Abayuda baregera Pawulo imbere ya Fesito |
| 1. | Fesito ageze mu butware bwe amara iminsi itatu, maze ava i Kayisariya, ajya i Yerusalemu. |
| 2. | Abatambyi bakuru n’abakomeye mu Bayuda bamuregera ibya Pawulo, |
| 3. | baramwinginga bamusaba kubagirira neza ngo atumire Pawulo aze i Yerusalemu, biteguye kuzamwubikira ngo bamwicire mu nzira. |
| 4. | Ariko Fesito abasubiza yuko Pawulo arindirwa i Kayisariya, kandi yuko ubwe agiye kujyayo vuba. |
| 5. | Arababwira ati “Nuko abakomeye muri mwe bamanuke tujyane, bamurege niba hari icyaha yakoze.” |
| 6. | Amaze iminsi idasaga umunani cyangwa icumi ari kumwe na bo, aramanuka ajya i Kayisariya. Bukeye bw’aho yicara ku ntebe y’imanza ahamagaza Pawulo. |
| 7. | Ageze aho Abayuda bavuye i Yerusalemu baramugota, bamurega ibirego byinshi kandi bikomeye, ibyo batabasha guhamya ko ari iby’ukuri. |
| 8. | Pawulo ariregura ati “Nta cyaha nakoze ku mategeko y’Abayuda cyangwa ku rusengero, habe no kuri Kayisari.” |
| 9. | Fesito ashatse kwikundisha Abayuda abaza Pawulo ati “Urashaka kujya i Yerusalemu gucirirwayo urubanza rw’ibyo imbere yanjye?” |
| 10. | Pawulo aramusubiza ati “Mpagaze imbere y’intebe y’imanza ya Kayisari, ni ho nkwiriye gucirirwa urubanza. Nta kibi nagiriye Abayuda kandi nawe urabizi neza. |
| 11. | Nuko niba narakiraniwe, cyangwa narakoze ibikwiriye kunyicisha sinanga gupfa. Ariko niba ari ibinyoma ibyo aba bandeze, nta muntu ubasha kubampa. Njuririye kuri Kayisari.” |
| 12. | Fesito amaze kujya inama n’abanyarukiko aramusubiza ati “Ujuririye kuri Kayisari, nuko rero urajyeyo.” |
Fesito abwira Umwami Agiripa ibya Pawulo |
| 13. | Hashize iminsi Umwami Agiripa na Berenike bajya i Kayisariya, baramutsa Fesito. |
| 14. | Bamazeyo iminsi myinshi, Fesito atekerereza umwami ibya Pawulo ati “Hariho umuntu Feliki asize ari imbohe. |
| 15. | Ubwo nari i Yerusalemu, abatambyi bakuru n’abakuru b’Abayuda bandegeye ibye, bashaka ko mucira ho iteka. |
| 16. | Ndabasubiza nti ‘Si umuhango w’Abaroma gutanga umuntu ngo apfe abamurega batari imbere ye, akemererwa kwiregura ibirego.’ |
| 17. | Nuko bateraniye hano sindagatinda, ahubwo bukeye bw’aho nicara ku ntebe y’imanza mpamagaza uwo muntu. |
| 18. | Abarezi bahagurutse ntibamurega ikirego cyose cyo mu bibi nakekaga, |
| 19. | ahubwo bamurega impaka zo mu idini yabo n’iz’umuntu witwa Yesu wapfuye, uwo Pawulo yavugaga ko ari muzima. |
| 20. | Nanjye binyobeye mbuze uko menya ukuri kwabyo, ni ko kumubaza ko ashaka kujya i Yerusalemu ngo abe ari ho acirirwa urubanza rw’ibyo. |
| 21. | Ariko Pawulo ajuririye kuri Awugusito, nuko ntegeka ko arindwa kugeza aho nazamwoherereza Kayisari.” |
| 22. | Agiripa asubiza Fesito ati “Nanjye ubwanjye ndashaka kumva uwo muntu.” Undi ati “Ejo uzamwumva.” |
| 23. | Bukeye bw’aho Agiripa na Berenike bazana icyubahiro cyinshi, binjirana mu rukiko n’abatwara ingabo n’abakomeye bo muri uwo mudugudu, Fesito ategeka ko bazana Pawulo. |
| 24. | Maze Fesito abwira Agiripa ati “Mwami Agiripa, namwe mwese abo turi kumwe hano murareba uyu, uwo Abayuda bose bansabiraga i Yerusalemu n’ino, basakuza ngo ntagikwiriye kubaho. |
| 25. | Ariko menya yuko atakoze igikwiriye kumwicisha, kandi na we ubwe ajuririye kuri Awugusito, ngambirira kumumwoherereza. |
| 26. | None mbuze ijambo rigaragara ryo kwandikira umwami wanjye, ni cyo gitumye muzana imbere yanyu kandi cyane cyane imbere yawe, Mwami Agiripa, kugira ngo nitumara kumubaza mbone icyo nandika, |
| 27. | kuko ngira ngo ni icy’ubwenge buke kohereza imbohe, sinsobanure ibyo irezwe.” |