Abigishwa bashaka kubuza Pawulo kujya i Yerusalemu |
| 1. | Tumaze gutandukana na bo tugenda mu nkuge, turaromboreza tujya i Kosi. Bukeye bwaho dufata i Rodo, tuvayo dufata i Patara. |
| 2. | Dusanze inkuge yenda kwambuka ijya i Foyinike, tuyikiramo turatsuka turagenda. |
| 3. | Tugeze aho tureba i Kupuro, tuhasiga ibumoso bwacu tujya i Siriya, dufata i Tiro, kuko ari ho bashatse gukurira imitwaro mu nkuge. |
| 4. | Tuhasanga abigishwa dusibirayo karindwi, na bo babwirijwe n’Umwuka babuza Pawulo kujya i Yerusalemu. |
| 5. | Tumaze iyo minsi tuvayo turagenda, bose baduherekeranya n’abagore n’abana baturenza umudugudu, dupfukama mu kibaya cy’inyanja turasenga. |
| 6. | Tumaze gusezeranaho twikira mu nkuge, na bo basubira iwabo. |
| 7. | Natwe turangije urugendo rwacu rwo kuva i Tiro, tugera i Putolemayi turamutsa bene Data, dusibira iwabo umunsi umwe. |
| 8. | Bukeye bwaho tuvayo tugera i Kayisariya, twinjira mu nzu ya Filipo umubwiriza w’ubutumwa bwiza, n’umwe muri ba bandi barindwi ducumbika iwe. |
| 9. | Uwo yari afite abakobwa bane b’abari bahanuraga. |
| 10. | Tugitinzeyo iminsi, haza umuhanuzi witwaga Agabo avuye i Yudaya. |
| 11. | Ageze aho turi, yenda umushumi wa Pawulo awibohesha amaguru n’amaboko aravuga ati “Umwuka Wera avuze ngo ‘Nyir’uyu mushumi ni ko Abayuda bazamubohera i Yerusalemu, bamutange mu maboko y’abapagani.’ ” |
| 12. | Tubyumvise twebwe n’abantu b’aho, turamwinginga ngo atajya i Yerusalemu. |
| 13. | Ariko Pawulo aratubaza ati “Ni iki gitumye murira mukamena umutima? Uretse kuboherwa i Yerusalemu gusa, niteguye no gupfirayo ku bw’izina ry’Umwami Yesu.” |
| 14. | Yanze kutwumvira turicecekera tuti “Ibyo Umwami ashaka bibeho.” |
Pawulo agaragaza ko atagaye amategeko ya Mose |
| 15. | Hanyuma y’iyo minsi dutekera ibintu byacu, turazamuka tujya i Yerusalemu. |
| 16. | Abigishwa bavuye i Kayisariya turajyana, batugeza kwa Munasoni w’Umunyakupuro wari umwigishwa wa kera, kugira ngo aducumbikire. |
| 17. | Tugeze i Yerusalemu bene Data batwakirana umunezero. |
| 18. | Bukeye bwaho Pawulo yinjirana natwe kwa Yakobo, abakuru bose bari bahari. |
| 19. | Amaze kubaramutsa, abatekerereza ibyo Imana yamuhaye gukora mu banyamahanga byose uko bikurikirana. |
| 20. | Na bo babyumvise bahimbaza Imana, baramubwira bati “Urareba nawe mwene Data, uburyo abo mu Bayuda bizeye ari ibihumbi byinshi, kandi bose bagira ishyaka ry’amategeko! |
| 21. | Babwiwe ibyawe, yuko wigisha Abayuda bose bari mu banyamahanga kureka gukurikiza Mose, ukavuga yuko badakwiriye gukeba abana babo cyangwa gukomeza imihango y’Abayuda. |
| 22. | None tugire dute ko batari bubure kumva yuko waje? |
| 23. | Nuko genza utya nk’uko tukubwira. Dore dufite abagabo bane bahize umuhigo. |
| 24. | Ubajyane mwerezwe hamwe, ubatwerere ibikwiriye mwiyogosheshe. Nuko bose bazamenya yuko ibyo bumvaga bakuvuga ari ibinyoma, ahubwo ko nawe ugenza neza witondera amategeko yose. |
| 25. | Ariko abizeye bo mu banyamahanga bo twanditse ibyo twanoganije, ko birinda ibiterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n’amaraso, n’ibinizwe, n’ub sambanyi.” |
| 26. | Nuko Pawulo ajyana abo bagabo bukeye bwaho berezwa hamwe, yinjirana na bo mu rusengero, avuga igihe iminsi yo kwezwa izashirira, ari bwo igitambo cy’umuntu wese muri bo kizatangwa. |
Abasirikare b’Abaroma bakiza Pawulo Abayuda |
| 27. | Nuko iyo minsi irindwi yenda gusohora, Abayuda bavuye muri Asiya bamubonye mu rusengero, batera abantu bose imidugararo baramusumira, |
| 28. | barasakuza bati “Bagabo ba Isirayeli, nimudutabare! Uyu ni wa muntu wigisha hose abantu bose gusuzugura ubu bwoko n’amategeko n’aha hantu, kandi yazanye n’Abagiriki mu rusengero, ahumanya aha hantu hera.” |
| 29. | (Babivugiye batyo kuko bari babonye Tirofimo Umunyefeso ari kumwe na we mu murwa, bibwira yuko Pawulo yamujyanye mu rusengero.) |
| 30. | Umurwa wose uravurungana, abantu baterana birukanka bafata Pawulo, baramukurubana bamukura mu rusengero, uwo mwanya bakinga inzugi. |
| 31. | Bagishaka kumwica, inkuru igera ku mutware w’ingabo z’abasirikare, yuko i Yerusalemu hose hari hagize imidugararo. |
| 32. | Muri ako kanya ajyana abasirikare n’abatwara imitwe, amanuka yirukanka abirohamo. Na bo babonye umutware w’ingabo n’abasirikare, barorera gukubita Pawulo. |
| 33. | Maze umutware w’ingabo arabegera aramufata, ategeka ko bamubohesha iminyururu ibiri, abaza uwo ari we n’icyo akoze icyo ari cyo. |
| 34. | Abo mu iteraniro barasakuza, bamwe bavuga bimwe, abandi ibindi. Ananizwa n’urusaku kumenya ukuri, ategeka ko bamujyana mu rugo rw’igihome. |
| 35. | Ageze ku rwuririro, umujinya w’abantu utuma abasirikare bamuterura, |
| 36. | kuko abantu benshi babakurikiraga basakuza bati “Mukureho!” |
| 37. | Benda kumwinjiza mu rugo rw’igihome, Pawulo abaza umutware w’ingabo ati “Ntiwakwemera ko nkubwira ijambo?” Na we aramubaza ati “Uzi Urugiriki? |
| 38. | Si wowe wa Munyegiputa wagomesheje abantu mu gihe gishize, ukajyana mu butayu abantu b’abicanyi ibihumbi bine?” |
| 39. | Pawulo aramusubiza ati “Ndi Umuyuda w’i Taruso, ari wo mudugudu w’i Kilikiya w’ikimenywabose, kandi ndakwinginze unkundire mbwire abantu.” |
Pawulo yiregura imbere y’abashakaga kumwica (Ibyak 9.1-19; 26.12-18) |
| 40. | Aramukundira. Pawulo ahagarara ku rwuririro, amama abantu barahora rwose. Ababwira mu Ruheburayo ati: |