Ibyago by’imperuka bitera |
| 1. | Numva ijwi rirenga rivugira muri rwa rusengero, ribwira abo bamarayika barindwi riti “Nimugende musuke mu isi izo nzabya ndwi z’umujinya w’Imana.” |
| 2. | Uwa mbere aragenda asuka urwabya rwe mu isi, abantu bafite ikimenyetso cya ya nyamaswa bakaramya igishushanyo cyayo bafatwa n’ibisebe bikomeye bibi. |
| 3. | Uwa kabiri asuka urwabya rwe mu nyanja ihinduka amaraso nk’ay’intumbi, ikintu cyose cyo mu nyanja gifite ubugingo kirapfa. |
| 4. | Uwa gatatu asuka urwabya rwe mu nzuzi n’imigezi n’amasoko, na byo bihinduka amaraso. |
| 5. | Numva marayika w’amazi avuga ati “Wa Wera we, uriho kandi wahozeho kandi uzahoraho, uri umukiranutsi kuko uku ari ko wabitegetse. |
| 6. | Bavushije amaraso y’abera n’ay’abahanuzi, nawe ubahaye amaraso ngo abe ari yo banywa, ni byo bibakwiriye.” |
| 7. | Numva igicaniro kivuga kiti “Yee Mwami Imana Ishoborabyose, amateka yawe ni ay’ukuri no gukiranuka.” |
| 8. | Nuko marayika wa kane asuka urwabya rwe mu zuba, rihabwa kokesha abantu umuriro. |
| 9. | Abantu botswa n’icyokere cyinshi, batuka izina ry’Imana ishobora kubateza ibyo byago, ntibīhana ngo bayihimbaze. |
| 10. | Marayika wa gatanu asuka urwabya rwe ku ntebe y’ubwami ya ya nyamaswa. Ubwami bwayo bucura umwijima, kuribwa gutuma bahekenya indimi zabo, |
| 11. | kandi kuribwa kwabo n’ibisebe byabo bituma batuka Imana nyir’ijuru, ntibīhana imirimo yabo. |
| 12. | Marayika wa gatandatu asuka urwabya rwe mu ruzi runini Ufurate. Amazi yarwo akamira kugira ngo inzira y’abami baturuka iburasirazuba yitegurwe. |
| 13. | Nuko mbona mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka ya nyamaswa, no mu kanwa ka wa muhanuzi w’ibinyoma, havamwo imyuka itatu mibi isa n’ibikeri, |
| 14. | kuko ari yo myuka y’abadayimoni, ikora ibitangaza igasanga abami bo mu isi yose, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose. |
| 15. | (Dore nzaza nk’umujura. Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa bakareba isoni z’ubwambure bwe.) |
| 16. | Ibateraniriza ahantu mu Ruheburayo hitwa Harimagedoni. |
| 17. | Marayika wa karindwi asuka urwabya rwe mu kirere. Ijwi rirenga rivugira mu rusengero kuri ya ntebe riti “Birarangiye!” |
| 18. | Habaho imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba, habaho n’igishyitsi cyinshi, igishyitsi gikomeye gityo nticyigeze kubaho uhereye aho abantu babereye mu isi. |
| 19. | Wa mudugudu ukomeye ugabanywamo gatatu, imidugudu y’abanyamahanga iragwa. Babuloni ikomeye yibukwa imbere y’Imana, ngo ihabwe agacuma k’inzoga, ari yo nkazi y’umujinya wayo. |
| 20. | Ibirwa byose birahunga kandi imisozi ntiyaboneka. |
| 21. | Urubura rukomeye rumanukira abantu ruvuye mu ijuru, ibuye ryarwo rimwe riremera nk’italanto. Icyo cyago cy’urubura gituma abantu batuka Imana, kuko icyago cyarwo gikomeye cyane. |