Ibyaha by’Abisirayeli bivugwa |
| 1. | Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwa Bisirayeli mwe. Uwiteka afitanye imanza na bene igihugu, kuko kitarimo ukuri cyangwa kugira neza, habe no kumenya Imana. |
| 2. | Nta kindi gihari keretse kurahira bakica isezerano, no kwica no kwiba no gusambana, bagira urugomo kandi amaraso agasimbura andi maraso. |
| 3. | Ni cyo kizatera igihugu kurira kandi ugituyemo wese akiheba, n’inyamaswa zo mu ishyamba na zo ni uko, n’ibisiga byo mu kirere, ndetse n’amafi yo mu nyanja azapfa. |
| 4. | “Ariko ntihakagire umuntu ubibuza. Ntihakagire ubicyaha, kuko ubwoko bwawe bumeze nk’ababuranya umutambyi. |
| 5. | Kandi uzasitara ku manywa, n’umuhanuzi na we azasitarana nawe nijoro, kandi nzarimbura nyoko. |
| 6. | “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe. |
| 7. | “Uko bakomeje kugwira ni ko bagwije kuncumuraho. Ni cyo gituma ubwiza bwabo nzabuhindura nk’ibikoza isoni. |
| 8. | Batungwa n’ibyaha by’ubwoko bwanjye, kandi bararikira gukiranirwa kwabo. |
| 9. | Uko bimeze kuri rubanda, ni ko bizaba no ku batambyi, nzabahanira imigenzereze yabo, mbīture n’imirimo bakoze. |
| 10. | Bazarya be guhaga, bazakora iby’ubusambanyi be kugwira kuko baretse kwita ku Uwiteka. |
| 11. | “Ubusambanyi na vino y’umuce, na vino y’ihira byica umutima. |
| 12. | Ubwoko bwanjye bugisha inama ikigirwamana cyabwo kibajwe mu giti, kandi inshyimbo yabwo ni yo ibuhanurira, kuko umutima w’ubumaraya wabuyobeje, bukagenda busambana, bukareka Imana yabwo. |
| 13. | Batambira ibitambo mu mpinga z’imisozi, bakoserereza imibavu ku dusozi munsi y’imyela n’imilebeni n’imyerezi, kuko bifite ibicucu byiza. Ni cyo gituma abakobwa banyu bigira abamaraya n’abageni banyu bagasambana. |
| 14. | Sinzahanira abakobwa banyu ubumaraya bwabo, habe n’abageni banyu ubusambanyi bwabo, kuko abagabo ubwabo bihererana n’abamaraya, kandi bagatambira ibitambo hamwe n’amahabara. Ni cyo gituma ubwoko butagira ubwenge buzarimbuka. |
| 15. | “Nawe Isirayeli nukora iby’ubumaraya, uramenye udacumuza na Yuda, kandi ntimukajye i Gilugali cyangwa ngo muzamuke mujye i Betaveni, cyangwa ngo murahize Uwiteka Uhoraho. |
| 16. | Kuko Isirayeli yagomye nk’ishashi itsimbaraye, noneho Uwiteka azabaragira nk’umwana w’intama uri ahantu hagari. |
| 17. | Efurayimu yifatanije n’ibigirwamana nimumureke. |
| 18. | Ibyo banywa birakarishye, bahora basambana, abatware be bakunda ibiteye isoni bisa. |
| 19. | Inkubi y’umuyaga yamutwaye mu mababa yayo, kandi bazakozwa isoni n’ibitambo byabo. |