Ibya Timoteyo |
| 1. | Nuko agera i Derube n’i Lusitira. Hariyo umwigishwa witwaga Timoteyo umwana w’Umuyudakazi wizeye, ariko se yari Umugiriki. |
| 2. | Yashimwaga na bene Data b’i Lusitira n’abo muri Ikoniyo, |
| 3. | uwo Pawulo ashaka ko bajyana. Nuko aramujyana aramukeba ku bw’Abayuda bari bahari, kuko bose bari bazi yuko se ari Umugiriki. |
| 4. | Bakinyura mu mudugudu, bagenda babwira ab’aho ibyo intumwa n’abakuru b’i Yerusalemu bategetse ngo babyitondere. |
| 5. | Nuko amatorero akomerera mu byo kwizera, umubare wabo ukomeza kugwira iminsi yose. |
Pawulo ahamagarwa kujya i Makedoniya |
| 6. | Bukeye banyura mu gihugu cy’i Furugiya n’i Galatiya, babuzwa n’Umwuka Wera kuvuga ijambo ry’Imana muri Asiya. |
| 7. | Bageze ahabangikanye n’i Musiya, bagerageza kujya i Bituniya, ariko Umwuka wa Yesu ntiyabakundira. |
| 8. | Nuko banyura i Musiya bagera i Tirowa. |
| 9. | Nijoro Pawulo ararota, abona umugabo w’Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati “Ambuka uze i Makedoniya udutabare.” |
| 10. | Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedoniya, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira ubutumwa bwiza. |
| 11. | Nuko dutsukira i Tirowa, turaromboreza tujya i Samotirake, bukeye bwaho tugera i Neyapoli, |
| 12. | tuvayo tugera i Filipi, ni umudugudu wa mbere wo mu ntara y’i Makedoniya wubatswe n’Abaroma bahimukiye. Tumara iminsi muri uwo mudugudu. |
| 13. | Ku munsi w’isabato tuva mu mudugudu tujya ku mugezi inyuma y’irembo, dukeka yuko hariho ahantu ho gusengera. Turicara tuvugana n’abagore bahateraniye. |
| 14. | Umugore witwa Ludiya waguraga imyenda y’imihengeri, wo mu mudugudu witwa i Tuwatira, wubahaga Imana aratwumva. Umwami Yesu amwugururira umutima, kugira ngo yite ku byo Pawulo yavugaga. |
| 15. | Amaze kubatizanywa n’abo mu rugo rwe, aratwinginga ati “Nimuba mubonye ko nizeye Umwami Yesu by’ukuri, nimuze iwanjye mucumbikeyo.” Araduhata. |
Umukobwa utewe na dayimoni akizwa |
| 16. | Bukeye tujya aho basengera, duhura n’umuja uragura utewe na dayimoni, yungukiraga ba shebuja cyane n’ingemu. |
| 17. | Uwo akurikira Pawulo natwe arasakuza ati “Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose, kandi barababwira inzira y’agakiza.” |
| 18. | Iminsi myinshi agumya kubigenza atyo. Ariko Pawulo abonye ko amurembeje, arahindukira abwira dayimoni ati “Ndagutegetse mu izina rya Yesu Kristo, muvemo!” Amuvamo muri ako kanya. |
| 19. | Ba shebuja babonye yuko nta ndamu bakimutezeho, bafata Pawulo na Sila barabakurubana babajyana no mu iguriro ku batware, |
| 20. | babashyira abacamanza bati “Aba Bayuda bahagarika imitima cyane y’abo mu mudugudu wacu, |
| 21. | kandi bigisha imigenzo tuzira kwemera cyangwa kuyikora kuko turi Abaroma.” |
| 22. | Abari bahateraniye babahagurukirira icyarimwe, abacamanza babatanyaguriza imyenda, bategeka ko babakubita inkoni. |
| 23. | Bamaze kubakubita inkoni nyinshi babashyira mu nzu y’imbohe, bategeka umurinzi kubarinda cyane. |
| 24. | Na we ategetswe atyo, abajugunya mu nzu yo hagati, akomeza amaguru yabo mu mbago. |
| 25. | Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva. |
| 26. | Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z’inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka. |
| 27. | Uwo murinzi arakanguka, abonye inzugi z’inzu y’imbohe zikingutse agira ngo imbohe zacitse, akura inkota ye. |
| 28. | Nuko agiye kwiyahura Pawulo avuga ijwi rirenga ati “Wikwigirira nabi twese turi hano.” |
| 29. | Atumira itabaza, aturumbukira mu nzu ahinda umushyitsi, yikubita imbere ya Pawulo na Sila, |
| 30. | maze arabasohokana arababaza ati “Batware nkwiriye gukora nte ngo nkire?” |
| 31. | Baramusubiza bati “Izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n’abo mu rugo rwawe.” |
| 32. | Bamubwira ijambo ry’Umwami Yesu n’abo mu rugo rwe bose. |
| 33. | Mu gicuku cy’iryo joro arabajyana abuhagira inguma, aherako abatizanywa n’abe bose. |
| 34. | Arabazamura abajyana iwe arabagaburira, yishimana cyane n’abo mu rugo rwe bose kuko yizeye Imana. |
| 35. | Ijoro rikeye ba bacamanza batuma abasirikare babo bati “Rekura abo bantu.” |
| 36. | Umurinzi w’inzu y’imbohe abwira Pawulo ayo magambo ati “Abacamanza baratumye ngo murekurwe. Nuko rero nimusohoke mugende amahoro.” |
| 37. | Ariko Pawulo arabasubiza ati “Badukubitiye imbere y’abantu nta rubanza rwadutsinze kandi turi Abaroma, badushyira mu nzu y’imbohe. None barashaka kudukuramo rwihishwa? Reka da! Ahubwo abe ari bo baza ubwabo badusohore.” |
| 38. | Ayo magambo abasirikare bayabwira abacamanza. Bumvise yuko ari Abaroma baratinya, |
| 39. | baraza babasaba imbabazi, barabasohora babasaba kuva muri uwo mudugudu. |
| 40. | Bamaze gusohoka mu nzu y’imbohe binjira mwa Ludiya, babona bene Data barabahugura, baragenda. |