   | 1. | Isirayeli we, we kwishima, ntukavuze impundu nk’abanyamahanga, kuko waretse Imana yawe, ukajya gusambana ukishakira ingororano zabyo ku mbuga zose aho bahurira ingano. |
   | 2. | Ariko ibiri ku mbuga no mu mivure ntibizabatunga, kandi bazaheba na vino y’ihira. |
   | 3. | Ntibazatura mu gihugu cy’Uwiteka, ahubwo Efurayimu azasubira muri Egiputa, kandi bazarira ibyokurya bihumanya muri Ashuri. |
   | 4. | Ntibazatura Uwiteka amaturo ya vino, ntabwo azamunezeza. Ibitambo byabo bizababera nk’ibyokurya by’abirabuye, abazabirya bose bazaba bahumanye kuko imitsima yabo bazayirira, ntibazagera mu nzu y’Uwiteka. |
   | 5. | Muzakora iki ku munsi wo guterana kwera, no ku munsi w’ibirori by’Uwiteka? |
   | 6. | Kuko dore bahunze kurimbuka, ariko Egiputa hazabakira, na ho i Mofu hazabahamba. Ibintu byabo binezeza by’ifeza bizarengwaho n’igisura, n’amahwa azamera mu ngo zabo. |
   | 7. | Iminsi yo guhanwa irageze, iminsi yo guhōrwa irashyitse, Isirayeli azabimenya. Umuhanuzi yabaye umupfu, n’uhanzweho n’umwuka yarasaze, basarishijwe no gukiranirwa kwawe kwinshi, n’uko ubwanzi bwawe bugwiriye. |
   | 8. | Efurayimu ni umurinzi uhēza Imana yanjye: ubukira bategesha inyoni butezwe ku nzira zose, aho umuhanuzi anyura, urwango rwabo ruramukurikirana no mu nzu y’Imana ye. |
   | 9. | Biyanduje bishayishije nko mu gihe cy’i Gibeya, izibuka gukiranirwa kwabo, izabahanira ibyaha byabo. |
   | 10. | “Mu gihe nabonaga Isirayeli yari ameze nk’inzabibu zo mu kidaturwa, ba sogokuruza nababonye bameze nk’imbuto z’umutini muto z’umwimambere, ariko bagiye i Bāli y’i Pewori biyegurira ibiteye isoni, baba babi bikabije nk’ikigirwamana bakunze. |
   | 11. | Na we Efurayimu ubwiza bwe buzaguruka nk’inyoni: nta wuzabyara, nta wuzatwita kandi nta wuzasama inda. |
   | 12. | Naho barera abana babo, nzababambura he kugira umuntu usigara, ndetse bazabona ishyano igihe nzabarekera! |
   | 13. | “Uko nabonye i Tiro hameze ni ko nabonye Efurayimu, atuye nk’imbuto yatewe aheza, ariko Efurayimu na we, abana be azabashyira umwicanyi.” |
   | 14. | Uwiteka ubahane. Ugiye kubahanisha iki? Ubahanishe gukuramo inda n’amabere yagonesheje. |
   | 15. | “Ububi bwabo bwose bwagaragariye i Gilugali, ni ho nabangiye. Nzabirukana mu nzu yanjye mbahoye ububi bw’ibyo bakoze, sinzongera kubakunda ukundi, ibikomangoma byabo byose ni abagome. |
   | 16. | Efurayimu yaraciwe, imizi yabo yarumye ntibazera imbuto. Ni ukuri naho babyara, nzica imbuto zituruka mu nda zabo z’inkoramutima.” |
   | 17. | Imana yanjye izabica kuko batayumviye, kandi bazarorongotanira mu mahanga yose. |