   | 1. | “Ariko iherezo, umubare w’Abisirayeli uzangana n’umusenyi wo ku nyanja, utabasha kugerwa habe no kubarika, kandi aho babwirirwaga ngo ‘Ntimuri ubwoko bwanjye’, bazahabwirirwa ngo ‘Muri abana b’Imana ihoraho.’ |
   | 2. | Kandi Abayuda n’Abisirayeli bazateranira hamwe, bitoranyirize umutware umwe, kandi bazazamuka bave mu gihugu, kuko umunsi wa Yezerēli uzaba ukomeye. Abisirayeli bahanirwa ubusambanyi |
   | 3. | “Ami we, mubwire abo muva inda imwe, nawe Ruhama, mubwire bashiki banyu muti |
   | 4. | ‘Nimuburane na nyoko muburane’, kuko atari umugore wanjye nanjye sindi umugabo we, akure ubumaraya mu maso he, n’ubusambanyi abukure hagati y’amabere ye, |
   | 5. | kugira ngo ntamwambika ubusa akamera nk’umunsi yavutseho, nkamuhindura nk’ikidaturwa, nkamugira nk’igihugu cyumye kandi nkamwisha inyota. |
   | 6. | Kandi ntabwo nzagirira abana be imbabazi, kuko ari ibibyarwa |
   | 7. | nyina akaba yarigize maraya. Uwasamye inda yabo yakoze ibiteye isoni kuko yavuze ati: Nzikurikirira abakunzi banjye, abantunga mu byo ndya n’ibyo nywa, kandi bakampa ubwoya bw’intama n’imigwegwe n’amavuta ya elayo n’ibyo kunywa. |
   | 8. | “Ni cyo gituma ngiye kuzitiza inzira ye amahwa, kandi nkubaka uruzitiro kugira ngo atabona aho anyura. |
   | 9. | Azakurikira abakunzi be ariko ntazabashyikira, azabashaka ababure. Ni bwo azavuga ati ‘Henga nsubire ku mugabo wanjye wa mbere, kuko ibya mbere byandutiye iby’ubu.’ |
   | 10. | “Erega ntiyamenye ko ari jye wamutungaga mu myaka, na vino, n’amavuta ya elayo, nkamugwiriza izo feza n’izahabu bakoreshereje Bāli. |
   | 11. | Ni cyo kizatuma nisubiza imyaka yanjye mu isarura, na vino yanjye mu gihe cyayo, kandi nkamwambura ubwoya bw’intama bwanjye n’imigwegwe yanjye byari bikwiriye kwambika umubiri we. |
   | 12. | Kandi ubu ngiye kugaragariza imbere y’abakunzi be ubushizi bw’isoni bwe, nta n’umwe uzamunkura mu maboko. |
   | 13. | Nzamumaraho ibyamunezezaga byose, ibirori bye n’iby’imboneko z’ukwezi bye n’amasabato ye, n’amateraniro ye yera yose yategetswe. |
   | 14. | Kandi nzarimbura inzabibu ze n’imitini ye, ibyo yajyaga avuga ati ‘Ibi ni ingororano zanjye nahawe n’abakunzi banjye.’ Nuko ibyo ngiye kubihindura ishyamba, biribwe n’inyamaswa. |
   | 15. | Nzamuhora iminsi yamaze yosereza ibigirwamana bya Bāli imibavu, yambaye impeta zo mu matwi n’inigi, agakurikira abakunzi be naho jye akanyibagirwa.” Ni ko Uwiteka avuga. Imana izongera gucyura Abisirayeli |
   | 16. | “Ni cyo gituma ngiye kumuhendahenda, mujyane mu kidaturwa mwurūre. |
   | 17. | Avuyeyo nzamukomorera inzabibu ze, kandi igikombe cya Akori kizamubera irembo ry’ibyiringiro, kandi azaharirimbira nko mu gihe cy’ubukumi bwe, nko mu gihe yazamukaga ava mu gihugu cya Egiputa.” |
   | 18. | Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi uzanyita Ishi, umugabo wanjye, kandi ntuzongera kunyita Bāli, databuja. |
   | 19. | Nzakura mu kanwa ke amazina y’ibigirwamana bya Bāli, kandi amazina yabyo ntazongera kwibukwa ukundi. |
   | 20. | “Uwo munsi nzasezerana n’inyamaswa zo mu ishyamba ku bwabo, n’ibisiga byo mu kirere n’ibikururuka hasi, kandi nzavunagura imiheto n’inkota, n’intambara nzayikura mu gihugu, ntume baryamana amahoro. |
   | 21. | Kandi nzakwishyingira ube uwanjye iteka ryose. Ni ukuri nzakwishyingira ube uwanjye nkiranuka ngaca imanza zitabera, nkagukunda kandi nkakubabarira. |
   | 22. | Ndetse nzakwishyingira ube uwanjye nkubereye umunyamurava, kandi uzamenya Uwiteka.” |
   | 23. | Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzitaba, nzitaba ijuru, na ryo rizitaba isi. |
   | 24. | Isi na yo izitaba imyaka, na vino n’amavuta ya elayo, kandi na byo bizitaba Yezerēli. |
   | 25. | Nzamubiba ku isi, abe uwanjye, kandi nzababarira utabonye imbabazi. Nzabwira abatari ubwoko bwanjye nti ‘Muri ubwoko bwanjye’. Na bo bazavuga bati ‘Uri Imana yacu.’ ” |