| 1. | “Nimuze tugarukire Uwiteka, kuko ari we wadukomerekeje kandi ni we uzadukiza, ni we wadukubise kandi ni we uzatwomora. |
| 2. | Azaduhembura tumaze kabiri, ku munsi wa gatatu azaduhagurutsa, kandi tuzabaho turi imbere ye. |
| 3. | Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka: azatunguka nk’umuseke utambika nta kabuza, azatuzaho ameze nk’imvura, nk’imvura y’itumba isomya ubutaka.” |
Gusubiza k’Uwiteka |
| 4. | “Yewe Efurayimu we, nkugenze nte? Yewe Yuda we, nakugira nte? Kuko ineza yanyu ari nk’igicu cyo mu ruturuturu gitamuruka, kandi nk’ikime gitonyorotse hakiri kare. |
| 5. | Ni cyo gituma nabahanishije abahanuzi. Nabicishije amagambo y’akanwa kanjye, kandi imanza nabaciriye zimeze nk’umucyo ukwira hose. |
| 6. | Kuko icyo nshaka ari imbabazi si ibitambo, kandi kumenya Imana kubirutisha ibitambo byoswa. |
| 7. | “Ariko bishe isezerano nka Adamu, ni ho bampemukiriye. |
| 8. | I Galeyadi ni umudugudu w’inkozi z’ibibi, hahindanijwe n’amaraso. |
| 9. | Uko ibitero by’abambuzi bicira umuntu igico, ni ko igitero cy’abatambyi cyicira abantu mu nzira igana i Shekemu. Ni ukuri bagira ubugambanyi. |
| 10. | Mu nzu ya Isirayeli nabonyemo ikintu gishishana: aho ni ho ubumaraya bwa Efurayimu bwagaragariye, ni ho Isirayeli yandurijwe. |
| 11. | “Kandi nawe Yuda urindirijwe isarura, igihe nzagarura abajyanywe ari imbohe bo mu bwoko bwanjye. |