Marayika abonekera Koruneliyo |
   | 1. | Hariho umuntu w’i Kayisariya witwaga Koruneliyo, umutware utwara umutwe w’abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana. |
   | 2. | Yari umuntu w’umunyadini wubahana Imana n’abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantu ubuntu bwinshi, agasenga Imana ubudasiba. |
   | 3. | Abona ku mugaragaro mu iyerekwa marayika w’Imana yinjiye iwe nko mu isaha ya cyenda y’umunsi, aramuhamagara ati “Koruneliyo.” |
   | 4. | Aramutumbira, aramutinya, aramubaza ati “Ni iki Mwami?” Aramusubiza ati “Gusenga kwawe n’ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y’Imana. |
   | 5. | Kandi none tuma abantu i Yopa, utumire umuntu witwa Simoni wahimbwe Petero. |
   | 6. | Acumbitse kwa Simoni w’umuhazi, urugo rwe ruri iruhande rw’inyanja.” |
   | 7. | Marayika wavuganaga na we amaze kugenda, ahamagara abagaragu be babiri, n’umusirikare w’umunyadini wo mu bamukorera iteka, |
   | 8. | amaze kubabwira ibyo byose, abatuma i Yopa. |
Ibyo Petero yeretswe |
   | 9. | Bukeye bw’aho bakiri mu nzira benda gusohora mu mudugudu, Petero ajya hejuru y’inzu gusenga nko mu isaha ya gatandatu. |
   | 10. | Arasonza ashaka kurya, bakibyitegura aba nk’urota |
   | 11. | abona ijuru rikingutse, maze ikintu kiramanuka gisa n’umwenda w’umukomahasi, gifashwe ku binyita bine kijya hasi. |
   | 12. | Harimo inyamaswa z’amoko yose zigenza amaguru ane, n’ibikururuka hasi byose, n’ibiguruka mu kirere byose. |
   | 13. | Ijwi riramubwira riti “Haguruka Petero, ubage urye.” |
   | 14. | Petero ati “Oya Mwami, kuko ntigeze kurya ikizira cyangwa igihumanya.” |
   | 15. | Iryo jwi rimusubiza ubwa kabiri riti “Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.” |
   | 16. | Biba bityo gatatu, icyo kintu giherako gisubizwa mu ijuru. |
   | 17. | Petero agishidikanya mu mutima we uko ibyo yeretswe bisobanurwa, abantu batumwe na Koruneliyo bamaze kubaza inzu ya Simoni iyo ari yo, bahagarara ku irembo, |
   | 18. | barahamagara babaza yuko Simoni wahimbwe Petero acumbitsemo. |
   | 19. | Petero agitekereza ibyo yeretswe, Umwuka aramubwira ati “Dore abantu batatu baragushaka. |
   | 20. | Haguruka umanuke ujyane na bo udashidikanya, kuko ari jye ubatumye.” |
   | 21. | Petero aramanuka asanga abo bantu arababwira ati “Ni jyewe uwo mushaka, mwazanywe n’iki?” |
   | 22. | Baramusubiza bati “Koruneliyo umutware utwara umutwe w’abasirikare ijana, umuntu ukiranuka wubaha Imana, ushimwa n’ubwoko bwose bw’Abayuda, yabwirijwe na marayika wera kugutumira, ngo uze iwe yumve amagambo yawe.” |
   | 23. | Nuko arabinjiza arabacumbikira. Petero ajya kwa Koruneliyo Bukeye bw’aho Petero arahaguruka avanayo na bo, na bene Data bamwe b’i Yopa na bo bajyana na we. |
   | 24. | Bukeye bagera i Kayisariya, basanga Koruneliyo abategereje, yateranije bene wabo n’incuti z’amagara. |
   | 25. | Petero agiye kwinjira, Koruneliyo aramusanganira, yikubita imbere y’ibirenge bye, aramuramya. |
   | 26. | Ariko Petero aramuhagurutsa ati “Haguruka, nanjye ndi umuntu nkawe.” |
   | 27. | Bakivugana arinjira, asanga abantu benshi bahateraniye |
   | 28. | arababwira ati “Muzi yuko kizira ko Umuyuda yifatanya n’uw’ubundi bwoko cyangwa ko amugenderera, ariko jyeweho Imana yanyeretse ko ntagira umuntu nita ikizira cyangwa igihumanya. |
   | 29. | Ni cyo cyatumye ntanga kuza ntumiwe. None ndababaza icyo muntumiriye.” |
   | 30. | Koruneliyo ati “Dore uyu ni umunsi wa kane, uhereye ubwo nari ndi mu nzu yanjye nsenga magingo aya ari yo saa cyenda, nuko umuntu ahagarara imbere yanjye yambaye imyenda irabagirana, |
   | 31. | arambwira ati ‘Koruneliyo, gusenga kwawe kwarumviswe, n’ubuntu bwawe bwibutswe imbere y’Imana. |
   | 32. | Nuko tuma i Yopa, utumireyo Simoni wahimbwe Petero, acumbitse kwa Simoni w’umuhazi hafi y’inyanja.’ |
   | 33. | Uwo mwanya ndagutumira, nawe wakoze neza ubwo uje. Nuko none turi hano twese imbere y’Imana, dushaka kumva ibyo Umwami Imana yagutegetse kutubwira.” |
   | 34. | Petero aterura amagambo ati “Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, |
   | 35. | ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera. |
   | 36. | Ijambo ry’ubutumwa bwiza bw’amahoro Imana yatumye ku bana ba Isirayeli ivugishije Yesu, ari we Mwami wa bose, |
   | 37. | iryo jambo murarizi ryamamaye i Yudaya hose, rihereye i Galilaya hanyuma y’umubatizo Yohana yabwirizaga, |
   | 38. | ni irya Yesu w’i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n’imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we. |
   | 39. | Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo yakoreye mu gihugu cy’Abayuda byose n’i Yerusalemu: uwo bamwicishije kumubamba ku giti, |
   | 40. | ariko Imana imuzura ku munsi wa gatatu, imwerekana ku mugaragaro. |
   | 41. | Icyakora ntiyamweretse abantu bose, ahubwo yamweretse abagabo yatoranije bitari byaba, ni twebwe abasangiraga na we amaze kuzuka. |
   | 42. | Adutegeka kubwiriza abantu no guhamya ko ari we Imana yategetse kuba Umucamanza w’abazima n’uw’abapfuye. |
   | 43. | Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yuko umwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw’izina rye.” |
   | 44. | Petero akivuga ibyo, Umwuka Wera amanukira abumvise ayo magambo bose. |
   | 45. | Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n’abanyamahanga na bo bahawe Umwuka Wera akaba abasutsweho, |
   | 46. | kuko bumvise bavuga izindi ndimi bahimbaza Imana. Maze Petero arababaza ati |
   | 47. | “Aba ngaba bahawe Umwuka Wera nkatwe, ni nde ubasha kubima amazi ngo batabatizwa?” |
   | 48. | Ategeka ko babatizwa mu izina rya Yesu Kristo. Baherako baramwinginga ngo amareyo iminsi. |