Petero yiregura ku Bakristo b’Abayuda |
| 1. | Intumwa na bene Data bari i Yudaya bumvise yuko abanyamahanga na bo bemeye ijambo ry’Imana, |
| 2. | nuko Petero azamutse i Yerusalemu abo mu bakebwe bajya impaka na we bati |
| 3. | “Ko wagendereye abatakebwe, ugasangira na bo?” |
| 4. | Petero aterura amagambo, abibasobanurira uko bikurikirana ati |
| 5. | “Nari mu mudugudu witwa Yopa nsenga, nerekwa nko mu nzozi ikintu gisa n’umwenda w’umukomahasi kimanuka kivuye mu ijuru, gifashwe ku binyita bine kinzaho. |
| 6. | Ndagitumbira ndacyitegereza, mbonamo ibigenza amaguru ane byo mu isi, n’inyamaswa z’inkazi, n’ibikururuka hasi, n’ibiguruka mu kirere. |
| 7. | Kandi numva ijwi rimbwira riti ‘Haguruka Petero, ubage urye.’ |
| 8. | Nanjye nti ‘Oya Mwami, kuko ikizira cyangwa igihumanya kitigeze kugera mu kanwa kanjye.’ |
| 9. | Maze ijwi rivugiye mu ijuru rinsubiza ubwa kabiri riti ‘Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.’ |
| 10. | Biba bityo gatatu, nuko byose birazamurwa bisubizwa mu ijuru. |
| 11. | Uwo mwanya abagabo batatu bavuye i Kayisariya bantumweho, bahagarara imbere y’inzu twari turimo. |
| 12. | Umwuka antegeka kujyana na bo ntaruhije nshidikanya. Kandi bene Data aba uko ari batandatu, turajyana twinjira mu nzu y’uwo mugabo. |
| 13. | Adutekerereza uko yabonye marayika mu nzu ye ahagaze amubwira ati ‘Tuma i Yopa, utumire Simoni wahimbwe Petero, |
| 14. | azakubwira amagambo azagukizanya n’abo mu rugo rwawe bose.’ |
| 15. | Nteruye amagambo, Umwuka Wera arabamanukira nk’uko natwe yatumanukiye bwa mbere. |
| 16. | Nibuka rya jambo ry’Umwami Yesu, iryo yavugaga ati ‘Yohana yababatirishaga amazi, ariko mwebweho muzabatirishwa Umwuka Wera.’ |
| 17. | Nuko ubwo Imana yabahaye impano ihwanye n’iyo natwe twahawe, ubwo twizeraga Umwami Yesu Kristo, ndi nde wo kuvuguruza Imana?” |
| 18. | Bumvise ibyo barihorera, bahimbaza Imana bati “Nuko noneho Imana ihaye n’abanyamahanga kwihana, kugira ngo na bo bahabwe ubugingo.” |
Ubutumwa bwiza bugera muri Antiyokiya |
| 19. | Nuko abatatanijwe n’akarengane katewe n’ibya Sitefano bagera i Foyinike n’i Kupuro no muri Antiyokiya, ari nta wundi babwira ijambo keretse Abayuda bonyine. |
| 20. | Ariko bamwe muri bo b’i Kupuro n’ab’i Kurene bageze muri Antiyokiya, bavugana n’Abagiriki na bo bababwira ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu. |
| 21. | Ukuboko k’Umwami kuba kumwe na bo, abantu benshi barizera bahindukirira Umwami. |
| 22. | Iyo nkuru irumvikana igera mu matwi y’itorero ry’i Yerusalemu, batuma Barinaba muri Antiyokiya. |
| 23. | Asohoyeyo kandi abonye ubuntu bw’Imana aranezerwa, abahugura bose ati “Mugume mu Mwami Yesu mumaramaje mu mitima yanyu.” |
| 24. | Kuko Barinaba yari umunyangesonziza, wuzuye Umwuka Wera no kwizera. Abantu benshi bongererwa Umwami Yesu. |
| 25. | Bukeye avayo ajya i Taruso gushaka Sawuli, |
| 26. | amubonye amujyana mu Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose baterana n’ab’Itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo. |
| 27. | Muri iyo minsi abahanuzi bava i Yerusalemu, bajya mu Antiyokiya. |
| 28. | Nuko umwe muri bo witwaga Agabo, arahaguruka arahanura abwirijwe n’Umwuka ati “Inzara nyinshi izatera mu isi yose.” (Ni yo yateye ku ngoma ya Kilawudiyo.) |
| 29. | Nuko abigishwa bagambirira koherereza bene Data batuye i Yudaya imfashanyo, umuntu wese akurikije ubutunzi bwe. |
| 30. | Babigenza batyo, babyoherereza abakuru babihaye Barinaba na Sawuli. |