Abo muri Ikoniyo birukana intumwa |
| 1. | Pawulo na Barinaba bari muri Ikoniyo binjirana mu isinagogi y’Abayuda, bavuga amagambo atuma Abayuda n’Abagiriki benshi cyane bizera. |
| 2. | Ariko Abayuda batizeye boshya imitima y’abanyamahanga, bayangisha bene Data. |
| 3. | Nuko bamara iminsi myinshi bavuga bashize amanga, biringiye Umwami Yesu uhamya ijambo ry’ubuntu bwe, abaha gukora ibimenyetso n’ibitangaza. |
| 4. | Ariko abantu bo muri uwo mudugudu birema ibice, bamwe bajya ku Bayuda, abandi bajya ku ntumwa. |
| 5. | Aho bigeze abanyamahanga n’Abayuda, na bo hamwe n’abatware babo bagerageza gutera intumwa, ngo bazigirire nabi no kubicisha amabuye, |
| 6. | ariko zirabimenya zihungira i Lusitira n’i Derube, imidugudu y’i Lukawoniyo, no mu gihugu gihereranye na ho, |
| 7. | zigumayo zibwira abantu ubutumwa bwiza. |
Pawulo akiriza ikirema i Lusitira |
| 8. | I Lusitira hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, ntabwo yari yarigeze atambuka. |
| 9. | Uwo yumvise Pawulo avuga na we amuhanze amaso, abona ko afite kwizera kwamuhesha gukizwa. |
| 10. | Avuga ijwi rirenga ati “Byuka uhagarike ibirenge byawe weme.” Arabambaduka aratambuka. |
| 11. | Abahateraniye babonye icyo Pawulo akoze, bavuga ijwi rirenga mu Runyalukayoniya bati “Imana zitumanukiyemo zishushanije n’abantu.” |
| 12. | Maze Barinaba bamwita Zewu, na Pawulo bamwita Herume, kuko ari we warushaga kuvuga. |
| 13. | Nuko umutambyi wa Zewu, ari yo yari ifite urusengero rwayo imbere y’umudugudu, azana amapfizi yambaye imyishywa ku irembo ry’umudugudu, ashaka gutamba igitambo we na rubanda rwari ruhari. |
| 14. | Ariko intumwa Barinaba na Pawulo babyumvise bashishimura imyenda, baturumbukira muri rubanda bavuga ijwi rirenga bati |
| 15. | “Mwa bagabo mwe, ni iki gitumye mugira mutyo? Natwe turi abantu buntu, tumeze nkamwe kandi turababwira ubutumwa bwiza, ngo mureke ibyo bitagira icyo bibamarira muhindukirire Imana ihoraho, yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose, |
| 16. | ari na yo yakundiye amahanga yose mu bihe byashize kugendera mu migenzo yayo. |
| 17. | Ariko ntiyirekeraho itagira icyo kuyihamya, kuko yabagiriraga neza mwese, ikabavubira imvura yo mu ijuru, ikabaha imyaka myiza ikabahaza ibyokurya, ikuzuza imitima yanyu umunezero.” |
| 18. | Bamaze kuvuga ibyo, babuza rubanda gutamba ibitambo ariko bibaruhije cyane. |
Batera Pawulo amabuye |
| 19. | Ariko Abayuda bavuye muri Antiyokiya no muri Ikoniyo baraza boshya rubanda, batera Pawulo amabuye, bamukurubanira inyuma y’umudugudu bibwira ko yapfuye. |
| 20. | Abigishwa bamugose, arabyuka asubira mu mudugudu. Bukeye bwaho avayo, ajyana na Barinaba i Derube. |
| 21. | Bamaze kubwira abantu ubutumwa bwiza muri uwo mudugudu no guhindura benshi abigishwa, basubira i Lusitira no muri Ikoniyo no mu Antiyokiya, |
| 22. | bakomeza imitima y’abigishwa, babahugura ngo bagumirize kwizera. Bababwira uburyo dukwiriye guca mu makuba menshi, niba dushaka kwinjira mu bwami bw’Imana. |
| 23. | Nuko bamaze kubatoraniriza abakuru mu matorero yose, basenga biyiriza ubusa, babaragiza Umwami Yesu uwo bizeye. |
| 24. | Banyura i Pisidiya bagera i Pamfiliya. |
| 25. | Bamaze kuvuga ijambo ry’Imana i Peruga, baramanuka bajya muri Ataliya. |
| 26. | Batsukira aho barambuka bafata mu Antiyokiya, aho bari bararagirijwe ubuntu bw’Imana ku bw’umurimo barangije. |
| 27. | Bagezeyo bateranya Itorero, babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose, n’uko yugururiye abanyamahanga irembo ryo kwizera. |
| 28. | Bamarayo iminsi myinshi bari hamwe n’abigishwa. |