Impaka zivuye ku byo gukebwa |
| 1. | Nuko abantu bamwe bavuye i Yudaya bigishaga bene Data bati “Nimudakebwa nk’uko umugenzo wa Mose uri, ntimubasha gukizwa.” |
| 2. | Habaho impaka nyinshi n’imburanya kuri Pawulo na Barinaba n’abo bantu, maze bene Data bahuza inama yo gutuma Pawulo na Barinaba n’abandi muri bo, kujya i Yerusalemu ku ntumwa n’abakuru kugira ngo bajye inama y’izo mpaka. |
| 3. | Abo bamaze guherekezwa n’Itorero banyura i Foyinike n’i Samariya, basobanurira bene Data uburyo abanyamahanga bahindukiriye Imana. Ibyo bituma bose banezerwa umunezero mwinshi. |
| 4. | Basohoye i Yerusalemu, ab’Itorero n’intumwa n’abakuru barabakira. Nuko na bo babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose. |
| 5. | Ariko bamwe bo mu gice cy’Abafarisayo bizeye barahaguruka, bavuga yuko abanyamahanga bakwiriye gukebwa no gutegekwa kwitondera amategeko ya Mose. |
Inama yabereye Yerusalemu |
| 6. | Intumwa n’abakuru bateranira kujya inama y’ayo magambo. |
| 7. | Habaho imburanya nyinshi, maze Petero arahaguruka, arababwira ati “Bagabo bene Data, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo akanwa kanjye abe ari ko abanyamahanga bumvamo ijambo ry’ubutumwa bwiza bizere. |
| 8. | Imana irondora imitima y’abantu yarabahamije, ubwo yabahaye Umwuka Wera nk’uko yamuduhaye natwe. |
| 9. | Ntiyashyiraho itandukaniro ryacu na bo, ahubwo yogesheje imitima yabo kwizera. |
| 10. | Nuko ni iki gitumye mugerageza Imana, mwikoreza abigishwa imitwaro ba sogokuruza batashoboye kwikorera, ndetse natwe ni uko? |
| 11. | Ahubwo twizera yuko ubuntu bw’Umwami Yesu ari bwo buzadukiza, nk’uko na bo bazakizwa na bwo.” |
| 12. | Abahateraniye bose barahora, bumva uko Barinaba na Pawulo babatekerereza ibimenyetso n’ibitangaza byose Imana yabahaye gukora mu banyamahanga. |
| 13. | Barangije kuvuga Yakobo aravuga ati “Bagabo bene Data, munyumve. |
| 14. | Simoni yabatekerereje uko Imana yatangiye kugenderera abanyamahanga, kubatoranyamo ubwoko bwo kubaha izina ryayo. |
| 15. | Amagambo y’abahanuzi ahura n’ibyo nk’uko byanditswe ngo |
| 16. | ‘Hanyuma y’ibyo nzahindukira, Nongere nubake inzu ya Dawidi yaguye, Nzasana ahasenyutse hayo nyihagarike, |
| 17. | Kugira ngo abantu basigaye bashakane Uwiteka, N’abanyamahanga bose bitirirwe izina ryanjye. |
| 18. | Ni ko Uwiteka avuga, ari we ukora ibyo byose, Abimenye uhereye kera kose.’ |
| 19. | “Ni cyo gitumye ku bwanjye ntegeka ko tureka kurushya abo mu banyamahanga bahindukirira Imana, |
| 20. | ahubwo tubandikire ngo bareke ibihumanya by’ibishushanyo bisengwa, no gusambana, n’ibinizwe, n’amaraso, |
| 21. | kuko uhereye kera kose Mose afite mu midugudu yose ababwiriza ibye, bisomerwa mu masinagogi ku masabato yose.” |
Urwandiko Itorero ryandikiye abanyamahanga |
| 22. | Maze intumwa n’abakuru hamwe n’ab’Itorero bose bashima gutoranya abagabo muri bo: ni Yuda witwaga Barisaba na Sila, abantu bakomeye muri bene Data ngo babatumane na Pawulo na Barinaba muri Antiyokiya. |
| 23. | Bandika urwandiko bararubaha, rwanditsemo ngo “Intumwa na bene Data bakuru turabatashya, bene Data bo mu banyamahanga bari muri Antiyokiya n’i Siriya n’i Kilikiya. |
| 24. | Kuko twumvise yuko abantu bavuye muri twe bababwiye amagambo yo guhagarika imitima yanyu, no kuyitera gushidikanya kandi tutabibategetse, |
| 25. | twashimye guhuza inama yo gutoranya aba bagabo no kubabatumanaho, n’abo dukunda Barinaba na Pawulo, |
| 26. | abantu bahaze amagara yabo ku bw’izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo. |
| 27. | Nuko dutumye Yuda na Sila, na bo ubwabo bazababwira n’ururimi bimwe n’ibi. |
| 28. | Umwuka Wera hamwe natwe, twashimye kutabikoreza undi mutwaro wose keretse ibi bikwiriye: |
| 29. | kwirinda inyama zaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n’amaraso, n’ibinizwe, no gusambana. Ibyo nimubyirinda muzaba mukoze neza. Nuko murabeho.” |
Bajyana urwandiko muri Antiyokiya |
| 30. | Nuko bamaze gusezererwa baramanuka bajya muri Antiyokiya, bateranya Itorero babaha urwandiko. |
| 31. | Barusomye bishimira uko guhugurwa. |
| 32. | Yuda na Sila kuko na bo bari abahanuzi, bahuguza bene Data amagambo menshi barabakomeza. |
| 33. | Bamaze iminsi bene Data babasezerera amahoro, ngo basubire ku babatumye. |
| 34. | Ariko Sila we ashima gusigarayo. |
| 35. | Pawulo na Barinaba na bo baguma muri Antiyokiya, bigisha abantu bababwira ijambo ry’Umwami Yesu, bafatanyije n’abandi benshi. |
Urugendo rwa kabiri rwa Pawulo |
| 36. | Hashize iminsi Pawulo abwira Barinaba ati “Dusubire tugenderere bene Data bo mu midugudu yose, aho twavuze ijambo ry’Umwami Yesu tumenye uko bameze.” |
| 37. | Barinaba ashaka kujyana na Yohana witwaga Mariko, |
| 38. | ariko Pawulo ntiyashima kumujyana, kuko yabahanye i Pamfiliya ntajyane na bo mu murimo. |
| 39. | Nuko bagira intonganya nyinshi bituma batandukana, Barinaba ajyana Mariko atsukiraho, arambuka afata i Kupuro. |
| 40. | Pawulo na we atoranya Sila, avayo bene Data bamaze kumuragiza ubuntu bw’Umwami Yesu. |
| 41. | Anyura i Siriya n’i Kilikiya, akomeza amatorero. |