Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo rubonerana nk’isarabwayi, ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno y’urwo ruzi, hariho igiti cy’ubugingo cyera imbuto z’uburyo cumi na bubiri, cyera imbuto z’uburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Nta muvumo uzabaho ukundi, ahubwo intebe y’Imana n’Umwana w’Intama izaba muri urwo rurembo, kandi imbata zayo zizayikorera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Zizabona mu maso hayo izina ryayo ryanditswe mu ruhanga rwazo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Nta joro rizabaho ukundi kandi ntibazagomba kumurikirwa n’itabaza cyangwa kuvirwa n’izuba, kuko Umwami Imana izabavira kandi bazahora ku ngoma iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Arambwira ati “Ayo magambo ni ayo kwizerwa n’ay’ukuri, kandi Umwami Imana itegeka imyuka y’abahanuzi, yatumye marayika wayo kwereka imbata zayo ibikwiriye kubaho vuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Kandi dore ndaza vuba. Hahirwa uwitondera amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Jyewe Yohana numvise ibyo kandi ndabireba. Maze kubyumva no kubireba nikubitira hasi imbere y’ibirenge bya marayika wabinyeretse, kugira ngo muramye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So b’abahanuzi, n’uw’abitondera amagambo y’iki gitabo. Imana abe ari yo uramya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Kandi arambwira ati “Amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ntuyazigame ngo uyagire ubwiru, kuko igihe kiri bugufi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure, umukiranutsi agumye akiranuke, uwera agumye yezwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
“Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Ndi Alufa na Omega, uwa mbere n’uwa nyuma, itangiriro n’iherezo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
“Hahirwa abamesera ibishura byabo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
“Jyewe Yesu ntumye marayika wanjye guhamiriza mwebwe ibyo ku bw’amatorero. Ni jye Gishyitsi cya Dawidi n’umwuzukuruza we, kandi ni jye Nyenyeri yaka yo mu ruturuturu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Umwuka n’umugeni barahamagara bati “Ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati “Ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Uwumva wese amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ndamuhamiriza nti “Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Uhamya ibyo aravuga ati “Yee, ndaza vuba.” Amen, ngwino Mwami Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Ubuntu bw’Umwami Yesu bubane namwe mwese. Amen.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyahishuwe igice cya: