   | 1. | “Igihe nashakaga gukiza Isirayeli, gukiranirwa kwa Efurayimu kwahereyeko kurahishurwa, n’ubugome bw’i Samariya na bwo, kuko bakora iby’ibinyoma, umujura yinjira mu cyuho, kandi igitero cy’abambuzi kikamburira ku gasozi. |
   | 2. | Kandi mu mitima yabo ntibatekereza ko nibuka gukiranirwa kwabo kose. Noneho imigirire yabo mibi irabagose kandi iri no mu maso yanjye. |
   | 3. | “Banezereza umwami gukiranirwa kwabo, n’ibikomangoma byishimira ibinyoma byabo. |
   | 4. | Bose ni abasambanyi, bameze nk’iziko ricanwemo n’umutetsi, areka gucana iyo amaze gucugusa irobe kugeza igihe rimaze gutubuka. |
   | 5. | Ku munsi w’ibirori by’umwami wacu ibikomangoma byatewe kurwara n’inzoga nyinshi banyoye, umwami na we arambura ukuboko hamwe n’abakobanyi. |
   | 6. | Biteguje imitima yabo imeze nk’iziko mu gihe bubikiraga. Umutetsi wabo arasinzira agakesha ijoro, bwacya imigambi yabo ikagurumana nk’umuriro. |
   | 7. | “Bose bashyushye nk’iziko, barya abacamanza babo, abami babo bose baraguye, nta n’umwe wo muri bo untabaza. |
   | 8. | “Efurayimu yivanze n’ayandi moko, Efurayimu ni nk’umutsima udahinduwe ugashya uruhande rumwe. |
   | 9. | Abanyamahanga bamumazemo imbaraga ze kandi ntabizi, ndetse yameze n’imvi z’ibitarutaru ntiyabimenya. |
   | 10. | Na Isirayeli ashinjwa n’ubwibone bwe, ariko ntibarakagarukira Uwiteka Imana yabo, ngo ibyo byose bitume bayishaka. |
   | 11. | Efurayimu ni nk’inuma y’injiji itagira ubwenge, batakira Egiputa bagahungira no muri Ashuri. |
   | 12. | Nibagenda nzabatega ikigoyi cyanjye, nzabamanura nk’ibisiga byo mu kirere, nzabahana nk’uko baburiwe bari mu iteraniro ryabo. |
   | 13. | “Bazabona ishyano kuko bayembayembye nkababura. Nibarimbuke kuko bangomeye, nubwo nifuzaga kubacungura barambeshyeye. |
   | 14. | Kandi ntibantakiye banyerekejeho umutima, ahubwo baborogera ku mariri yabo. Ikibatera guteranira hamwe ni ukurya no kunywa gusa, ariko jye barangomera. |
   | 15. | Nubwo nabigishije ngakomeza amaboko yabo, ariko bajya inama zo kungirira nabi. |
   | 16. | Barahindukira, ntibahindukirira Isumbabyose, bameze nk’umuheto w’igifuma. Ibikomangoma byabo bizarimbuzwa inkota bazize urugomo rw’ururimi rwabo. Ni cyo kizatuma basekerwa mu gihugu cya Egiputa. |