Incira iruma Pawulo ntiyagira icyo aba |
| 1. | Tumaze gukira tumenya yuko icyo kirwa cyitwa Melita. |
| 2. | Bene igihugu batugirira neza cyane, baducanira umuriro, batwakira twese kuko hari imvura n’imbeho. |
| 3. | Ariko Pawulo amaze guteranya umuganda w’inkwi arazicana, incira iva mu muriro imuruma ku kiganza. |
| 4. | Bene igihugu babonye icyo gikururuka kirereta ku gikonjo cye baravugana bati “Ni ukuri uyu muntu ni umwicanyi. Nturora n’ubwo yakize mu nyanja, idaca urwa kibere ntimukundira kubaho!” |
| 5. | Ariko akunkumurira icyo gikururuka mu muriro, ntiyagira icyo aba. |
| 6. | Ba bandi bategereza yuko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse, ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje, babona nta cyo abaye barahindura bati “Ni imana.” |
Pawulo akiza se w’umutware w’i Melita |
| 7. | Bugufi bw’aho hantu hari igikingi cy’umutware w’icyo kirwa witwaga Pubiliyo, aratwakira atuzimanira neza iminsi itatu. |
| 8. | Se wa Pubiliyo yari arwaye ubuganga n’amacinya. Nuko Pawulo yinjira mu nzu ye arasenga, amurambikaho ibiganza aramukiza. |
| 9. | Ibyo bibaye, abandi barwayi bari mu kirwa baherako na bo baraza, arabakiza. |
| 10. | Baduha icyubahiro cyinshi, kandi tugiye gutsuka bashyira ibyo twari dukennye byose mu nkuge yacu. |
Bamaze kwambuka bagera i Roma |
| 11. | Tumazeyo amezi atatu dutsuka mu nkuge yavuye mu Alekizanderiya, yari imaze amezi y’imbeho ku kirwa, ikimenyetso cyayo cyari ishusho y’Abavandimwe b’Impanga. |
| 12. | Dufata i Surakusa tumarayo iminsi itatu. |
| 13. | Bukeye tuvayo, turagoronzoka tugera i Regiyo. Hashize umunsi umwe umuyaga uturutse ikusi urahuha, nuko tugenda iminsi ibiri dufata i Puteyoli. |
| 14. | Tuhasanga bene Data bamwe, baratwinginga ngo tumarane na bo iminsi irindwi. Nuko tujya i Roma. |
| 15. | Bene Data b’i Roma bumvise inkuru yacu, baza kudusanganirira mu midugudu yitwa Iguriro rya Apiyo, n’Amatundiro atatu. Pawulo ababonye ashima Imana, ashyitsa agatima mu nda. |
| 16. | Tumaze kugera i Roma, umutware utwara umutwe ashyikiriza imbohe umutware w’abasirikare barinda Kayisari, ariko bakundira Pawulo kuba ukwe, ari kumwe n’umusirikare umurinda. |
Pawulo yigisha Abayuda b’i Roma |
| 17. | Iminsi itatu ishize ahamagaza abakomeye bo mu Bayuda, bamaze guterana arababwira ati “Bagabo bene Data, nubwo ntagize ikibi nagiriye ubwoko bwacu cyangwa imigenzo ya ba sogokuruza, nabohewe i Yerusalemu, bankurayo bampa Abaroma. |
| 18. | Na bo bamaze kumbaza bashaka kundekura, kuko nta mpamvu yambonetseho yo kunyicisha. |
| 19. | Ariko Abayuda bagiye impaka, mpatwa kujuririra kuri Kayisari, icyakora si uko mfite icyo ndega ubwoko bwacu. |
| 20. | Ni cyo nabatumiriye ngo tuvugane duhanganye, kuko ibyo Abisirayeli biringira kuzabona, ari byo byatumye mboheshwa uyu munyururu.” |
| 21. | Na bo baramusubiza bati “Nta nzandiko z’ibyawe twabonye zivuye i Yudaya, kandi na bene Data baje nta wigeza atubarira inkuru mbi yawe, cyangwa ngo akuvuge nabi. |
| 22. | Ariko turashaka kumva ibyo utekereza, kuko icyo gice tuzi yuko bakivuga nabi hose.” |
| 23. | Bamusezeranya umunsi, bamusanga ari benshi mu nzu bamucumbikiyemo arabibasobanurira, ahamya ubwami bw’Imana, abemeza ibya Yesu abikuye mu mategeko ya Mose no mu byahanuwe, ahera mu gitondo ageza nimugoroba. |
| 24. | Bamwe bemera ibyo yavuze, ariko abandi ntibabyemera. |
| 25. | Ntibahuza imitima, nuko Pawulo abasezeraho amaze kuvuga ijambo rimwe ati “Ibyo Umwuka Wera yabwiriye ba sekuruza wanyu mu kanwa k’umuhanuzi Yesaya, |
| 26. | yabivuze neza ati ‘Jya kuri abo bantu ubabwire uti Kumva muzumva ariko ntimuzabimenya, Kureba muzareba ariko ntimuzabyitegereza. |
| 27. | Kuko umutima w’ubu bwoko ufite ibinure, Amatwi yabo akaba ari ibihuri, Amaso yabo bakayahumiriza, Ngo batarebesha amaso, Batumvisha amatwi, No kumenyesha umutima, No guhindukira, Ngo mbakize.’ |
| 28. | “Nuko mumenye yuko abanyamahanga bohererejwe ako gakiza k’Imana, kandi abo bazakumvira.” |
| 29. | Amaze kuvuga atyo, Abayuda bagenda bagishanya impaka cyane. |
| 30. | Amara imyaka ibiri itagabanije mu icumbi rye, bamucumbikiyemo kujya atanga ibiguzi. Yakiraga abaje kumusura bose, |
| 31. | akabwiriza iby’ubwami bw’Imana, akigisha iby’Umwami Yesu Kristo ashize amanga rwose, kandi nta wamubuzaga. |