Herode ashaka kwica Petero, marayika aramukiza |
| 1. | Nuko muri icyo gihe Umwami Herode afatira abo mu Itorero bamwe kubagirira nabi. |
| 2. | Yicisha Yakobo inkota, mwene se wa Yohana. |
| 3. | Abonye ko anejeje Abayuda, ariyongeza afata na Petero. Icyo gihe hari mu minsi y’imitsima idasembuwe. |
| 4. | Amaze kumufata amushyira mu nzu y’imbohe, amuha abasirikare cumi na batandatu kumurinda bane bane, agira ngo azamushyire abantu Pasika ishize. |
| 5. | Nuko Petero arindirwa mu nzu y’imbohe, ariko ab’Itorero bagira umwete wo kumusabira ku Mana. |
| 6. | Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y’abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururu ibiri, abarinzi na bo bari ku rugi barinda inzu y’imbohe. |
| 7. | Nuko marayika w’Umwami Imana ahagarara aho, umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati “Byuka n’ingoga.” Iminyururu imuva ku maboko iragwa. |
| 8. | Marayika aramubwira ati “Kenyera ukwete inkweto zawe.” Abigenza atyo. Arongera aramubwira ati “Wifubike umwitero wawe, unkurikire.” |
| 9. | Arasohoka aramukurikira, ariko ntiyamenya ibyo marayika akoze ko ari iby’ukuri, ahubwo agira ngo abirose mu nzozi. |
| 10. | Banyuze ku barinzi ba mbere no ku ba kabiri, bagera ku irembo rikingishijwe urugi rw’icyuma rijya mu murwa. Rurabikingurira ubwarwo barasohoka banyura inzira imwe, uwo mwanya marayika amusiga aho. |
| 11. | Petero agaruye umutima aribwira ati “Noneho menye by’ukuri yuko Umwami Imana yatumye marayika wayo, ikankura mu maboko ya Herode, ikankiza ibyo ubwoko bw’Abayuda bwategerezaga byose.” |
| 12. | Akibitekereza atyo, asohora kwa Mariya nyina wa Yohana wahimbwe Mariko, aho abantu benshi bari bateraniye basenga. |
| 13. | Petero akomanga ku rugi rw’irembo, umuja witwaga Rode ajya kubyumva. |
| 14. | Amenya ijwi rya Petero, ibinezaneza bimubuza gukingura, nuko yirukanka asubira mu nzu ababwira yuko Petero ahagaze ku irembo. |
| 15. | Baramusubiza bati “Urasaze!” Ariko akomeza guhamya ko ari koko. Bati “Ahubwo ni marayika we.” |
| 16. | Ariko Petero akomeza gukomanga, bakinguye basanga ari we koko barumirwa. |
| 17. | Arabamama, abasobanurira uko Umwami Imana yamukuye mu nzu y’imbohe, arababwira ati “Mubitekerereze Yakobo na bene Data bandi.” Arasohoka ajya ahandi. |
| 18. | Bukeye abasirikare bashiguka imitima cyane, bananirwa kumenya uko Petero yabaye. |
| 19. | Herode na we amushatse aramubura abaza abo barinzi, ategeka ko babica. Ava i Yudaya ajya i Kayisariya, aba ari ho aba. |
Urupfu rwa Herode |
| 20. | Bukeye Herode arakarira ab’i Tiro n’i Sidoni, ariko bahuza inama baramusanga, bahongera Bulasito umutware w’abashashi b’umwami, basaba amahoro kuko igihugu cyabo cyahahaga mu cy’Umwami Herode. |
| 21. | Nuko ku munsi wategetswe Herode yambara imyenda y’ubugabe, yicara ku ntebe y’ubwami arabaganirira. |
| 22. | Abantu barasakuza bati “Yemwe noneho ni ijwi ry’Imana, si iry’umuntu!” |
| 23. | Ariko muri ako kanya marayika w’Umwami Imana aramukumbanya kuko adahaye Imana icyubahiro, aherako agwa inyo umwuka urahera. |
| 24. | Ariko ijambo ry’Imana riragwira riramamara. |
| 25. | Kandi Barinaba na Sawuli bamaze kubashyikiriza za mfashanyo bahawe, bava i Yerusalemu basubirayo, bajyana Yohana wahimbwe Mariko. |