| 1. | Isirayeli ni uruzabibu rurumbuka, rwera imbuto zarwo. Imbuto ze nyinshi zamuteye kugwiza ibicaniro, uburumbuke bw’igihugu cye bwabateye kwiyubakira inkingi nziza z’ibigirwamana. |
| 2. | Bagira imitima ibiri: noneho bazasanganwa igicumuro, Imana izasenya ibicaniro byabo, izarimbura za nkingi zabo z’ibigirwamana. |
| 3. | Ni ukuri noneho bazavuga bati “Nta mwami dufite kuko tutubashye Uwiteka, kandi umwami yatumarira iki?” |
| 4. | Bavuga amagambo y’ubusa, bakarahira ibinyoma mu masezerano basezeranye. Ni cyo gituma iteka rigiye gucibwa vuba nk’uko umuhoko umera mu mayogi y’imirima. |
| 5. | Abatuye i Samariya bazaterwa ubwoba ku bw’inyana z’ibigirwamana z’i Betaveni, kuko abantu baho bazaziririra hamwe n’abatambyi babo, banezerwaga n’ubwiza bwazo kuko bwashize. |
| 6. | Zizajyanwa muri Ashuri guturwa Umwami Yarebu, Efurayimu azakorwa n’isoni, na Isirayeli azamwazwa n’imigambi ye. |
| 7. | Naho i Samariya, umwami waho ahwamye nk’ifuro riri ku mazi. |
| 8. | Ingoro zo muri Aveni, ari zo gicumuro cya Isirayeli, zizasenywa, amahwa n’ibitovu bizamera ku bicaniro byaho. Ni bwo bazabwira imisozi miremire bati “Nimudutwikire”, n’iyindi iringaniye bati “Nimutugwire.” |
| 9. | “Isirayeli we, wacumuye uhereye igihe cy’i Gibeya, ni ko bakomeje kugira ngo intambara yabaye ku bakiranirwa b’i Gibeya itabageraho. |
| 10. | Nzabahana uko nshaka, kandi abanyamahanga bazateranira kubarwanya, igihe bazaba baboshywe ku bicumuro byabo uko ari bibiri. |
| 11. | “Efurayimu ni nk’ishashi yamenyerejwe, ikunda kuvunga ingano, ariko nzashyira ingiga y’igiti ku ijosi rye ryiza. Efurayimu nzamushyiraho umugenda hejuru, Yuda azarima, Yakobo na we azacoca. |
| 12. | Mwibibire mukurikiza gukiranuka, musarure mukurikiza imbabazi, murime imishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka, kugeza igihe azaza akabavubira gukiranuka. |
| 13. | Mwahinze gukiranirwa musarura ibibi, mwariye imbuto z’ibinyoma, kuko wiringiye imigambi yawe n’ubwinshi bw’intwari zawe. |
| 14. | Ni cyo gituma hazaba imivurungano mu bwoko bwawe, kandi ibihome byawe byose bizasenywa, nk’uko Shalumani yarimbuye i Betarubeli ku munsi w’intambara, ubwo umubyeyi yavungaguranwaga n’abana be. 15Ni ko i Beteli muzagenzwa muzize ibibi byanyu bikabije. Mu museke umwami wa Isirayeli azaba amaze kurimburwa rwose. |