Somera Bibiliya kuri Telefone
Abisirayeli bakiranutse bazarokoka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Hanyuma y’ibyo mbona abamarayika bane bahagaze ku mpfuruka enye z’isi bafashe imiyaga ine yo mu isi, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha mu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Mbona na marayika wundi azamuka ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cy’Imana ihoraho, arangurura ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi n’inyanja ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
“Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw’imbata z’Imana yacu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso ngo ni agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine. Ni bo bashyizweho ikimenyetso bo mu miryango yose y’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Abo mu muryango wa Yuda bashyizweho ikimenyetso ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Rubeni ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Gadi ni inzovu n’ibihumbi bibiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Abo mu muryango wa Asheri ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Nafutali ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Manase ni inzovu n’ibihumbi bibiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Abo mu muryango wa Simiyoni ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Lewini inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Isakari ni inzovu n’ibihumbi bibiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Abo mu muryango wa Zebuluni ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Yosefu ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Benyamini ni inzovu n’ibihumbi bibiri.
Yohana yerekwa abahowe Yesu bageze mu ijuru
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Hanyuma y’ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
bavuga ijwi rirenga bati “Agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Nuko abamarayika bose bari bahagaze bagose ya ntebe na ba bakuru na bya bizima bine, bikubita hasi bubamye imbere y’intebe, baramya Imana bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
“Amen, amahirwe n’icyubahiro n’ubwenge n’ishimwe, no guhimbazwa n’ubutware n’imbaraga bibe iby’Imana yacu iteka ryose, Amen.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Umwe muri ba bakuru arambaza ati “Aba bambaye ibishura byera ni bande kandi bavuye he?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Ndamusubiza nti “Mwami wanjye, ni wowe ubizi.” Arambwira ati “Aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Ni cyo gituma baba imbere y’intebe y’Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro, kandi Iyicaye ku ntebe izababambaho ihema ryayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Ntibazicwa n’inzara ukundi, kandi ntibazicwa n’inyota ukundi kandi izuba ntirizabica cyangwa icyokere cyose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
kuko Umwana w’Intama uri hagati y’intebe y’ubwami, azabaragira akabuhira amasōko y’amazi y’ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyahishuwe igice cya: