Pawulo ajya i Bugiriki n’i Tirowa |
| 1. | Imidugararo imaze gushira, Pawulo atumira abigishwa arabahugura, abasezeraho avayo ajya i Makedoniya. |
| 2. | Anyura muri ibyo bihugu abahuguza amagambo menshi, ajya i Bugiriki |
| 3. | amarayo amezi atatu, maze Abayuda bajya inama yo kumutera yenda gutsura ngo yambuke ajye i Siriya. Ni cyo cyatumye agambirira kujyayo anyuze i Makedoniya. |
| 4. | Abajyanaga na we ni Sopatero mwene Puro w’i Beroya, na Arisitariko na Sekondo b’i Tesalonike, na Gayo w’i Derube, na Timoteyo na Tukiko na Tirofimo bo mu Asiya. |
| 5. | Batubanziriza imbere baturindirira i Tirowa. |
| 6. | Tuva i Filipi nyuma y’iminsi y’imitsima idasembuwe, turatsuka tubasanga i Tirowa hashize iminsi itanu, nuko tumarayo karindwi. |
Pawulo azura Utuko |
| 7. | Ku wa mbere w’iminsi irindwi duteranira kumanyagura imitsima, Pawulo arabaganirira ashaka kuvayo mu gitondo, akomeza amagambo ageza mu gicuku. |
| 8. | Kandi hariho amatabaza menshi mu cyumba cyo hejuru, aho twari duteraniye. |
| 9. | Umusore witwaga Utuko yari yicaye mu idirishya, arasinzira cyane. Nuko Pawulo akomeza kuganira amagambo menshi biratinda, Utuko arahunyiza ava mu cyumba cyo hejuru aragwa, basanga amaze gupfa baramuterura. |
| 10. | Pawulo aramanuka amwubama hejuru, aramuhobera ati “Mwiboroga kuko ubugingo bwe bumurimo.” |
| 11. | Amaze gusubira muri icyo cyumba cyo hejuru, amanyura umutsima aryaho, akomeza kubaganiriza byinshi kugeza mu museso maze aragenda. |
| 12. | Bazana uwo muhungu ari muzima, birabanezeza cyane. |
| 13. | Ariko twebweho tujya imbere tugera ku nkuge, turatsuka twambukira kujya muri Aso, aho twashakaga guturirira Pawulo kuko ari ko twari twanoganije na we, ashaka guca iy’ubutaka wenyine. |
| 14. | Adusanze muri Aso turamuturira, turambuka dufata i Mitulene. |
| 15. | Tuvayo bukeye bwaho tugera ahateganye n’i Kiyo, ku munsi wa gatatu dufata i Samo, ku wa kane dufata i Mileto, |
| 16. | kuko Pawulo yari yagambiriye kunyura bugufi bwa Efeso, ariko aromboreje kugira ngo adatinda muri Asiya, kuko yihutaga kugira ngo niba bishoboka umunsi wa Pentekote uzabe ari i Yerusalemu. |
Pawulo asezera ku bakuru bo mu Efeso |
| 17. | Ari i Mileto atumira abakuru b’Itorero ryo muri Efeso. |
| 18. | Bamaze kuza arababwira ati “Ubwanyu muzi uko nabanaga namwe iteka ryose, uhereye umunsi natangiriye kujya muri Asiya, |
| 19. | nkorera Umwami nicisha bugufi cyane kandi ndira, nterwa ibingerageza n’inama z’Abayuda. |
| 20. | Kandi muzi yuko ari nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira, cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe. |
| 21. | Nahamirije Abayuda n’Abagiriki kwihana imbere y’Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo. |
| 22. | None dore ngiye i Yerusalemu mboshywe mu mutima, ibizambaho ngezeyo simbizi, |
| 23. | keretse yuko Umwuka Wera ampamiririza mu midugudu yose, yuko ingoyi n’imibabaro bintegererejeyo. |
| 24. | Ariko sinita ku bugingo bwanjye ngo nibwire ko ari ubw’igiciro kuri jye, kuko nkwiriye kurangiza urugendo rwanjye n’umurimo nahawe n’Umwami Yesu, wo guhamya ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana. |
| 25. | “None dore nzi yuko mutazongera kumbona, abo nanyuzemo mwese mbabwiriza iby’ubwami bw’Imana. |
| 26. | Ni cyo gituma mbahamiriza uyu munsi yuko amaraso ya bose atandiho, |
| 27. | kuko ntikenze mbabwira ibyo Imana yagambiriye byose. |
| 28. | Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire Itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso yayo. |
| 29. | Nzi yuko nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo ntababarire umukumbi. |
| 30. | Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye, kugira ngo bakururire abigishwa inyuma yabo. |
| 31. | Nuko rero mube maso, mwibuke yuko namaze imyaka itatu ndahwema ku manywa na nijoro, guhugura umuntu wese muri mwe ndira. |
| 32. | “Kandi none mbaragije Imana n’ijambo ry’ubuntu bwayo, ribasha kububaka no kubahana ibiragwa n’abejejwe bose. |
| 33. | Sinifuje ikintu cy’umuntu wese, ari ifeza cyangwa izahabu cyangwa imyenda. |
| 34. | Ubwanyu muzi yuko aya maboko yanjye ari yo yankenuraga ibyo nkennye, n’abo twari turi kumwe. |
| 35. | Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’ ” |
| 36. | Amaze kuvuga atyo, arapfukama asengana na bo bose. |
| 37. | Bose bararira cyane, Pawulo bamugwa mu ijosi baramusoma. |
| 38. | Cyane cyane bababajwe n’ijambo yababwiye yuko batazongera kumubona. Nuko baramuherekeza bamugeza ku nkuge. |