Ahanura ibyago bazaterwa n’Abakaludaya |
| 1. | Ibihanurwa umuhanuzi Habakuki yeretswe. |
| 2. | Uwiteka we, nzataka utanyumva ngeze ryari? Ngutakira iby’urugomo ruriho ntubikize. |
| 3. | Ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby’ubugoryi? Kuko kurimbuka n’urugomo biri imbere yanjye. kandi hari n’intonganya, hadutse n’umuvurungano. |
| 4. | Ni cyo gituma amategeko acogora kandi mu nkiko nta rubanza rutunganye rugihinguka, kuko inkozi z’ibibi zigose abakiranutsi, ni cyo gituma imanza zitabera zigoramye. |
| 5. | “Yemwe abari mu mahanga mwe, nimurebe, mwitegereze kandi mwumirwe, kuko mu gihe cyanyu ngiye gukora umurimo mutari bwemere naho mwawubwirwa. |
| 6. | Kuko mpagurukije Abakaludaya, bwa bwoko bukaze kandi buhutiraho ngo bakwire isi yose, bahindūre igihugu kitari icyabo. |
| 7. | Ni abo gutinywa kandi batera ubwoba, imanza zabo n’icyubahiro cyabo ni ibyo bīhangiye. |
| 8. | “N’amafarashi yabo arusha ingwe imbaraga, kandi arusha amasega asohoka bwije gukara. Abagendera ku mafarashi babo bagenda bīrāta, ni ukuri abagendera ku mafarashi babo baturuka kure, baguruka nk’igisiga kihutira gushiha inyama. |
| 9. | “Bose bazanwa no kugira iby’urugomo, bahanga amaso imbere yabo kandi bakoranya imfate nk’abarunda umusenyi. |
| 10. | Ni ukuri baseka abami, n’ibikomangoma na byo barabishinyagurira, bahinyura ibihome byose kuko batindaho igitaka cyo kuzamukiraho bakabifata. |
| 11. | Maze bakihuta nk’umuyaga, bagahitana, bagakora ibizira, amaboko yabo bayagize imana yabo.” |
| 12. | Mbese nturi Ihoraho, Uwiteka Mana yanjye, Uwera wanjye? Ntabwo tuzapfa. Uwiteka we, wamutegetse gusohoza amateka, nawe Rutare, wamushyiriyeho guhana. |
| 13. | Ufite amaso atunganye adakunda kureba ikibi, habe no kwitegereza ubugoryi. Kuki ureba abakora uburiganya ukihorera, igihe umunyabibi amira umuntu umurusha gukiranuka, |
| 14. | ugahwanya abantu n’amafi yo mu nyanja, nk’ibyikurura hasi bitagira umwami ubitegeka? |
| 15. | Bose abazamuza ururobo, akabafatisha mu muraka we, akabakoranyiriza mu rushundura rwe, ni cyo gituma anezerwa, kandi akishima. |
| 16. | Ni cyo gituma atambirira urushundura rwe, akosereza imibavu umuraka we, kuko ari byo bitera umugabane we kuba mwinshi, ibyokurya bye bigatubuka. |
| 17. | Mbese yakunkumura urushundura rwe, akareka guhora yica amahanga? |