Uko Umwuka Wera yamanukiye intumwa |
| 1. | Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. |
| 2. | Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. |
| 3. | Haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. |
| 4. | Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga. |
| 5. | Muri Yerusalemu habaga Abayuda b’abaturage b’abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y’ijuru. |
| 6. | Uwo muriri ubaye abantu benshi baraterana, batangazwa n’uko umuntu wese yumvise ba bandi bavuga ururimi rw’iwabo. |
| 7. | Barumirwa bose baratangara bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalilaya? |
| 8. | None se ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z’iwacu za kavukire? |
| 9. | Kandi turi Abapariti n’Abamedi n’Abanyelamu, n’abatuye i Mezopotamiya n’i Yudaya, n’i Kapadokiya n’i Ponto no muri Asiya, |
| 10. | n’i Furugiya n’i Pamfiliya no muri Egiputa, no mu gihugu cy’i Libiya gihereranye n’i Kurene, n’Abaroma b’abashyitsi n’Abayuda n’abakomeza idini yabo, |
| 11. | kandi n’Abakirete n’Abarabu, turabumva bavuga ibitangaza by’Imana mu ndimi z’iwacu.” |
| 12. | Bose barumirwa, bibayobeye barabazanya bati “Mbese ibi ni ibiki?” |
| 13. | Abandi barabanegura bati “Basinze ihira.” |
Petero abasobanurira ibyabaye abemeza ibya Yesu |
| 14. | Ariko Petero ahagararana n’abo cumi n’umwe, ababwiza ijwi rirenga ati “Yemwe bagabo b’i Yudaya n’abatuye i Yerusalemu mwese mwe, ibi mubimenye kandi mwumvirize amagambo yanjye. |
| 15. | Aba ntibasinze nk’uko mwibwira kuko ubu ari isaha ya gatatu y’umunsi, |
| 16. | ahubwo ibyo mureba ibi byavuzwe n’umuhanuzi Yoweli ngo |
| 17. | ‘Imana iravuze iti: Uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka, Nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose, Kandi abahungu n’abakobwa banyu bazahanura, N’abasore banyu bazerekwa, N’abakambwe babarimo bazarota. |
| 18. | Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye muri iyo minsi, Nzabasukira ku Mwuka wanjye bazahanura. |
| 19. | Nzashyira amahano mu ijuru hejuru, Nshyire n’ibimenyetso mu isi hasi, Amaraso n’umuriro no gucumba k’umwotsi. |
| 20. | Izuba rizahinduka umwijima, N’ukwezi guhinduke amaraso, Uwo munsi mukuru kandi utangaje w’Uwiteka utaraza. |
| 21. | Kandi umuntu wese uzambaza izina ry’Uwiteka azakizwa.’ |
| 22. | “Yemwe bagabo ba Isirayeli mwe, nimwumve aya magambo: Yesu w’i Nazareti, wa muntu Imana yabahamirishije imirimo ikomeye n’ibitangaza n’ibimenyetso, ibyo yamukoresheje hagati yanyu nk’uko mubizi ubwanyu, |
| 23. | uwo muntu amaze gutangwa nk’uko Imana yabigambiriye, ibimenye bitari byaba, mwamubambishije amaboko y’abagome muramwica. |
| 24. | Ariko Imana yaramuzuye ibohoye umubabaro uterwa n’urupfu, kuko bitashobotse ko akomezwa na rwo. |
| 25. | Kuko Dawidi yavuze iby’uwo ati ‘Nabonye Umwami ari imbere yanjye iteka ryose, Kuko ari iburyo bwanjye ngo ntanyeganyezwa. |
| 26. | Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa, Ururimi rwanjye rukishima, Kandi n’umubiri wanjye uzaruhuka wiringiye ibizaba. |
| 27. | Kuko utazarekera ubugingo bwanjye ikuzimu, Cyangwa ngo uhane Uwera wawe abone kubora. |
| 28. | Wamenyesheje inzira y’ubugingo, Uzanyuzuza umunezero kuko ndi imbere yawe.’ |
| 29. | “Bagabo bene Data, nta kimbuza kubabwira nshize amanga ibya sogokuruza mukuru Dawidi, yuko yapfuye agahambwa ndetse n’igituro cye kiracyari iwacu n’ubu. |
| 30. | Nuko rero, kuko yari umuhanuzi akamenya ko Imana yamurahiye indahiro, yuko izamuha umwe mu buzukuruza be ngo abe ari we usubira ku ngoma ye, |
| 31. | yavugaga ibyo kuzuka kwa Kristo abibonye bitari byaba. Ni cyo cyatumye avuga ko atarekewe ikuzimu, kandi ngo n’umubiri we nturakabora. |
| 32. | Imana yazuye Yesu uwo, natwe twese turi abagabo bo guhamya ibyo. |
| 33. | Nuko amaze kuzamurwa n’ukuboko kw’iburyo kw’Imana, no guhabwa na Se ibyo yasezeranije ari byo Mwuka Wera, none asutse icyo mureba kandi mwumva. |
| 34. | Kuko atari Dawidi wazamutse mu ijuru, ahubwo ubwe yaravuze ati ‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati: Icara iburyo bwanjye, |
| 35. | Ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.’ |
| 36. | “Nuko abo mu muryango wa Isirayeli bose, nibamenye badashidikanya yuko Yesu uwo mwabambye, Imana yamugize Umwami na Kristo.” |
Abantu ibihumbi bitatu bahindukirira Imana |
| 37. | Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n’izindi ntumwa bati “Bagabo bene Data, mbese tugire dute?” |
| 38. | Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera, |
| 39. | kuko isezerano ari iryanyu n’abana banyu n’abari kure bose, abazahamagarwa n’Umwami Imana yacu.” |
| 40. | Nuko akomeza kubahamiriza n’andi magambo menshi, arabahugura ati “Mwikize ab’iki gihe biyobagiza.” |
| 41. | Nuko abemeye amagambo ye barabatizwa, abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi baba nk’ibihumbi bitatu. |
| 42. | Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga. |
Uko Abakristo ba mbere basangiraga ibyabo |
| 43. | Abantu bose bagira ubwoba, nuko intumwa zikora ibitangaza n’ibimenyetso byinshi. |
| 44. | Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo byose, |
| 45. | ubutunzi bwabo n’ibintu byabo barabiguraga, bakabigabanya bose nk’uko umuntu akennye. |
| 46. | Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye, n’iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishama |
| 47. | bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa. |