Abayuda birukana Pawulo i Tesalonike |
   | 1. | Banyura muri Amfipoli no muri Apoloniya bagera i Tesalonike, hariho isinagogi y’Abayuda. |
   | 2. | Nuko Pawulo nk’uko yamenyereye yinjira muri bo, ajya impaka na bo mu byanditswe ku masabato atatu, |
   | 3. | abibasobanurira abamenyesha yuko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka mu bapfuye, kandi ati “Yesu uwo mbabwira ni we Kristo.” |
   | 4. | Bamwe muri bo barabyemera bifatanya na Pawulo na Sila, n’Abagiriki bubaha Imana benshi na bo ni uko, n’abagore b’icyubahiro batari bake. |
   | 5. | Ariko Abayuda bagira ishyari, bajyana abagabo babi b’inzererezi ziba mu maguriro bateranya igitero, batera imidugararo mu mudugudu, batera inzu ya Yasoni bashaka gukuramo Pawulo na Sila, ngo babashyire imbere y’abantu. |
   | 6. | Bababuze bakurubana Yasoni na bene Data bamwe, babajyana imbere y’abatwara umudugudu, barasakuza bati “Abubitse ibihugu byose baje n’ino, |
   | 7. | Yasoni arabacumbikira. Aba bose bagomeye amategeko ya Kayisari, bavuga ko hariho undi Mwami witwa Yesu.” |
   | 8. | Abatwara umudugudu na rubanda bumvise ibyo, bahagarika imitima. |
   | 9. | Nuko baka Yasoni n’abandi ingwate, barabarekura. |
Ab’i Beroya na bo babirukana |
   | 10. | Uwo mwanya muri iryo joro bene Data bohereza Pawulo na Sila i Beroya. Basohoyeyo binjira mu isinagogi y’Abayuda. |
   | 11. | Ariko abo bo bari beza kuruta ab’i Tesalonike, kuko bakiranye ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko. |
   | 12. | Nuko benshi muri bo barizera, n’abagore b’icyubahiro b’Abagiriki, n’abagabo batari bake. |
   | 13. | Ariko Abayuda b’i Tesalonike bamenye yuko ijambo ry’Imana rivugwa na Pawulo i Beroya, na ho bajyayo boshya rubanda, barababangisha. |
   | 14. | Uwo mwanya bene Data bohereza Pawulo ngo aveyo ajye ku nyanja, ariko Sila na Timoteyo basigarayo. |
   | 15. | Nuko abaherekeje Pawulo bamujyana mu Atenayi. Amaze kubategeka kubwira Sila na Timoteyo ngo bamukurikire vuba cyane, basubirayo. |
Pawulo yigisha muri Atenayi |
   | 16. | Ariko Pawulo akibarindiriye muri Atenayi ahagarika umutima cyane, kuko abonye uwo mudugudu wuzuye ibishushanyo bisengwa. |
   | 17. | Nuko agira impaka mu isinagogi y’Abayuda n’abubaha Imana, kandi no mu iguriro iminsi yose ajya impaka n’abamusangaga. |
   | 18. | Bamwe mu banyabwenge bitwa Abepikureyo, n’abandi bitwa Abasitoyiko bahura na we. Bamwe muri bo barabazanya bati “Uyu munyamagambo arashaka kuvuga iki?” Abandi bati “Ubanza ari uwigisha abantu imana z’inzaduka.” (Babivugiye batyo kuko yavugaga ubutumwa bwiza bwa Yesu n’ubwo kuzuka.) |
   | 19. | Baramufata bamujyana muri Areyopago baramubaza bati “Mbese twashobora kumenya izo nyigisho nshya uvuga izo ari zo? |
   | 20. | Ko uzanye amagambo y’inzaduka mu matwi yacu! Nuko rero turashaka kuyamenya ayo ari yo.” |
   | 21. | Kuko Abanyatenayi bose n’abasuhuke baho batagiraga icyo bakora, keretse gushyushya inkuru no kumva ibyadutse. |
   | 22. | Nuko Pawulo ahagarara hagati ya Areyopago aravuga ati “Bagabo b’Abanyatenayi, mbonye muri byose ko mukabije kwibanda mu by’idini. |
   | 23. | Ubwo nagendagendaga nitegereza ibyo musenga, nasanze igicaniro cyanditsweho ngo ‘ICY’IMANA ITAMENYWA.’ Nuko iyo musenga mutayizi ni yo mbabwira. |
   | 24. | Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, Iyo kuko ari yo Mwami w’ijuru n’isi, ntiba mu nsengero zubatswe n’abantu, |
   | 25. | kandi ntikorerwa n’amaboko y’abantu nk’ugira icyo akennye, kuko ari yo yahaye bose ubugingo no guhumeka n’ibindi byose. |
   | 26. | Kandi yaremye amahanga yose y’abantu bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by’imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z’aho batuye, |
   | 27. | kugira ngo bashake Imana ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye, kandi koko ntiri kure y’umuntu wese muri twe, |
   | 28. | kuko ari muri yo dufite ubugingo bwacu, tugenda turiho, nk’uko bamwe bo mu bahimbyi b’indirimbo banyu bavuze bati ‘Turi urubyaro rwayo.’ |
   | 29. | “Nuko rero ubwo turi urubyaro rw’Imana, ntidukwiriye kwibwira yuko Imana isa n’izahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye, cyangwa ikindi kibajijwe n’ubukorikori bw’abantu n’ubwenge bwabo. |
   | 30. | Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana, |
   | 31. | kuko yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye.” |
   | 32. | Bumvise ibyo kuzuka bamwe barabinegura, abandi bati “Uzabitubwira ubundi.” |
   | 33. | Nuko Pawulo ava muri bo. |
   | 34. | Ariko abagabo bamwe bifatanya na we barizera. Harimo Diyonisiyo wo mu ba Areyopago, kandi n’umugore witwaga Damari n’abandi hamwe na bo. |