   | 1. | Efurayimu angotesheje ibinyoma, n’inzu ya Isirayeli yuzuye uburiganya, ariko Yuda we aracyatwarira Imana, ni umunyamurava ku Uwera. |
   | 2. | Efurayimu yatunzwe n’ibintu by’umuhohwe, kandi akurikira umuyaga w’iburasirazuba, ahora agwiza ibinyoma n’urugomo. Basezerana n’abo muri Ashuri, bajyana amavuta ya elayo muri Egiputa. |
   | 3. | Uwiteka afite urubanza no kuri Yuda, kandi azahanira Yakobo ibihwanye n’imigenzereze ye, azamwitura ibihwanye n’ibyo yakoze. |
   | 4. | Yafashe agatsinsino ka mwene se bakiva mu nda ya nyina, amaze guhama yakiranije Imana. |
   | 5. | Ni ukuri yakiranije marayika aramutsinda, amwinginga arira. I Beteli ni ho yamubonye, ari ho yavuganiye natwe, |
   | 6. | ni we Uwiteka Imana Nyiringabo, ni izina ryibutsa abantu ko ari Uwiteka. |
   | 7. | Nuko garukira Imana yawe, komeza imbabazi no kutabera, kandi ujye uhora utegereje Imana yawe. |
   | 8. | Efurayimu ni umugenza, iminzani y’ubuhenzi iri mu ntoki ze, akunda guhenda. |
   | 9. | Efurayimu aravuga ati “Ni ukuri nabaye umukire, nironkeye ubutunzi, mu mirimo yanjye yose ntibazambonaho ibibi byakwitwa ibyaha.” |
   | 10. | “Ariko ni jye Uwiteka Imana yawe, uhereye igihe waviriye mu gihugu cya Egiputa, nzongera gutuma uba mu mahema nko mu minsi y’ibirori byera. |
   | 11. | Navuganye n’abahanuzi ngwiza ibyerekanwa, mbwirira abantu mu kanwa k’abahanuzi mbaciriramo imigani.” |
   | 12. | Mbese i Galeyadi nta gukiranirwa kuhaba? Rwose ni abatagira akamaro. I Gilugali batamba amapfizi, ibicaniro byabo bimeze nk’ibirundo by’amabuye ari hagati y’amayogi. |
   | 13. | Yakobo yahungiye mu gihugu cya Aramu, Isirayeli atendera umugore aba umushumba w’intama, kugira ngo abone uwo mugore. |
   | 14. | Uwiteka yavanye Isirayeli muri Egiputa abitegetse umuhanuzi, kandi umuhanuzi ni we wamurindaga. |
   | 15. | Efurayimu yarakaje Uwiteka uburakari bukaze, ni cyo gituma amaraso ye azayabazwa, kandi umuvumo yavumye umwami we azawumugarurira. |