| 1. | “Shyira impanda mu kanwa! Azaza nk’igisiga agwire urusengero rw’Uwiteka, kuko bishe isezerano ryanjye, bakica n’amategeko yanjye. |
| 2. | Bazantakira bati ‘Mana yacu twebwe Abisirayeli, turakuzi.’ |
| 3. | Isirayeli yataye ibyiza, na we umwanzi azamuhiga. |
| 4. | “Bimitse abami ntabitegetse, bishyiriyeho ibikomangoma ntabizi, biremeye ibigirwamana mu ifeza yabo n’izahabu yabo, bituma bacibwa. |
| 5. | Inyana yawe Samariya we yarayanze, uburakari bwanjye bubagurumanaho. Bazahereza he banga gukurwaho urubanza? |
| 6. | Kuko iyo nyana ikomoka ku Bisirayeli si Imana nyakuri, kuko ari indemano y’umukozi. Ni ukuri inyana y’i Samariya izavunagurika. |
| 7. | Babibye umuyaga bazasarura serwakira. Nta masaka azeza, ishaka ntirizavamo ifu, kandi naho yavamo abanyamahanga ni bo bazayiyongobereza. |
| 8. | Abisirayeli barayongobejwe, ubu bari mu banyamahanga bameze nk’ikibindi kigawa na bose, |
| 9. | kuko bazamutse bakajya muri Ashuri nk’imparage iri ukwayo, Efurayimu yiguriye abakunzi. |
| 10. | Ni ukuri naho bahongera abanyamahanga, ngiye kubateza ayo mahanga kandi bazatuba bidatinze, ku bw’umutwaro umwami w’ibikomangoma azabakorera. |
| 11. | “Kuko Efurayimu yagwijije ibicaniro byo gukora ibyaha, ibyo bicaniro ni byo byamubereye icyaha. |
| 12. | Naho namwandikira iby’amategeko yanjye nkageza ku bihumbi icumi, yayareba nk’ikintu cy’inzaduka. |
| 13. | Ibitambo bantambirira babitambira kugira ngo bibonere inyama zo kwirira, ariko Uwiteka ntabwo yemera ibyo. Noneho azibuka gukiranirwa kwabo kandi abahanire ibyaha byabo, bazasubira muri Egiputa. |
| 14. | “Isirayeli yibagiwe Umuremyi we kandi yiyubakiye amanyumba, na Yuda yigwirije imidugudu igoswe n’inkike z’amabuye, ariko nzamutwikira imidugudu, ntwike n’ibihome byayo.” |