Urukundo Imana ikunda Abisirayeli nubwo basambanaga |
   | 1. | Uwiteka arambwira ati “Subira ugende, ukunde umugore wa maraya, ukundwa n’incuti ye nk’uko Uwiteka akunda Abisirayeli, nubwo bikurikirira izindi mana bakazitura imibumbe y’imizabibu.” |
   | 2. | Nuko ndamubona mutangaho ibice by’ifeza cumi na bitanu, na homeru imwe n’igice bya sayiri, maze ndamubwira nti |
   | 3. | “Uzamara iwanjye iminsi myinshi, ntuzagira ubumaraya, kandi ntuzaba umugore w’undi mugabo, nanjye ni ko nzakumerera.” |
   | 4. | Kuko Abisirayeli bazamara iminsi myinshi badafite umwami cyangwa igikomangoma, cyangwa igitambo habe n’inkingi, cyangwa efodi na terafimu. |
   | 5. | Hanyuma Abisirayeli bazagaruka bashaka Uwiteka Imana yabo n’umwami wabo Dawidi. Bazasanga Uwiteka n’ineza ye mu minsi y’imperuka, bamushaka bamwubashye. |