Mu ijuru bishimira irimbuka rya Babuloni |
| 1. | Hanyuma y’ibyo numva mu ijuru ijwi rirenga risa n’iry’abantu benshi bavuga bati “Haleluya! Agakiza n’icyubahiro n’ubutware ni iby’Imana yacu, |
| 2. | kuko amateka yayo ari ay’ukuri no gukiranuka. Yaciriye ho iteka maraya uwo ukomeye, wononeshaga abari mu isi ubusambanyi bwe, kandi imuhōreye amaraso y’imbata zayo.” |
| 3. | Barongera bati “Haleluya! Umwotsi we uhora ucumba iteka ryose.” |
| 4. | Nuko ba bakuru makumyabiri na bane na bya bizima bine bikubita hasi, basenga Imana yicara kuri irya ntebe bati “Amen, Haleluya!” |
| 5. | Ijwi riva kuri iyo ntebe rivuga riti “Nimushime Imana yacu mwa mbata zayo mwese mwe, namwe abayubaha, aboroheje n’abakomeye!” |
| 6. | Numva ijwi risa n’iry’abantu benshi n’irisa n’iry’amazi menshi asuma, n’irisa n’iryo guhinda kw’inkuba gukomeye kwinshi rivuga riti “Haleluya! Kuko Umwami Imana yacu Ishoborabyose iri ku ngoma! |
| 7. | Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye, |
| 8. | kandi ahawe kwambara umwenda w’igitare mwiza, urabagirana utanduye.” (Uwo mwenda w’igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y’abera.) |
| 9. | Arambwira ati “Andika uti ‘Hahirwa abatorewe ubukwe bw’Umwana w’Intama.’ ” Kandi ati “Ayo ni amagambo y’ukuri kw’Imana.” |
| 10. | Nikubitira hasi imbere y’ibirenge bye kumuramya, ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene So bafite guhamya kwa Yesu: Imana abe ari yo usenga. Kuko guhamya kwa Yesu ari umwuka w’ubuhanuzi.” |
| 11. | Mbona ijuru rikinguye kandi ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru. Uhetswe na yo yitwa Uwo kwizerwa, kandi Uw’ukuri. Ni we uca imanza zitabera akarwana intambara zikwiriye. |
| 12. | Amaso ye ni ibirimi by’umuriro no ku mutwe we afite ibisingo byinshi, kandi afite izina ryanditswe ritazwi n’umuntu wese keretse we wenyine. |
| 13. | Yambaye umwenda winitswe mu maraso kandi yitwa Jambo ry’Imana. |
| 14. | Ingabo zo mu ijuru ziramukurikira zihetswe n’amafarashi y’imyeru, zambaye imyenda y’ibitare myiza, yera kandi itanduye. |
| 15. | Mu kanwa ke havamo inkota ityaye kugira ngo ayikubite amahanga, azayaragize inkoni y’icyuma. Yengesha ibirenge mu muvure w’inkazi y’umujinya w’Imana Ishoborabyose. |
| 16. | Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI W’ABAMI, N’UMUTWARE UTWARA ABATWARE. |
| 17. | Mbona marayika ahagaze mu zuba arangurura ijwi, abwira ibisiga byose bigurukira mu kirere ati “Nimuze muteranire kurya ibyokurya byinshi Imana ibagaburira, |
| 18. | murye intumbi z’abami n’iz’abatware b’ingabo n’iz’ab’ubushobozi, n’iz’amafarashi n’iz’abahekwa na yo n’iz’abantu bose, ab’umudendezo n’ab’imbata, aboroheje n’abakomeye.” |
| 19. | Nuko mbona ya nyamaswa n’abami bo mu isi n’ingabo zabo bakoraniye kurwanya Uhetswe na ya farashi n’ingabo ze. |
| 20. | Iyo nyamaswa ifatwa mpiri, na wa muhanuzi w’ibinyoma wakoreraga ibimenyetso imbere yayo, akabiyobesha abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa n’abaramya igishushanyo cyayo, na we afatanwa na yo. Bombi bajugunywa mu nyanja yaka umuriro n’amazuku ari bazima. |
| 21. | Abasigaye bicishwa inkota ivuye mu kanwa k’Uhetswe na ya farashi. Ibisiga byose bihaga intumbi zabo. |