Ibyago birindwi by’imperuka |
| 1. | Mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye gitangaza: ni cyo bamarayika barindwi bafite ibyago birindwi, ari byo by’imperuka kuko muri ibyo arimo umujinya w’Imana wuzurira. |
| 2. | Mbona igisa n’inyanja y’ibirahuri bivanze n’umuriro, mbona n’abatabarutse banesheje ya nyamaswa n’igishushanyo cyacyo n’umubare w’izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y’ibirahuri bafite inanga z’Imana, |
| 3. | baririmba indirimbo ya Mose imbata y’Imana n’indirimbo y’Umwana w’Intama bati “Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugabe w’amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri. |
| 4. | Mwami, ni nde utazakubaha cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe, ko ari wowe wenyine wera? Amahanga yose azaza akwikubita imbere akuramye, kuko imirimo yawe yo gukiranuka igaragajwe.” |
| 5. | Hanyuma y’ibyo mbona urusengero rw’ihema ryo guhamya ryo mu ijuru rukinguye, |
| 6. | ruvamo ba bamarayika barindwi bafite bya byago birindwi, bambaye imyenda y’ibitare itanduye irabagirana, kandi bambaye imishumi y’izahabu mu bituza. |
| 7. | Kimwe muri bya bizima bine giha abo bamarayika barindwi inzabya ndwi z’izahabu, zuzuye umujinya w’Imana ihoraho iteka ryose. |
| 8. | Rwa rusengero rwuzura umwotsi uva mu bwiza bw’Imana no mu mbaraga zayo, ntihagira umuntu n’umwe ubasha kurwinjiramo kugeza aho bya byago birindwi by’abo bamarayika barindwi byarangiriye. |