihorera mbarimbure, ntsembe izina ryabo ndikure munsi y’ijuru, nawe nzakugira ubwoko bubarusha amaboko bubaruta ubwinshi.” |
| 15. | Nuko ndahindukira manuka uwo musozi wakaga umuriro, bya bisate biriho isezerano byombi mbifashe mu maboko. |
| 16. | Ndareba mbona mumaze gucumura ku Uwiteka Imana yanyu, kuko mwari mwiremeye igishushanyo cy’ikimasa kiyagijwe, mwari mumaze guteshuka vuba inzira Uwiteka yabategetse. |
| 17. | Mfata bya bisate byombi ndabijugunya ngo bimve mu maboko, mbimenera mu maso yanyu. |
| 18. | Nikubita hasi imbere y’Uwiteka nk’ubwa mbere, mara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, ntarya umutsima ntanywa n’amazi, mbitewe n’icyo cyaha gikomeye mwacumuye, cyo gukora icyo Uwiteka yabonye ko ari kibi, mukamurakaza. |
| 19. | Kuko natinyaga uburakari n’umujinya ugurumana Uwiteka yabarakariye bigatuma ashaka kubarimbura. Maze Uwiteka anyumvira muri icyo gihe na cyo. |
| 20. | Kandi Uwiteka arakarira Aroni cyane ashaka kumurimbura, muri uwo mwanya ndamusabira na we. |
| 21. | Kandi nenda ikimasa mwaremeshejwe na cya cyaha cyanyu, ndagitwika ndagisekura, ndagisya ndakinoza gihinduka ifu, minjira ifu yacyo mu kagezi kamanuka kuri wa musozi. |
| 22. | Kandi n’i Tabera n’i Masa n’i Kiburotihatava, mwarakarijeyo Uwiteka. |
| 23. | Kandi ubwo Uwiteka yaboherezaga ngo muve i Kadeshi y’i Baruneya ati “Nimuzamuke muhindūre igihugu mbahaye”, mwagomeye itegeko ry’Uwiteka Imana yanyu ntimwayizera, ntimwayumvira. |
| 24. | Ndetse mwagomeraga Uwiteka, uhereye ku munsi natangiriye kubamenya. |
| 25. | Nuko nikubita imbere y’Uwiteka, mara ya minsi uko ari mirongo ine n’amajoro mirongo ine nubamye, kuko Uwiteka yari avuze yuko azabarimbura. |
| 26. | Nsenga Uwiteka nti “Mwami Uwiteka, nturimbure ubwoko bwawe, ari bwo gakondo yawe wacunguje gukomera kwawe, wakuje muri Egiputa amaboko menshi. |
| 27. | Ibuka ba bagaragu bawe Aburahamu na Isaka na Yakobo, ntiwite ku kudakurwa ku ijambo k’ubwo bwoko, cyangwa ku gukiranirwa kwabwo cyangwa ku cyaha cyabwo, |
| 28. | kugira ngo abo mu gihugu wadukuyemo batavuga bati ‘Uwiteka yananiwe kubajyana mu gihugu yabasezeranije kandi arabanga, ibyo ni byo byatumye abakūrira ino kubicira mu butayu.’ |
| 29. | Ariko ni ubwoko bwawe na gakondo yawe, wakujeyo imbaraga zawe nyinshi n’ukuboko kwawe kurambutse.” |