Somera Bibiliya kuri Telefone
Iby’ijuru rishya n’isi nshya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Mbona ijuru rishya n’isi nshya, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize, n’inyanja yari itakiriho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti “Dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti “Dore byose ndabihindura bishya.” Kandi iti “Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Kandi iti “Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo. Ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Unesha azaragwa byose, nanjye nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Ariko abanyabwoba n’abatizera, n’abakora ibizira n’abicanyi, n’abasambanyi n’abarozi n’abasenga ibishushanyo n’abanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro n’amazuku ari yo rupfu rwa kabiri.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi zuzuye ibyago birindwi by’imperuka, avugana nanjye arambwira ati “Ngwino nkwereke umugeni, umugore w’Umwana w’Intama.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Anjyana ku musozi munini kandi muremure ndi mu Mwuka, anyereka ururembo rwera Yerusalemu rumanuka ruva mu ijuru ku Mana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
rufite ubwiza bw’Imana. Kurabagirana kwarwo gusa n’ukw’ibuye ry’igiciro cyinshi cyane nk’ibuye ryitwa yasipi, ribonerana nk’isarabwayi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Rufite inkike nini kandi ndende n’amarembo cumi n’abiri, no ku marembo hariho abamarayika cumi na babiri, kandi handitsweho amazina y’imiryango cumi n’ibiri y’abana ba Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Iburasirazuba hariho amarembo atatu, ikasikazi hariho amarembo atatu, ikusi hariho amarembo atatu, n’iburengerazuba hariho amarembo atatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Inkike z’urwo rurembo zifite imfatiro cumi n’ebyiri, zanditsweho amazina cumi n’abiri y’intumwa cumi n’ebyiri z’Umwana w’Intama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Uwavuganaga nanjye yari afite urugero rw’urubingo rw’izahabu, kugira ngo agere urwo rurembo n’amarembo yarwo n’inkike zarwo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Urwo rurembo rungana impande zose, uburebure bungana n’ubugari. Ageresha urwo rurembo rwa rubingo, ageramo sitadiyo inzovu n’ibihumbi bibiri, uburebure bw’umurambararo n’ubugari n’uburebure bw’igihagararo birangana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Agera inkike zarwo, ageramo imikono ijana na mirongo ine n’ine, akurikije urugero rw’abantu, ibyo ni ukuvuga ngo urw’abamarayika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Inkike zarwo zubakishijwe yasipi, naho ururembo ubwarwo rwubakishijwe izahabu nziza imeze nk’ibirahuri byiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Imfatiro z’inkike z’urwo rurembo zarimbishijwe amabuye y’igiciro cyinshi y’amoko yose. Urufatiro rwa mbere rwari yasipi, urwa kabiri rwari safiro, urwa gatatu rwari kalukedoni, urwa kane rwari simaragido,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
urwa gatanu rwari sarudonikisi, urwa gatandatu rwari sarudiyo, urwa karindwi rwari kirusolito, urwa munani rwari berulo, urwa cyenda rwari topazi, urwa cumi rwari kirusoparaso, urwa cumi na rumwe rwari huwakinto, urwa cumi n’ebyiri rwari ametusito.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Amarembo uko ari cumi n’abiri, yari imaragarita cumi n’ebyiri, irembo rimwe ryubakishijwe imaragarita imwe, atyo atyo. Inzira nyabagendwa yo muri urwo rurembo yashigirijwe izahabu nziza isa n’ibirahuri bibonerana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Icyakora sinabonye urusengero muri rwo, kuko Umwami Imana Ishoborabyose n’Umwana w’Intama ari bo rusengero rwarwo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Kandi urwo rurembo ntirugomba kuvirwa n’izuba cyangwa n’ukwezi, kuko ubwiza bw’Imana ari bwo buruvira kandi Umwana w’Intama ari we tabaza ryarwo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Amahanga azagendera mu mucyo warwo, abami bo mu si bazaneyo ubwiza bwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Amarembo yarwo ntazugarirwa ku manywa na hato kuko ijoro ritabayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Kandi bazazanayo ubwiza n’icyubahiro by’amahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Muri rwo ntihazinjiramo ikintu gihumanya cyangwa ukora ibizira akabeshya, keretse abanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyahishuwe igice cya: