Pawulo ajya i Korinto, Umwami Yesu amubonekerayo |
| 1. | Hanyuma y’ibyo, Pawulo ava muri Atenayi ajya i Korinto. |
| 2. | Asangayo Umuyuda witwaga Akwila wavukiye i Ponto, wari uvanye muri Italiya vuba n’umugore we Purisikila, kuko Kilawudiyo yari yarategetse Abayuda bose kuva i Roma. Nuko ajya kubasura. |
| 3. | Kandi kuko basangira umwuga, abana na bo bakorana imirimo, kuko umwuga wabo wari uwo kuboha amahema. |
| 4. | Agira impaka mu isinagogi amasabato yose, yemeza Abayuda n’Abagiriki. |
| 5. | Maze Sila na Timoteyo baje bavuye i Makedoniya, Pawulo ahatwa n’ijambo ry’Imana, ahamiriza Abayuda yuko Yesu ari we Kristo. |
| 6. | Na bo bamugisha impaka batuka Yesu, akunkumura imyenda ye arababwira ati “Amaraso yanyu ababeho, jyeweho ntandiho. Uhereye none ngiye ku banyamahanga.” |
| 7. | Aherako avayo, yinjira mu nzu y’umuntu witwaga Titiyo Yusito wubahaga Imana, inzu ye yari ihereranye n’isinagogi. |
| 8. | Ariko Kirisipo, umutware w’isinagogi, yizerana Umwami Yesu n’abo mu rugo rwe bose, n’Abakorinto benshi bumvise Pawulo na bo barizera barabatizwa. |
| 9. | Maze Umwami Yesu abonekera Pawulo nijoro mu nzozi, aramubwira ati “Ntutinye, ahubwo uvuge we guceceka |
| 10. | kuko ndi kumwe nawe, kandi nta muntu uzagutera kukugirira nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mudugudu.” |
| 11. | Amarayo umwaka n’amezi atandatu, yigisha ijambo ry’Imana muri bo. |
Abayuda barega Pawulo kuri Galiyo |
| 12. | Ariko ubwo Galiyo yari umutware wo muri Akaya, Abayuda bahuza inama. Nuko batera Pawulo bamujyana imbere y’intebe y’imanza bati |
| 13. | “Uyu yemeza abantu gusenga Imana mu buryo budahura n’amategeko.” |
| 14. | Pawulo yenda guterura amagambo, Galiyo abwira Abayuda ati “Mwa Bayuda mwe, iyo haba hariho igicumuro cyangwa icyaha kibi, haba habonetse impamvu ko mbihanganira kubumva, |
| 15. | ariko ubwo hariho impaka z’amagambo n’iz’amazina n’iz’amategeko yanyu, nimubyirangirize, sinshaka guca urubanza rw’ibyo, ni ibyanyu.” |
| 16. | Abirukana imbere y’intebe y’imanza. |
| 17. | Abagiriki bose bafata Sositeni umutware w’isinagogi, bamukubitira imbere y’intebe y’imanza. Ariko Galiyo ntiyabyitaho. |
Pawulo asubira muri Antiyokiya |
| 18. | Nuko hanyuma y’ibyo Pawulo amarayo iyindi minsi myinshi, maze asezera kuri bene Data, atsukiraho arambuka ajya i Siriya, Purisikila na Akwila bajyana na we amaze kwiyogosheshereza i Kenkireya, kuko yari yarahize umuhigo. |
| 19. | Bagera muri Efeso ba bandi abasigayo. Nuko yinjira mu isinagogi ajya impaka n’Abayuda. |
| 20. | Bamwingingira gutindayo iyindi minsi, ariko ntiyabakundira. |
| 21. | Ahubwo abasezeraho arababwira ati “Nzagaruka ubundi, Imana nibishaka.” Atsukira aho ava muri Efeso. |
Urugendo rwa gatatu rwa Pawulo |
| 22. | Arambuka afata i Kayisariya, arazamuka ajya i Yerusalemu aramutsa ab’Itorero, aramanuka ajya muri Antiyokiya. |
| 23. | Amarayo iminsi, bukeye aragenda anyura mu gihugu cy’i Galatiya n’i Furugiya, ajya mu midugudu uko ikurikirana, akomeza abigishwa bose. |
Apolo yigisha muri Efeso n’i Korinto |
| 24. | Hariho Umuyuda witwaga Apolo wavukiye mu Alekizanderiya, bukeye agera muri Efeso. Yari umuntu w’intyoza w’umunyabwenge, kandi akaba n’umuhanga mu byanditswe. |
| 25. | Uwo yari yarigishijwe Inzira y’Umwami Yesu, yagiraga umwete mwinshi mu mutima, avuga ibya Yesu kandi abyigisha neza, ariko yari azi umubatizo wa Yohana gusa. |
| 26. | Atangira kuvugira mu masinagogi ashize amanga, maze Purisikila na Akwila bamwumvise bamujyana iwabo, bamusobanurira Inzira y’Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza. |
| 27. | Ashatse kwambuka ngo ajye muri Akaya bene Data baramukomeza, bandikira abigishwa ngo bamwakire. Na we asohoyeyo, ubuntu bw’Imana bumutera gufasha cyane abizeye, |
| 28. | kuko yatsindiraga Abayuda cyane imbere y’abantu, abereka mu byanditswe yuko Yesu ari we Kristo. |