| 1. | “Yemwe bagabo bene Data na ba data, nimwumve amagambo nireguza kuri mwe.” |
| 2. | Bumvise ababwiye mu Ruheburayo barushaho guceceka. Aravuga ati |
| 3. | “Ndi Umuyuda wavukiye i Taruso y’i Kilikiya, ariko nakuriye muri uyu murwa, nigishirizwa ku birenge bya Gamaliyeli kwitondera cyane amategeko ya ba sogokuruza yose, ngira ishyaka ry’Imana nk’uko namwe mwese murigira none. |
| 4. | Kandi narenganyaga ab’iyi Nzira ya Yesu ngo bicwe, nkababoha nkabashyira mu nzu y’imbohe, abagabo n’abagore. |
| 5. | Kandi n’umutambyi mukuru ni umugabo wanjye w’ibyo, n’abakuru bose b’abanyarukiko na bo ni uko, kuko ari bo bampaye inzandiko zandikiwe bene Data b’i Damasiko, njyanwayo no kuzana n’ab’aho i Yerusalemu ari imbohe kugira ngo bahanwe. |
| 6. | “Nuko nkigenda ngeze hafi y’i Damasiko, nko ku manywa y’ihangu mbona umucyo mwinshi uvuye mu ijuru untunguye, urangota. |
| 7. | Nikubita hasi numva ijwi rimbaza riti ‘Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?’ |
| 8. | Nanjye ndabaza nti ‘Uri nde, Mwami?’ Aransubiza ati ‘Ndi Yesu w’i Nazareti uwo urenganya.’ |
| 9. | Abari bari kumwe nanjye babona umucyo, ariko ntibumva ijwi ry’uwo tuvugana. |
| 10. | Ndamubaza nti ‘Ngire nte, Mwami?’ Umwami aransubiza ati ‘Haguruka ujye i Damasiko, ni ho uzabwirirwa ibyo ugenewe gukora byose.’ |
| 11. | Kandi ubwiza bw’uwo mucyo burampumisha, ni cyo cyatumye ndandatwa n’abo twari turi kumwe njya i Damasiko. |
| 12. | “Umuntu witwa Ananiya wubahaga Imana, akumvira amategeko kandi yashimwaga n’Abayuda bose bari batuyeyo, |
| 13. | aransanga ampagarara iruhande arambwira ati ‘Sawuli mwene Data, humuka.’ Uwo mwanya ndahumuka ndamureba. |
| 14. | Aravuga ati ‘Imana ya ba sogokuruza yagutoranirije kera kumenya ibyo ishaka, no kubona wa Mukiranutsi, no kumva ijwi riva mu kanwa ke, |
| 15. | kuko uzaba umugabo we wo guhamiriza abantu bose ibyo wabonye n’ibyo wumvise. |
| 16. | None ikigutinza ni iki? Haguruka ubatizwe, wiyuhagire ibyaha byawe, wambaje izina rye.’ |
| 17. | “Nuko maze gusubira i Yerusalemu ndi mu rusengero nsenga, mba nk’urota |
| 18. | mbona Yesu ambwira ati ‘Ihute uve i Yerusalemu vuba, kuko batazemera ibyo umpamya.’ |
| 19. | Nanjye nti ‘Mwami, na bo ubwabo bazi yuko nashyiraga abakwizeye mu nzu y’imbohe, nkabakubitira mu masinagogi yose. |
| 20. | Kandi ubwo bavushaga amaraso ya Sitefano wahamyaga ibyawe, nanjye nari mpari mbyishimiye, ndinda imyenda y’abamwicaga.’ |
| 21. | Aransubiza ati ‘Genda kuko nzagutuma kure mu banyamahanga.’ ” |
Abayuda batera hejuru ngo Pawulo yicwe |
| 22. | Baramwumviriza kugeza kuri iryo jambo, maze bavuga ijwi rirenga bati “Kura icyo kigabo mu isi, ntigikwiriye kubaho.” |
| 23. | Barasakuza kandi bajugunya hejuru imyenda yabo, batumurira umukungugu mu kirere, |
| 24. | bigeza aho umutware w’ingabo abategeka kumwinjiza mu rugo rw’igihome, ababwira kumutatisha ibiboko kugira ngo amenye icyateye abantu kumuvugiriza iyo nduru. |
| 25. | Bamaze kumubohesha imishumi, Pawulo abaza umutware utwara umutwe wari uhagaze aho ati “Mbese amategeko yemera ko mukubita umuntu w’Umuroma, ari nta rubanza rwamutsinze?” |
| 26. | Uwo mutware abyumvise ajya kubibwira umutware w’ingabo, aramubaza ati “Urenda gukora iki, ko uyu muntu ari Umuroma?” |
| 27. | Umutware w’ingabo araza aramubaza ati “Mbwira, mbese uri Umuroma koko?” Na we ati “Yee.” |
| 28. | Umutware w’ingabo aramusubiza ati “Jyeweho nagombye kugura Uburoma impiya nyinshi.” Pawulo ati “Ariko jyeweho narabuvukanye.” |
| 29. | Nuko abari bagiye kumutata baherako baramureka, kandi umutware w’ingabo aratinya, amenya yuko ari Umuroma kandi yamuboshye. |
| 30. | Bukeye bw’aho ashatse kumenya neza icyo Abayuda bamurega icyo ari cyo, aramubohora ategeka abatambyi bakuru guterana n’abanyarukiko bose, amanura Pawulo amushyira imbere yabo. |