Somera Bibiliya kuri Telefone
Impanda ya gatanu ari yo shyano rya mbere
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Marayika wa gatanu avuza impanda. Mbona inyenyeri iguye mu isi ivuye mu ijuru, ihabwa urufunguzo rwo gufungura urwobo rw’ikuzimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ifungura urwobo rw’ikuzimu ruvamo umwotsi ucumba nk’uw’itanura rinini, izuba n’ikirere byijimishwa n’umwotsi wo muri urwo rwobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Mu mwotsi havamo inzige zijya mu isi, zihabwa ubushobozi bwo gukora ibyo sikorupiyo zo mu isi zibasha gukora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko zitegekwa kutagira icyo zitwara ibyatsi byo mu isi, cyangwa ikintu cyose kibisi cyangwa igiti cyose, keretse abantu badafite ikimenyetso cy’Imana mu ruhanga rwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Zihabwa kutabica keretse kubababaza amezi atanu. Kandi kubabaza kwazo gusa no kubabaza kwa sikorupiyo iyo iriye umuntu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Muri iyo minsi abantu bazashaka urupfu ariko ntibazarubona na hato, bazifuza gupfa ariko urupfu ruzabahunga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ishusho y’izo nzige yasaga n’iy’amafarashi yiteguriwe intambara. Ku mitwe yazo zari zifite ibisa n’amakamba asa n’izahabu, mu maso hazo hasa n’ah’abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi zari zifite ubwoya busa n’umusatsi w’abagore, amenyo yazo yasaga n’ay’intare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Zari zifite n’ibikingira ibituza bisa n’ibyuma, guhinda kw’amababa yazo kwari kumeze nko guhinda kw’amagare akururwa n’amafarashi menshi yirukanka ajya mu ntambara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi zari zifite imirizo nk’iya sikorupiyo zifite n’imbōri mu mirizo yazo, zihabwa kubabaza abantu amezi atanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Zari zifite n’umwami wazo ari we marayika w’ikuzimu, mu Ruheburayo yitwa Abadoni naho mu Rugiriki yitwa Apoluwoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ishyano rya mbere rirashize, dore ayandi mahano abiri ari bukurikireho.
Impanda ya gatandatu cyangwa ishyano rya kabiri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Marayika wa gatandatu avuza impanda, numva ijwi riva ku mahembe ane y’igicaniro cy’izahabu kiri imbere y’Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
ribwira marayika wa gatandatu ufite impanda riti “Bohora abamarayika bane baboheye ku ruzi runini Ufurate.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko abo bamarayika bane bari biteguriwe iyo saha n’uwo munsi n’uko kwezi n’uwo mwaka, babohorerwa kugira ngo bice kimwe cya gatatu cy’abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Umubare w’ingabo z’abarwanira ku mafarashi wari uduhumbagiza magana abiri, umubare wabo narawumvise.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi nerekwa amafarashi n’abari bayicayeho. Bari bambaye ibyuma bikingira ibituza bisa n’umuriro na huwakinto n’amazuku. Imitwe y’ayo mafarashi yasaga n’iy’intare, mu kanwa kayo havagamwo umuriro n’umwotsi n’amazuku.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kimwe cya gatatu cy’abantu cyicwa n’ibyo byago uko ari bitatu, ari byo umuriro n’umwotsi n’amazuku bivuye mu kanwa k’ayo mafarashi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kuko akanwa kayo n’imirizo yayo ari byo byayabashishaga kurwana, kuko imirizo yayo isa n’incira ifite imitwe kandi ni yo aryanisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nyamara abantu basigaye batishwe n’ibyo byago, ntibarakihana imirimo y’intoki zabo ngo bareke gusenga abadayimoni n’ibishushanyo byacuzwe mu izahabu no mu ifeza, no mu miringa n’ibyaremwe mu mabuye no mu biti bitabasha kureba cyangwa kumva cyangwa kugenda,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
habe ngo bihane ubwicanyi bwabo cyangwa uburozi, cyangwa ubusambanyi cyangwa ubujura.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyahishuwe igice cya: