Somera Bibiliya kuri Telefone
Iby’abahamya babiri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Bampa urubingo rusa n’inkoni bati “Haguruka ugere urusengero rw’Imana n’igicaniro n’abasengeramo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
ariko urugo rw’urusengero urureke nturugere kuko rwahawe abanyamahanga, kandi umudugudu wera bazamara amezi mirongo ine n’abiri bawukandagira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu bambaye ibigunira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Abo bahamya ni bo biti bya elayo bibiri n’ibitereko by’amatabaza bibiri, bihagarara imbere y’Umwami w’isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Kandi iyo umuntu ashatse kubagirira nabi umuriro ubava mu kanwa ukotsa abanzi babo, kandi nihagira umuntu ushaka kubagirira nabi, uko ni ko akwiriye kwicwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Bafite ubushobozi bwo gukinga ijuru ngo imvura itagwa mu minsi yo guhanura kwabo, kandi bafite ubushobozi bwo guhindura amazi amaraso no guteza isi ibyago byose uko bashatse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Kandi nibarangiza guhamya kwabo, inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimu irwane na bo, ibaneshe ibīce.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Intumbi zabo zizarambarara mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini, ari wo witwa i Sodomu no muri Egiputa mu mvugo y’umwuka, ari na ho Umwami wabo yabambwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Nuko abo mu moko n’imiryango n’indimi n’amahanga, bazamara iminsi itatu n’igice bareba intumbi zabo, ntibazazikundira guhambwa mu mva.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Abari mu isi bazazīshima hejuru bazikina ku mubyimba banezerwe, bohererezanye impano kuko abo bahanuzi bombi bababazaga abari mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Iyo minsi itatu n’igice ishize, umwuka w’ubugingo uva ku Mana winjira muri bo baherako barahaguruka, ubwoba bwinshi butera ababibonye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Bumva ijwi rirenga rivugira mu ijuru ribabwira riti “Nimuzamuke muze hano.” Nuko bazamukira mu gicu bajya mu ijuru abanzi babo babireba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, kimwe cya cumi cya wa mudugudu kiragwa, icyo gishyitsi cyica abantu ibihumbi birindwi, abasigaye baterwa n’ubwoba bahimbaza Imana nyir’ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Ishyano rya kabiri rirashize, dore irya gatatu riraza vuba.
Impanda ya karindwi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo “Ubwami bw’isi bubaye ubw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Ba bakuru makumyabiri na bane bicara ku ntebe zabo imbere y’Imana, bikubita hasi bubamye baramya Imana bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
“Turagushimye Mwami Imana Ishoborabyose, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, kuko wenze ubushobozi bwawe bukomeye ukīma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Amahanga yararakaye nuko umujinya wawe uraza, igihe cyo guciriramo abapfuye iteka kirasohora, n’icyo kugororereramo abagaragu b’imbata bawe ari ni bo bahanuzi, no kugororera abera n’abubaha izina ryawe, aboroheje n’abakomeye, kandi n’igihe cyo kurimburiramo abarimbura isi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Urusengero rw’Imana rwo mu ijuru rurakingurwa, mu rusengero rwayo habonekamo isanduku y’isezerano ryayo, habaho imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba, n’igishyitsi n’urubura rwinshi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyahishuwe igice cya: