Pawulo yiregura imbere ya Agiripa |
| 1. | Agiripa abwira Pawulo ati “Wemerewe kwiregura.” Maze Pawulo arambura ukuboko ariregura ati |
| 2. | “Ibyo narezwe n’Abayuda byose, Mwami Agiripa, ndishimye ko ari wowe ngiye kubyireguriraho, |
| 3. | kandi cyane cyane kuko uzi imigenzo n’impaka byo mu Bayuda byose, ni cyo gitumye nkwinginga ngo wihanganire kunyumva. |
| 4. | “Ingeso zanjye uhereye mu buto bwanjye, ubwo nahoraga mu b’ubwoko bwacu n’i Yerusalemu uhereye mbere na mbere, Abayuda bose barazizi. |
| 5. | Kandi baranzi uhereye mbere na mbere, ndetse bakwemera guhamya yuko nari Umufarisayo wo mu gice cyarushaga ibindi byo mu idini yacu gukomeza imihango. |
| 6. | None mpagaritswe gucirwa urubanza, kuko niringira kuzabona ibyo Imana yasezeranije ba sogokuruza, |
| 7. | ibyo imiryango yacu cumi n’ibiri yiringira kuzabona, ikorera Imana n’umwete mwinshi ku manywa na nijoro. Kuko ari byo niringira, none Mwami, ni cyo gitumye ndegwa n’Abayuda. |
| 8. | Ni iki gituma mugira ngo ni ikintu kidashoboka kwemerwa ko Imana izura abapfuye? |
| 9. | “Ubwanjye nibwiraga yuko nkwiriye gukora byinshi birwanya izina rya Yesu w’i Nazareti. |
| 10. | No kubikora nabikoreraga i Yerusalemu, ngashyira abera benshi mu mazu y’imbohe mpawe ubutware n’abatambyi bakuru, kandi uko babicaga nemeraga ko babica. |
| 11. | No mu masinagogi yose nabahanaga kenshi nkabahata gutuka Yesu, kandi kuko nasazwaga cyane no kubarakarira, ni cyo cyanteraga kubarenganiriza no mu midugudu y’abanyamahanga. |
| 12. | “Ngikora ibyo, njya i Damasiko mpawe ubutware ntegetswe n’abatambyi bakuru. |
| 13. | Nkigenda ku manywa y’ihangu, Mwami, mbona umucyo uvuye mu ijuru urusha uw’izuba, unsangana n’abo tugendana. |
| 14. | Twese twikubita hasi, numva ijwi rimbwira mu Ruheburayo riti ‘Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki? Biragukomereye gutera imigeri ku mihunda.’ |
| 15. | Nanjye ndabaza nti ‘Uri nde, Mwami?’ Umwami aransubiza ati ‘Ndi Yesu uwo urenganya. |
| 16. | Ariko haguruka uhagarare, kuko igitumye nkubonekera ari ukugira ngo ngutoranye nkugire umukozi wanjye, n’umugabo wo guhamya ibyo ubonye n’ibyo nzakubonekerana, |
| 17. | ngukize ab’ubwoko bwanyu n’abanyamahanga ari bo ngutumyeho, |
| 18. | kugira ngo ubahumure amaso na bo bahindukire bave mu mwijima bajye mu mucyo, bave no mu butware bwa Satani bajye ku Mana, bahereko bababarirwe ibyaha byabo baraganwe n’abejejwe no kunyizera.’ |
| 19. | “Mwami Agiripa, mperako sinanga kumvira ibyo neretswe byavuye mu ijuru. |
| 20. | Ahubwo mbanza ab’i Damasiko, maze mbwira ab’i Yerusalemu n’abo mu gihugu cyose cy’i Yudaya n’abanyamahanga, mbabwiriza kwihana no guhindukirira Imana bakora imirimo ikwiriye abihannye. |
| 21. | Ni cyo cyatumye Abayuda bamfatira mu rusengero, bakagerageza kunyica. |
| 22. | Ariko mbona gutabarwa kwavuye ku Mana, na n’ubu ndacyariho mpamiriza aboroheje n’abakomeye. Icyakora nta cyo mvuga keretse ibyo abahanuzi na Mose bavuze ko bizaba |
| 23. | yuko Kristo atazabura kubabazwa, kandi ko ari we uzabanza kuzuka no kubwira ubwoko bwacu n’abanyamahanga ubutumwa bw’umucyo.” |
Fesito avuze ko asaze Pawulo agerageza kwemeza Agiripa |
| 24. | Akiregura atyo Fesito avuga ijwi rirenga ati “Urasaze Pawulo! Ubwenge bwawe bwinshi buragushajije!” |
| 25. | Pawulo aramusubiza ati “Sinsaze nyakubahwa Fesito, ahubwo ayo magambo nyavuganye ukuri no kwitonda. |
| 26. | Ndetse n’umwami azi ibyo neza kandi ndabimubwira nshize amanga, kuko nzi ko ari nta cyo muri byo ayobewe, kuko bitakozwe rwihishwa. |
| 27. | Mbese Mwami Agiripa, wemeye ibyahanuwe? Nzi yuko ubyemeye.” |
| 28. | Agiripa asubiza Pawulo ati “Ubuze hato ukanyemeza kuba Umukristo!” |
| 29. | Pawulo ati “Ndasaba Imana kugira ngo haba hato haba hanini, uretse wowe wenyine ahubwo n’abanyumva uyu munsi bose bamere nkanjye, keretse iyi minyururu.” |
| 30. | Umwami ahagurukana n’umutegeka mukuru na Berenike n’abo bari bicaranye, |
| 31. | basohotse baravugana bati “Nta cyo uyu muntu yakoze gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha.” |
| 32. | Agiripa abwira Fesito ati “Uyu muntu aba arekuwe, iyaba atajuririye kuri Kayisari.” |