Abayuda baregera Pawulo imbere ya Feliki |
| 1. | Hashize iminsi itanu, umutambyi mukuru Ananiya amanukana n’abakuru bamwe n’uwo kubaburanira witwaga Teritulo, babwira umutegeka mukuru ibyo barega Pawulo. |
| 2. | Bamaze kumuhamagara, Teritulo aramurega ati “Nyakubahwa Feliki, ni wowe dukesha aya mahoro, kandi n’ibindi byatunganirijwe ubu bwoko ku bw’umwete wawe. |
| 3. | Nuko turabyakira hose iminsi yose, tugushima cyane. |
| 4. | Ariko ndeke kukurambira, ndakwinginga utwumve ku bw’ineza yawe, tuvuge amagambo make. |
| 5. | Twabonye uyu muntu ari icyago, agomesha abantu bo mu Bayuda bose bari mu bihugu byose, kandi ni we mutware w’igice cyitwa icy’Abanazareti. |
| 6. | Ndetse yagerageje guhumanya urusengero. Nuko turamufata, dushaka kumucira urubanza nk’uko amategeko yacu ari. |
| 7. | Ariko umutware w’ingabo Lusiya araza amutwakisha amaboko, |
| 8. | ategeka abarezi be kukuzaho. Nawe umubajije ubwawe, wabasha kumenya ibyo tumureze byose.” |
| 9. | Abayuda na bo bamurega bimwe n’ibyo, bavuga ko ari ko biri koko. |
| 10. | Umutegeka mukuru amaze kumurembuza ngo avuge, Pawulo aramusubiza ati “Nzi yuko umaze imyaka myinshi uri umucamanza w’ubu bwoko. Ni cyo gitumye niregura ibyanjye nezerewe, |
| 11. | kuko ubasha kumenya yuko iminsi itarasaga cumi n’ibiri, uhereye aho nagiriye i Yerusalemu gusengerayo. |
| 12. | Kandi ntibasanze njya impaka n’umuntu wese, cyangwa ngo nteranye abantu kubatera imidugararo, naho haba mu rusengero cyangwa mu masinagogi cyangwa mu murwa. |
| 13. | Kandi ibyo bandeze none ntibashobora kubihamya imbere yawe ko ari iby’ukuri. |
| 14. | Ariko ndakwemerera iki, yuko iyo Nzira aba bita igice, ari yo ngenderamo nkorera Imana ya ba sogokuruza, nizeye ibyanditswe mu mategeko byose no mu byahanuwe. |
| 15. | Kandi niringiye Imana, ntegereje icyo aba na bo bategereza, yuko hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa. |
| 16. | Ni cyo gituma mpirimbanira kugira umutima utandega ikibi, ngirira Imana cyangwa abantu iminsi yose. |
| 17. | “Nuko imyaka myinshi ishize, ndaza nzanira ab’ubwoko bwacu iby’ubuntu, kandi ntura amaturo. |
| 18. | Nkiri muri ibyo bansanga mu rusengero nezwa, ari nta bantu nteranije, kandi nta n’urusaku ruriho. Ariko hariho Abayuda bamwe bavuye muri Asiya, |
| 19. | ari bo bari bakwiriye kukuzaho bakandega, iyo babona ikibi kuri jye. |
| 20. | Cyangwa aba na bo nibavuge icyaha bambonyeho ngihagaze imbere y’urukiko, |
| 21. | uretse ijambo rimwe navuze mpagaze muri bo nti ‘Kuzuka kw’abapfuye ni ko kunzanye muri izi manza zanyu uyu munsi.’ ” |
| 22. | Maze Feliki kuko arusha abandi kumenya iby’iyo Nzira arabirazika ati “Lusiya umutware w’ingabo namara kuza, nzaca urubanza rw’amagambo yanyu.” |
| 23. | Ategeka umutware utwara umutwe kurindisha Pawulo amaso, no kutabuza umuntu wese mu ncuti ze kumukorera. |
| 24. | Bukeye Feliki azana n’umugore we Dirusila w’Umuyudakazi, atumira Pawulo yumva ibyo avuga byo kwizera Kristo Yesu. |
| 25. | Akivuga ibyo gukiranuka n’ibyo kwirinda n’iby’amateka azacibwa, Feliki aratinya cyane aramusubiza ati “None genda, nimbona uburyo nzagutumira.” |
| 26. | Kandi yiringiraga ko Pawulo azamuhongera impiya. Ni cyo cyatumye ahora amutumira ngo baganire. |
| 27. | Imyaka ibiri ishize, Porukiyo Fesito akura Feliki. Kandi Feliki ashatse kunezeza Abayuda, asiga Pawulo aboshywe. |