Uwiteka abakuraho amaso |
   | 1. | “Nimwumve ibi mwa batambyi mwe, kandi mutege amatwi namwe ab’inzu ya Isirayeli, kandi nawe wa nzu y’umwami we wumve kuko urubanza ari mwe rucirwa. Mwabereye i Misipa umutego, mukabera i Tabora ikigoyi gitezwe. |
   | 2. | Kandi abo bagome bakabije kwica abantu, ariko nzabahana bose. |
   | 3. | Efurayimu ndamuzi kandi Isirayeli ntabasha kunyihisha, kuko wowe Efurayimu wakoze iby’ubumaraya, Isirayeli na we yariyanduje. |
   | 4. | “Imirimo yabo ntizareka bagarukira Imana yabo; kuko barimo imitima y’ubumaraya, ntibamenye Uwiteka. |
   | 5. | Isirayeli ashinjwa n’ubwibone bwe; ni cyo gituma Isirayeli na Efurayimu bazagushwa no gukiranirwa kwabo, Yuda na we azasitarana na bo. |
   | 6. | Bazajyana imikumbi yabo n’amashyo yabo bajye gushaka Uwiteka ariko ntibazamubona, yitandukanije na bo. |
   | 7. | Bariganije Uwiteka kuko abana babyaye ari abanyamahanga, noneho hashize ukwezi bazatsembanwa n’ibyabo. |
   | 8. | “Muvugirize ihembe i Gibeya n’impanda i Rama, muvugirize induru i Betaveni. Reba inyuma yawe, Benyamini we. |
   | 9. | Efurayimu azahinduka umusaka ku munsi wo guhanwa, namenyesheje imiryango ya Isirayeli ibizaba koko. |
   | 10. | “Ibikomangoma by’i Buyuda bihwanye n’abimura urubibi rw’imirima, nzabasukaho umujinya wanjye nk’amazi. |
   | 11. | Efurayimu atwazwa igitugu, yaciwe intege n’urubanza, kuko yishimiraga gukurikiza amategeko y’abantu. |
   | 12. | Ni cyo gituma mereye Efurayimu nk’inyenzi, n’inzu ya Yuda nk’ikiboze. |
   | 13. | “Igihe Efurayimu abonye yuko arwaye, na Yuda ko yakomeretse, ni bwo Efurayimu yagiye Ashuri atuma ku mwami Yarebu, ariko ntazabasha kubavura, kandi ntazomora n’uruguma rwanyu. |
   | 14. | Kuko nzamerera Efurayimu nk’intare, n’inzu ya Yuda nk’umugunzu w’intare. Jye ubwanjye nzatanyagura nigendere, nzajyana umuhigo kandi nta wuzawunyaka. |
   | 15. | “Nzagenda nisubirire iwanjye, kugeza ubwo bazemera igicumuro cyabo bagashaka mu maso hanjye, nibabona ibyago bizabatera kunshaka hakiri kare.” |