Petero na Yohana bakiriza ikirema ku irembo ry’urusengero |
   | 1. | Nuko Petero na Yohana barazamuka bajya mu rusengero mu gihe cyo gusenga, ari cyo saa cyenda. |
   | 2. | Hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, yarahekwaga agashyirwa ku irembo ry’urusengero ryitwa Ryiza, kugira ngo asabirize abinjira mu rusengero. |
   | 3. | Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bamuhe. |
   | 4. | Petero na Yohana baramutumbira, Petero aramubwira ati “Uturebe.” |
   | 5. | Abitaho agira ngo hari icyo bamuha. |
   | 6. | Petero aramubwira ati “Ifeza n’izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haguruka ugende.” |
   | 7. | Maze amufata ukuboko kw’iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n’ubugombambari birakomera, |
   | 8. | arabandaduka arahagarara, aratambuka yinjirana na bo mu rusengero, atambuka yitera hejuru ashima Imana. |
   | 9. | Abantu bose babona agenda ashima Imana, |
   | 10. | baramumenya ko ari we wajyaga yicara ku irembo ry’urusengero ryitwaga Ryiza asabiriza ngo bamuhe, barumirwa cyane batangazwa n’ibimubayeho. |
Petero yigisha abateranijwe no kureba uwakijijwe |
   | 11. | Agifashe Petero na Yohana abantu bose birukankira kuri bo, bateranira ku ibaraza ryitwa irya Salomo bumiwe cyane. |
   | 12. | Petero abibonye abaza abo bantu ati “Yemwe bagabo ba Isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki nk’aho ari imbaraga zacu cyangwa kubaha Imana kwacu, biduhaye kumugendesha? |
   | 13. | Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo, ari yo Mana ya ba sogokuruza, yashimishije Umugaragu wayo Yesu, uwo mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, amaze guca urubanza rwo kumurekura. |
   | 14. | Ariko mwihakana Uwera kandi Umukiranutsi, musaba ko bababohorera umwicanyi, |
   | 15. | nuko wa Mukuru w’ubugingo muramwica, ariko Imana iramuzura. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo. |
   | 16. | “Kandi uyu, uwo mureba kandi muzi, kuko yizeye izina ry’Uwo ni ryo rimuhaye imbaraga, kandi kwizera ahawe n’Uwo ni ko kumukirije rwose imbere yanyu mwese. |
   | 17. | Kandi none bene Data, nzi yuko mwabikoze mutabizi, n’abatware banyu na bo ni uko. |
   | 18. | Ariko ibyo Imana yahanuriye mu kanwa k’abahanuzi bose yuko Kristo wayo azababazwa, ibyo yabishohoje ityo. |
   | 19. | Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana, |
   | 20. | itume Yesu ari we Kristo wabatoranirijwe kera, |
   | 21. | uwo ijuru rikwiriye kwakira kugeza ibihe ibintu byose bizongera gutunganirizwa, nk’uko Imana yavugiye mu kanwa k’abahanuzi bera bayo bose uhereye kera kose. |
   | 22. | Mose yaravuze ati ‘Umwami Imana izabahagurukiriza umuhanuzi muri bene wanyu umeze nkanjye, nuko muzamwumvire mu byo azababwira byose. |
   | 23. | Nuko rero, umuntu wese utazumvira uwo muhanuzi azarimburwa mu bantu.’ |
   | 24. | “Kandi n’abahanuzi bose, uhereye kuri Samweli n’abamukurikiyeho, uko bahanuye bose ni na ko bajyaga bavuga iby’iyi minsi. |
   | 25. | Namwe muri abana b’abahanuzi, kandi muri ab’isezerano Imana yasezeranye na ba sekuruza wanyu, ibwira Aburahamu iti ‘Mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.’ |
   | 26. | Ni mwebwe Imana yabanje gutumaho Umugaragu wayo imaze kumuzura, kugira ngo abahe umugisha abahindure, umuntu wese ngo ave mu byaha bye.” |