Yerekwa ko abakiranutsi babeshwaho no kwizera |
| 1. | Nzahagarara hejuru y’umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndeba aho ari numve icyo ambwira, n’uko nzasubiza ku bw’icyo namuganyiye. |
| 2. | Maze Uwiteka aransubiza ati “Andika ibyerekanywe ubigaragaze ku mbaho, kugira ngo ubisomye abyihutire. |
| 3. | Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, naho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera. |
| 4. | Dore umutima we wishyize hejuru ntumutunganyemo, ariko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe. |
| 5. | “Ni ukuri na vino iramuriganya, ni umuntu ugamika kandi urarikira ntaregama iwe, agwiza irari nk’iry’ikuzimu kandi ameze nk’urupfu ntagira ubwo ahaga, ahubwo yikoranyirizaho amahanga yose, akiyegereza amoko yose. |
| 6. | Abo bose se ntibazamuciraho umugani wo kumushinyagurira? Bazavuga bati ‘Azagusha ishyano ugwiza ibitari ibye! Azageza ryari? Uwigerekaho kwishingira azagusha ishyano!’ |
| 7. | “Mbese abazaguhōra ntibazagutera bagutunguye, n’abazagukura umutima ntibazakubyukana ngo bakugire umunyago wabo? |
| 8. | Ubwo wanyaze amahanga menshi, amoko yose yasigaye nawe azakunyaga aguhoye amaraso y’abantu n’urugomo igihugu cyagiriwe, n’umurwa n’abawutuyemo bose. |
| 9. | “Azagusha ishyano ushakira inzu ye inyungu mbi kugira ngo yiyarikire icyari cye hejuru, ngo abone uko akira ukuboko k’umubi! |
| 10. | Inzu yawe wayiteje ibikoza isoni kuko warimbuye amoko menshi, ugacumurira ubugingo bwawe. |
| 11. | Kuko ibuye rizatakira ku nkike, kandi isōko yo mu gisenge cy’inzu izarisubiza. |
| 12. | “Azagusha ishyano uwubakisha umudugudu kuwuvusha amaraso, agakomeresha umudugudu gukiranirwa! |
| 13. | Uwiteka Nyiringabo si we utuma abantu bakorera ibizatwikwa n’umuriro, n’amahanga akiruhiriza ubusa? |
| 14. | Kuko isi izakwirwa no kumenya ubwiza bw’Uwiteka, nk’uko inyanja y’amazi isendēra. |
| 15. | “Azagusha ishyano uha umuturanyi we ibyokunywa, nawe umwongeraho ubumara bwawe bukamusindisha, kugira ngo urebe ubwambure bwe! |
| 16. | Wuzuweho no gukorwa n’isoni mu kigwi cy’icyubahiro, nawe unywe umere nk’utakebwe, igikombe kiri mu kuboko kw’iburyo k’Uwiteka kigiye kuguhindukiriraho, kandi isoni ziteye ishozi zizaba ku cyubahiro cyawe. |
| 17. | Kuko urugomo i Lebanoni hagiriwe no kurimbuka kw’inyamaswa kwabateye ubwoba, bizakugeraho ku bw’amaraso y’abantu n’urugomo igihugu cyagiriwe, ndetse n’umurwa n’abawutuyemo bose. |
| 18. | “Igishushanyo kibajwe kimaze iki, byatera umubaji wacyo kurushya akibaza? Igishushanyo kiyagijwe n’uwigisha ibinyoma, bimaze iki byatuma uwakibumbye acyiringira, akarema ibigirwamana bitavuga? |
| 19. | Azagusha ishyano ubwira igiti ati ‘Kanguka’, akabwira n’ibuye ritavuga ati ‘Haguruka!’ Mbese ibyo byakwigisha? Dore byayagirijweho izahabu n’ifeza, kandi nta mwuka bifite rwose. |
| 20. | “Ariko Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, isi yose iturize imbere ye.” |